Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Mata 2026, abakinnyi bitabiriye irushanwa rya Cricket rya ’ICC Women’s Challenge Trophy’ ribaye bwa mbere mu mateka rikabera mu Rwanda bifatanye n’Abanyarwanda mu muganda usoza ukwezi kwa Mata 2026.
Kuri uyu wa Gatandatu, Ikipe ya Mukura VS yatangaje Jibu nk’umuterankunga wayo mushya uzajya ayifasha ibirimo guhemba umukinnyi mwiza w’ukwezi.
Ikipe ya APR FC yatsindiye Mukura VS ibitego 3-0 kuri Stade Kamena, mu mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda ’BK Pro League’.
Amakipe ya APR VC, Police VC na Kepler VC ahagarariye u Rwanda yitwaye neza mu mikino yayo ya yakabiri muri Shampiyona Nyafurika y’Abagabo muri Volleyball, (CAVB Men’s Club Championship 2026) iri kubera mu Rwanda naho REG VC itsinda umukino wa mbere.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali Dr. Diane Karusisi yavuze ku makuru amaze iminsi avugwa y’imikoranire n’ikipe ya Rayon Sports aho ateruye ngo abihakane ngo cyangwa abyemeze.
Kuri uyu wa Gatanu, Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda rwasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano y’imyaka itanu n’igice yo kwitirirwa iyi shampiyona, afite agaciro ka miliyari 3 na miliyoni 250 Frw. Kuva ubu, iyi shampiyona yafashe izina rya ’BK Pro League’.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryatangaje ko ryahagaritse by’agateganyo Imurora Japhet ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi mu Amagaju FC mu bikorwa byose bya ruhago kubera kubera ibyiswe imyitwarire idahwitse ifitanye isano n’amajwi yagiye hanze yumvikanamo ibisa nko kugena ibiva mu mukino banatsinzemo Musanze (…)
Amakipe ya Police VC na Kepler VC yabonye intsinzi mu mukino wa mbere wa Shampiyona ya Afurika muri Volleyball iri kubera mu Rwanda, REG VC itungurana itsindwa.
Mu mukino warebwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ikipe ya APR VC yatsinze ikipe ya Black Rhinos VC yo muri Zimbabwe amaseti 3-0 mu mukino ufungura Shampiyona ya Afurika 2026 iri kubera mu Rwanda.
Ikipe ya Rayon Sports yanganyirije na Gorilla FC kuri Kigali Pele Stadium igitego 1-1 mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wabaye kuri uyu wa Gatatu.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abangavu yasezerewe na Zambia atareenze ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’lgikombe cy’lsi 2026 cy’abatarengeje imyaka 17 nyuma y’umukino wo kwishyura wabereye I Lusaka kuri uyu wa Gatatu.
Visi Perezida w’Impuzamashirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika, Louis Rwakiranya yashimangiye ko nta mpungenge bafiteye iguhugu cy’u Rwanda zo kwakira imikino ya Shampiyona ya Africa ya Volleyball kuko hari benshi kirusha kwakira neza.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya APR FC yatsindiye Etincelles FC ibitego 3-1 kuri Stade Umuganda mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro 2026.
Kuri uyu wa Kabiri, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore yatsinze Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mukino wa gatanu w’Irushanwa rya ICC Women’s Challenge riri kubera mu Rwanda wari uwa gatatu kuri yo.
Akarere ka Rusizi kagiye gukinirwamo Isiganwa ry’Amagare ryo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rizakinwa tariki 25 na 26 Mata 2026.
Ikipe y’Amagaju FC izakirira Rayon Sports kuri Stade Kamena mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona uteganyijwe tariki 26 Mata 2026, mu gihe yifuje kuyakirira i Kigali igasabwa kubikorera i Bugesera.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryamuritse ku mugaragaro urubuga rwa murandasi ‘website’, rugamije korohereza abakunzi n’abafatanyabikorwa baryo kugera ku makuru na serivisi zirebana n’uyu mukino.
Ikipe ya Rutsiro FC yanganyije na Rayon Sports FC 0-0 mu mukino w’umunsi wa 27 wa Rwanda Premier League, wabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu, kuri iki Cyumwuru.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Man City yatsinze Arsenal ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 33 wari uhanzwe amaso n’Isi kuko wari wafashwe nk’uwagena uzatwara Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza 2025-2026.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore ya Cricket yatangiye itsindwa n’u Butaliyani nayo itsinda Vanuatu mu irushanwa rya ICC Women’s Challenge ribayeho ku nshuro ya mbere mu mateka, riri kubera kuri Stade ya Cricket ya Gahanga mu Karere ka Kicukiro kuva tariki 18 Mata 2026 kugeza ku ya 1 Gicurasi 2026.
Ikipe APR FC yatsinzwe Etincelles FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 27 wa Rwanda Premier League, wabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mata 2026.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abangavu batarengeje imyaka 17 yatsizwe n’iya Zambia ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa FERWAFA abizeza gukomeza gushyigikirwa.
Irushanwa rya Karate ritegurwa na Zanshin Sport Solutions ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA) ryagarutse mu kwezi kwa Munani aho uyu mwaka rizabera mu Mujyi wa Kigali kuri Notre Dame des Anges i Remera.
Umutoza Haringingo Francis waheruka gusezera Kiyovu Sports akajya gutoza Rayon Sports ariko iyi kipe yavuyemo itabyemera kugeza ubwo yimwe uruhushya rwo gutoza, yemerewe gutoza binyuza mu biganiro byagizwemo uruhare na Perezida w’Impuzamashyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda Shema Ngoga Fabrice
Kuva ku wa 20 Mata 2026, kugeza kuwa 3 Gicurasi 2026 igihugu cy’u Rwanda kizakira imikino ihuza amakipe y’abagabo yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAVB Men’s Club Championship 2026) rigiye kuba kunshuro ya 47 mu mujyi wa Kigali.
Umufaransa Frédéric Guérin yageze i Kigali aho aje gutoza amakipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Volleyball mu bagabo n’abagore aho aje asimbuye umutoza ukomoka muri Brezili, Paulo de Tarso.
Kuri uyu wa Kane, ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze ibiciro by’umukino wa shampiyona uzayihuza na APR FC tariki 2 Gicurasi 2026 kuri Stade Amahoro.
Perezida Paul Kagame yashimiye ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ikaba n’umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda binyuze muri gahunda ya #VisitRwanda, nyuma yo kugera muri 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions League ndetse ayifuriza amahirwe masa mu cyiciro gikurikira.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Bayern Munich yageze muri 1/2 cya UEFA Champions League yasezereye Real Madrid ku giteranyo cy’ibitego 6-4, nyuma kuyitsinda 4-3 mu mkino wo kwishyura wari uryoheye ijisho, Arsenal ihagera isezereye Sporting CP banganyije 0-0 busanga 1-0 cyo mu mukino ubanza.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, amakipe ya Atletico Madrid na PSG yageze muri 1/2 cya UEFA Champions League asezereye FC Barcelona na Liverpool muri 1/4 cy’irangiza.