Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko gutinya ko abantu bo mu gihugu cye babyakira nabi, byatumye Perezida Félix Tshisekedi, agira uruhare kugira ngo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) idasinyana n’u Rwanda amasezerano yerekeye gahunda ihuriweho yo guteza (…)
														
													
													Umubyeyi witwa Abimpaye Gentille, yise umwana we w’umukobwa Ange UCI Noella, kubera ko yamubyaye yagiye gufana Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, iherutse kubera mu Rwanda, agashimira cyane Leta yamufashije bituma abyara neza ndetse akitabwaho no mu bundi buryo.
														
													
													Mu rwego rwo kurushaho kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, abaturage bo mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera bavuga rikumvikana, basuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu iherereye mu Karere ka Gicumbi ku Mulindi w’Intwari bahakura amasomo abafasha gusobanukirwa amateka y’u Rwanda n’uruhare (…)
														
													
													Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe guteza imbere Ikoranabuganga mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, ICT Chamber, buratangaza ko mu mezi 9 ashize, abantu bagera ku 1990 biganjemo urubyiruko, babonye akazi gashingiye ku ikoranabuhanga, rugashishikariza n’abandi kuryitabira hagamijwe kugabanya ubushomeri.
														
													
													Bamwe mu batuye i Tumba mu Karere ka Huye, barimo n’abatangabuhamya bashinje Dr Munyemana Sosthène wahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko ijurira rye ari ukwigiza nkana kuko ibyaha yakoze byabaye habona.
														
													
													Myugariro w’ibumoso Imanishimwe Emmanuel yongerewe mu bakinnyi b’Amavubi yitegura imikino ya Benin na Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
														
													
													Ndagijimana Callixte ukekwaho ibyaha birimo gushinga no kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi, yafatiwe ku rukiko rw’ibanze rwa Muhanga agerageza gutoroka, nyuma y’uko yari yaje kuburana ku byaha aregwa.
														
													
													Ku ishuri rya Kagarama Secondary School riherereye mu Karere ka Kicukiro, hasorejwe ku mugaragaro icyiciro cya mbere cy’umushinga Rwanda Smart Education Project, abanyeshuri n’abarimu bakagaragaza ko ikoranabuhanga bize rigiye kuborohereza mu masomo.
														
													
													Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yanze gusinyana n’u Rwanda amasezerano yerekeye gahunda ihuriweho, yo guteza imbere ubukungu mu karere (REIF), yari yitezwe muri iki cyumweru.
														
													
													Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko, Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera aba Ofisiye bato (Junior Officers) 632 bava ku ipeti rya Second Lieutenant bagirwa Lieutenant.
														
													
													Ikipe ya Tigers Basketball club izahagararira U Rwanda nyuma yo kwegukana igikombe cya Rwanda cup bwa mbere mu mateka yayo.
														
													
													Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yabwiye abofisiye bato bashya ko kwinjira muri RDF bibaha ubushobozi bwo gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda.
														
													
													Mu Rwanda, abageze mu zabukuru bafatwa nk’isoko y’ubumenyi, ubunararibonye bwuzuye indangagaciro za Kinyarwanda. Kuba bageze mu zabukuru si intandaro y’uko basigara inyuma, ahubwo bafatwa nk’abafite uruhare rukomeye mu kubaka umuryango nyarwanda. Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda n’ingamba zigamije (…)
														
													
													Ingingo y’imihindagurikire y’ikirere ni imwe mu zihangayikishije abatuye Isi, ndetse ibihugu bishora ingengo y’imari nini mu guhangana n’ingaruka zayo.
														
													
													Abanyeshuri 1029 barangije amasomo abemerera kuba ba Ofisiye bato (Junior Officers) mu ngabo z’u Rwanda (RDF) mu muhango wabereye mu Ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ukwakira.
														
													
													Umunyarwanda yabivuze neza agira ati “Ab’inda nini mubime amayira”. Aha yashakaga kuvuga ko abakora ibidakwiye bagamije indonke badakwiye kumvwa.
														
													
													Iyi nama izwi nka Proximity Commanders, yaberaga mu Mujyi wa Kabale n’uwa Mbarara, kuva tariki 30 Nzeri 2025, yahuje abayobozi ba Diviziyo ya Kabiri ya UPDF hamwe na Diviziyo ya Gatanu ku ruhande rwa RDF, yibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi, no kunoza imikoranire hagati yazo ndetse n’abaturage (…)
														
													
													Kuri uyu wa Kane, ikipe ya Rayon Sports yatsindiwe na Police FC igitego 1-0 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona utarakiniwe igihe.
														
													
													Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yatangaje ko Abahinzi n’aborozi bashinganishije ibyabo bashumbushijwe asaga Miliyari 7Frw(7,193) kuva gahunda yo kwishingira ibihingwa n’amatungo yatangira mu 2019, bityo bikaba byarakumiriye igihombo bahuraga na cyo mbere.
														
													
													Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, ageza ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, kuri uyu wa Kane tariki 2 Ukwakira 2025, yavuze ko u Rwanda rufite intego ko (…)
														
													
													Kuri uyu wa Kane hashyizwe hanze ibiciro by’umukino w’umunsi wa cyenda wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 uzahuza Amavubi na Benin tariki 10 Ukwakira 2025.
														
													
													Ikipe ya Musanze FC yashyize hanze imyambaro izakoresha mu mwaka w’imikino 2025-2026 mu gihe umaze hafi ukwezi utangiye.
														
													
													Ibigo bikora ubuhinzi by’umwihariko ibyibanda ku bukungu bwisubira (Circular Economy), bigiye gufashwa kurushaho kubyaza umusaruro ibyangirikiraga mu mirima n’ibindi byafatwaga nk’imyanda, gukorwamo ibindi bishobora kugira akamaro.
														
													
													Kuri uyu wa Gatatu, umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Adel Amrouche yahamagaye abakinnyi bagiye kwitegura imikino ibiri ya Benin na Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
														
													
													Abanyeshuri 40 bacikirije amashuri yisumbuye bakagira amahirwe yo kurihirwa imyuga itandukanye n’umushinga ‘Igire Gimbuka’ ushyirwa mu bikorwa n’umuryango Caritas Rwanda ubitewemo inkunga n’umuryango BK Foundation, bahawe ibikoresho bizabafasha guhita bajya ku isoko ry’umurimo.
														
													
													Kuri uyu wa 1 Ukwakira 2025, kuri Kigali Pele Stadium, ikipe ya APR FC yatsindiwe na Pyramids FC 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.
														
													
													Ku Cyumweru tariki 28 Nzeri 2025 nibwo i Kigali mu Rwanda, hasojwe Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, aho asaga miliyoni 211 Frw ari yo yatanzwe nk’ibihembo ku bakinnyi, yongerwa ku midali.
														
													
													Umushinga w’itegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’umuhanda wazanye ingingo zigamije gukumira amakosa, ku buryo umushoferi ashobora no gutakaza uburenganzira bwo gutwara imodoka mu gihe cy’amezi cumi n’abiri.
														
													
													Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abakora mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kugakora banizigamira bagifite imbaraga kuko uko bagenda basaza n’izo mbaraga zigabanuka.
														
													
													Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yashyizeho amabwiriza mashya yihariye inatanga umucyo ku bemerewe kwakira ubwishyu mu madovize, harimo n’Amadorali.
														
													
													Raporo yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) yagaragaje ko ifungwa ry’agateganyo ry’imihanda minini mu gihe cya Shampiyona y’Isi ry’Amagare (UCI World Cycling Championships) ryagize uruhare rukomeye mu gusukura ikirere mu Mujyi wa Kigali.
														
													
													Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) hamwe n’ibigo by’imari bikorera mu Rwanda birimo gufasha abaturage bafite ibibazo ndetse bagashyirwa mu kigo cy’Ihererekanyamakuru ku myenda TransUnion Rwanda Ltd kizwi nka CRB.
														
													
													Abafite ubumuga bo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, biteze ibisubizo ku bushakashatsi ku iterambere ridaheza rishingiye ku muryango (Community based rehabilitation), burimo gukorerwa mu bihugu birimo u Rwanda.
														
													
													Inteko Rusange ya Sena yateranye ku wa Mbere tariki 30 Nzeri yemeje abayobozi baherutse gushyirwa mu nshingano tariki 18 Nzeri.
														
													
													Mu minsi ishize twasangiye ubutumwa bwihariye ku bashakanye, none ndagarutse ngo tuganire no ku mugisha udasanzwe w’abashakanye, wo kwitwa ‘Ababyeyi’.
														
													
													Mu gihe Afurika ikomeje guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ibiciro bihanitse by’ubucuruzi n’ubushomeri mu rubyiruko, abayobozi bitabiriye Inama ya 6 y’Ihuriro ry’Abahinzi bo mu burasirazuba bwa Afurika (EAFF Congress & Exhibition) bahurije ku ngingo yo gushyira imbere ikoranabuhanga n’udushya mu rwego rwo (…)
														
													
													Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, kuri uyu wa Kabiri ku cyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura, yakiriye itsinda ry’abarimu n’abanyeshuri 27 bo mu ishuri rikuru rya Gisirikare rya Zambia, abagaragariza aho Igihugu kigeze cyiyubaka n’uburyo kigira uruhare mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku mugabane (…)
														
													
													Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ibijyanye n’Isanzure (Rwanda Space Agency/RSA), Gaspard Twagirayezu, yagizwe Visi Perezida w’Ihuriro mpuzamahanga ryita ku bijyanye n’isanzure (International Astronautical Federation).
														
													
													U Rwanda rwatangiye kohereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amabuye y’agaciro ya Tungsten (Wolfram).
														
													
													Urukiko rukuru, urugereko rwa Nyanza, rwakatiye Karasira Aimable uzwi ku zina rya Prof. Nigger, igihano cy’Imyaka 5 runategeka ko imitungo ye yafatiriwe irekurwa.
														
													
													Buri ku ya 29 Nzeri ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ubukangurambaga, bujyanye no kwangirika kw’ibiribwa (Awareness of Food Loss and Waste), nka kimwe mu bibazo bigihangayikishije Isi, kuko nk’ibiryo bihiye bipfa ubusa bikamenwa, kandi byakabaye bitegurwa mu bundi buryo bikagira undi mumaro.
														
													
													Ikiganiro EdTech Monday cyatambutse kuri KT Radio ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 29 Nzeri 2025, cyagarutse ku buryo bwo guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi n’uko habaho guhererekanya amakuru ashingirwaho hafatwa ibyemezo mu burezi.
														
													
													Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI Road World Championships Kigali 2025) yarangiye, ariko bimwe mu byayiranze bikomeje kugaruka mu nkuru nyamukuru.
														
													
													Mu gihe tariki 29 Nzeri 2025, Isi yose yizihije Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara z’umutima (World Heart Day), wizihizwa buri mwaka kuri iyo tariki, izo ndwara zikomeje guhitana abatari bake kandi nyamara bishoboka ko zakumirwa.