Umutoza w’Ikipe y’Igihugu "Amavubi", Umunya Algeria Adel Amrouche, yahamagaye ikipe y’igihugu y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu mu mwiherero w’iminsi ine.
Amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino y’akarere ka gatanu mu mikino ya basketball mu cyiciro cy’abagore REG WBBC na APR WBBC akomeje kwitwara neza muri Kenya.
Ikipe ya Maroc y’abatarengeje imyaka 17, yatsinze iya New Caledonia ibitego 16 - 0, ica agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mukino umwe muri iki cyiciro.
APR FC yatsindiye Rayon Sports3-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Rwanda 2025-2026 wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu taliki ya 7 ugushyingo, nibwo hakomezaga shampiyona ya volleyball aho POLICE VC yatsinze REG, APR y’abagore igatsinda EAUR.
Ku wa 8 Ugushyingo 2025, Zaria Court izakira irushanwa rishya ry’ iteramakofi rya Kigali Fight Night, riteganyijwe guhindura isura y’umukino w’iteramakofe muri Afurika y’Iburasirazuba.
Umusifuzi wo ku ruhande Karangwa Justin yahagaritswe ibyumweru bine adasifura nyuma yo kwanga igitego cya APR FC cyari kuba ari icya kabiri ku mukino yanganyijemo na Rutsiro FC 1-1.
Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yavuze ko nta kipe y’igihugu izongera gusohokera u Rwanda igiye kuba ingwizamurongo gusa.
Mu gihe shampiyona ya volleyball mu Rwanda igeze ku munsi wa kane, imikino yo y’umunsi wa kane iteganyijwe mu mpera ziki cyumweru yashyizwe mu kibuga gishya kiri mu mujyi wa Kigali muri St Famille.
Imikino isoza umunsi wa Gatandatu yasize Rayon Sports itsinze Marine FC igitego 1-0, Kiyovu Sports itsinda AS Kigali ibitego 3 -0 Gicumbi FC igwa miswi na Etincelles FC, mu mikino yakinwe kuri iki Cyumweru.
Amakipe ya Gisagara volleyball club ndetse na Kepler VC zatanze ubutumwa kuri Police na APR nyuma yo kubatsindira I Gisagara badakozemo.
Ikipe ya APR FC yanganyirije na Rutsiro FC 1-1 kuri Stade Umuganda, Mukura VS ihagama Police FC kuri Kigali Pele Stadium, mu mikino y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona wongeye gusiga imisifurire igarukwaho.
Irushanwa rya Golf rya NCBA, rimaze kuba igice cy’ingenzi ku ngengabihe y’akarere, ryagarutse ku nshuro ya kabiri mu Rwanda rifite intego nshya: kugaragaza uko siporo ishobora guhuza ubukungu, imiryango, n’impano mu bihugu bitandukanye.
Kuri uyu wa Gatatu, Komisiyo ishinzwe imisifurire yashyize hanze raporo y’imisifurire ku mikino y’umunsi wa gatanu wa Rwanda premier league yasize babiri mu basifuye umukino AS Muhanga yatsinzemo Bugesera FC bahagaritswe ukwezi.
Mu gihe shampiyona ya volleyball 2025-2026 mu cyiciro cya mbere mu Rwanda irimbanyije, umunsi wa gatatu urimo imikino ikomeye urakinirwa I Gisagara.
Ku wa Gatanu tariki 24 Ukwakira 2025, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amagaru hano mu Rwanda, FERWAFA ryemeje ko amakipe atatu yo muri Sudan, Al Merriekh, Al Hilal Omdurman na Al Ahli Wad Madani azakina shampiyona y’u Rwanda 2025-26.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya APR FC yanyirije na Kiyovu Sports 0-0 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’umunsi wa Gatanu wa shampiyona, itakaza amanota ya mbere.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 24 Ukwakira, mu Ntara y’Amajyepfo hatangiye isiganwa ry’imodoka rimenyerewe nka ‘Huye Rally’, aho iry’uyu mwaka(2025) ribera mu Turere twa Huye na Gisagara, rikazasozwa kuri iki Cyumweru, iya 26 Ukwakira.
Ikipe ya Gisagara VC yatsindiye Kepler VC muri Petit Stade Amahoro amaseti 3-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona 2025-2026 wakinwe kuri uyu wa Gatanu.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Amagaju FC kuri Kigali Pele Stadium igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona ifata umwanya wa kabiri.
Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 23 Ukwakira 2025, amakipe ya Al-Merrikh na Al Hilal yo muri Sudani yari yasabye gukina shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yatangaje ko yabyemerewe.
Umutoza n’abakinnyi ba Police HC yegukanye umwanya wa munani muri Afurika mu mikino Champions League yaberaga muri Maroc bavuga ko bishimira uko bitwaye bagakora amateka yo kugera muri 1/4 nubwo batatwaye ibikombe.
Umusifuzi Mpuzamahanga Ishimwe Jean Claude uzwi nka ’Cucuri’ na Mugabo Eric bahagaritswe kubera amakosa bakoze arimo kwanga igitego Boateng Mensah yatsindiye Mukura VS mu mukino basifuye itsindwa na APR FC 1-0 tariki 19 Ukwakira 2025.
Abakinnyi umunani bahembwe nk’abitwaye neza mu mikino umunani y’umunsi wa kane wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda 2025-2026.
Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph, Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, n’abandi bayobozi ba siporo mu mashuri n’amashyirahamwe y’imikino bahuriye muri Lycée de Kigali ahabereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro umwaka w’imikino y’amashuri 2025/26 bibutsa abanyeshuri kujyanisha imikino no kwiga.
Ikipe APR FC yatsindiye Mukura Victory Sports igitego 1-0, kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona wakinwe kuri iyi Cyumweru, Police FC ihatsindira Amagaju FC 1-0.
Mu ijoro ryo ku wa 18 Ukwakira 2025, BK Arena yakiriye 1/2 cy’imikino y’irushanwa rya PFL Africa muri Mixed Martial Arts ’MMA’ ryitabirwe na Perezida Paul Kagame, abakinnyi umunani baboneramo itike gukina imikino ya nyuma.
Ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Rutsiro FC kuri Kigali Pele Stadium ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona wakinwe kuri uyu wa Gatandatu.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda bwahuye na Minisiteri wa Siporo Nelly Mukazayire baganira ku iterambere rya ruhago.
Kuri uyu wa Gatanu, hatangiye Shampiyona ya Volleyball 2025-2026 aho yafunguwe n’imikino ibiri, Kepler VC mu bagabo na APR WVC mu bagore zabonyemo intsinzi.