Abiga muri INES Ruhengeri bibukijwe uruhare rwabo mu miyoborere y’ahazaza ha Afurika

Kuri uyu wa Mbere tariki 08 Ukuboza 2025, muri Kaminuza ya Siyansi n’Ubumenyingiro ya INES Ruhengeri, habereye ibiganiro bigamije kugaragaza uruhare rw’urubyiruko mu guteza imbere imiyobore myiza y’ahazaza ha Afurika hibandwa cyane ku mutekano, amahoro n’iterambere rirambye.

Abiga muri Ines Ruhengeri bibukijwe uruhare rwabo mu miyoborere y'ahazaza ha Afurika
Abiga muri Ines Ruhengeri bibukijwe uruhare rwabo mu miyoborere y’ahazaza ha Afurika

Mu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi wa INES Ruhengeri, Fr. Dr Jean Bosco Baribeshya, yavuze ko ibi biganiro bigamije gufasha abanyeshuri guhura n’abari mu kazi, kugira ngo babashe guhuza ibyo bigishwa na mwarimu n’ibyo mu buzima busanzwe.

Yagize ati “Uyu munsi twawugeneye abanyeshuri biga ibjyanye n’imiyoborere, cyane ko twagize amahirwe tubona Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, aho twamutumiye kugira ngo aze aganirize abanyeshuri nk’umuntu mukuru, ufite ubunararibonye mu byerekeranye n’Ububanyi n’amahanga, ibyerekeranye n’amategeko n’Imiyoborere cyane ko muri iyi minsi Zimbabwe irimo gukorana neza n’u Rwanda mu gutoza abarimu”.

Ati “Muri za kaminuza abanyeshuri bariga mu ishuri ariko bakagira n’umwanya wo kuganira n’abasanzwe ku isoko ry’umurimo, kugira ngo baganirizwe uko bazashobora gukoresha ibyo bize mu ishuri binjiye mu kazi. Ni yo mpamvu y’ibiganiro turimo uyu munsi cyane ko Afrika ari umugabane ugizwe n’urubyiruko rwinshi, kandi rufite imbaraga zo guteza imbere umugabane wabo binyuze mu guhanga udushya.”

Akomeza avuga ko ibi biganiro bizahoraho, hakurikijwe amashami y’uburezi abarizwa muri INES Ruhengeri, asaba abarimu kuva mu nyigisho za gakondo ahubwo bakigisha izigamije gusubiza ibibazo abaturage bafite, ibibazo u Rwanda rufite, Afurika n’Isi muri rusange.

Umuyobozi wa INES Ruhengeri, Fr. Dr Jean Bosco Baribeshya,
Umuyobozi wa INES Ruhengeri, Fr. Dr Jean Bosco Baribeshya,

Abanyeshuri bitabiriye ibi biganiro bavuga ko bibahaye ishusho nyayo y’uruhare rwabo mu guhindura Afurika izira ruswa, itekanye kandi iteye imbere.

Mugisha Jules Verederine Irumva yagize ati “Ni ibintu byiza kwakira umuntu ukomeye nka Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda. Nk’umunyeshuri wiga ibijyanye n’Amategeko n’uko ibijyanye na ‘rule of low’ ari ibintu bituma ubuyobozi buba bwiza iyo bidahari inzego za Leta zitigenga, ntabwo ubuyobozi bushobora kuba bwiza ku baturage. Ni ukuvuga ngo Ubucamanza, Ubutegetsi nyubahiriza tegeko n’Ubutegetsi Nshinga Mategeko, ni ihame ko bigomba kwigenga kugira ngo ubuyobozi bubashe gukorera abaturage ibyo bugomba kuba bukora.” Akomeza avuga ko guhanga udushya bigomba kuba bijyana n’aho Isi yerekeza.

At “Nk’urubyiruko turimo kwinjira mu Isi y’Ikoranabuhanga, aho hari ubwenge buhangano (AI), aho nkatwe mu mategeko dushobora gukoresha iri koranabuhanga kugira ngo dufashe ubutabera, no kugira ngo ibyo twiga bishobore kugera kure, kuko ushobora gukora nka apurikasiyo ifasha abashaka kwihugura mu mategeko. Urumva ako ni agashya uba ukoze kandi ufashije benshi, ni ahacu rero nk’urubyiruko kugira ngo tubishyire mu bikorwa.”

Naho Mongboko Jestica, Umunyasantrafuka wiga ibijyanye n’Imiyoborere (Public Administration and Good Governance) muri INES Ruhengeri, avuga ko yize byinshi ku bijyanye n’intego z’iterambere ry’Umugabane wa Afurika ya 2063.

Ati “Nize byinshi muri ibi biganiro, by’umwihariko mu rugendo rwa Afurika twifuza mu mwaka wa 2063. Tugomba rero kubishyira mu bikorwa kugira ngo umugabane wacu urusheho gutera imbere, imiyoborere myiza si iya Guverinoma gusa natwe tugomba kuyigiramo uruhare.”

Uwimana Claude, umwrimu mu ishami ry’Imiyoborere muri Ines Ruhengeri, avuga ko nk’abarimu bafite inshingano zo kwigisha abanyeshuri babereka ukuri guhari.

Ati “Ni byo koko hano habaye ibiganiro byahuje abanyenshuri n’inzego z’ubuyobozi butandukanye hano muri INES Ruhengeri. Nk’abarimu bafite inshingano zo kwigisha abanyeshuri tubereka ukuri guhari, icyo basabwa nk’abanyeshuri mu kubaka ahazaza ha Afurika, kandi nibamara kumva inshingano zabo ko Afurika iri mu biganza byabo, ngira ngo nta gushidikanya ko ibyari inzozi bizaba impamo.”

Abanyeshuri bishimiye ibi biganiro
Abanyeshuri bishimiye ibi biganiro

Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof Charity Manyaruke, yasabye urubyiruko rwitabiriye ibi biganiro kuba umusemburo mu miyoborere ya Afurika, bahanga udushya ndetse bashyira mu bikorwa ibyo biga.

Ati “Dukeneye urubyiruko rufite ubumenyi, indangagaciro n’ubushake bwo kuba umusingi w’amahoro, umutekano n’uw’ubukungu burambye. Ibi biganiro byibanze ku kwibukiranya kugira uruhare mu miyoborere myiza ku hazaza ha Afurika, kandi ntitwagira ubuyobozi bwiza tutita ku bo tuyobora, Ni yo mpamvu uruhare rw’urubyiruko rukenewe mu kubaka ubuyobozi bwiza na Afurika twifuza, hibandwa ku mutekano w’abayoborwa, ituze n’iterambere”.

Akomeza avuga ko mu bikorwa by’imiyoborere myiza urubyiruko rutagomba kwibona nk’abarebwa n’imyanzuro gusa, ahubwo rugomba kuba abafatanyabikorwa batanga ibitekerezo bishya n’ibisubizo bihamye.

Uretse abayobozi, ibi biganiro byitabiriwe n’abarimu n’abanyeshuri 300 biga ibijyanye n’Amategeko (Faculty of low) n’abiga Imiyoborere (Faculty of Public Administration and Good Governance).

Urubyiruko rwasabwe kwiga no kumenya amategeko n’inzego z’ubuyobozi, kwiga gukoresha ikoranabuhanga mu guhanga imirimo, kurwanya ruswa no gushyira imbere inyungu rusange, guteza imbere amahoro n’ubwiyunge nio kwitangira ibikorwa by’iterambere ry’Igihugu n’umugabane muri rusange.

Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof Charity Manyaruke
Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof Charity Manyaruke
Uwimana Claude
Uwimana Claude

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka