Nyuma yo gufata Uvira M23 yahumurije abaturage

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ku mugaragaro ko ryafashe umujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo rihamagarira abaturage gusubira mu byabo kuko umutekano n’ituze byagarutse.

Mu butumwa bwatangajwe na Lawrence Kanyuka Umuvugizi wa AFC/M23 ku rukuta rwe rwa X yavuze ko M23 ikangurira abaturage gusubira mu byabo kuko umutekano wongeye kugaruka ndetse banihanganisha abagizweho ingaruka n’imirwano yaberaga muri ako gace.

Kanyuka yavuze ko mu gihe kirenga amezi atatu, AFC/M23 yamaganye ikwirakwizwa ry’imvugo z’urwango, ibitero byibasiye bagenzi babo hashingiwe ku isura yabo, ndetse n’ubwicanyi bukorerwa abanya Congo.

Ni ubwicanyi yavuze ko bukorwa n’ingabo zibumbiye mu mitwe yitwaje intwaro ishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa ndetse n’umufatanyabikorwa wabo w’u Burundi. Aha, yavuze ko ubwo bwicanyi bwahagaritswe.

Yagize ati “Ubwo bwicanyi bwarahagaritswe burundu kandi turemeza ko umujyi wa Uvira umaze kubohorwa. Turasaba abaturage bagenzi bacu gusubira mu mirimo yabo mu ituze ryose kuko AFC/M23 ihari kugira ngo ibarindire umutekano”.

AFC/ M23 yavuze ko abagizweho ingaruka n’imirwano bagahunga bashobora kugaruka mu ngo zabo, kuko ubu amahoro n’ituze ari byose kandi nta rugomo n’akato n’ibindi bikorwa bibi bazongera guhura nabyo.

Umujyi wa Uvira ni uwa gatatu ufashwe n’ihuriro AFC/ M23 nyuma y’uko ifashe umujyi wa Goma na Bukavu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka