Kamonyi: Batatu bagwiriwe n’urukuta rw’urusengero umwe ahita yitaba Imana
Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyarubaka, habereye impanuka aho mu bubatsi bavugururaga urusengero rwa ADPER-Kagarama, urukuta rwarwo rwagwiriye batatu umwe ahita yitaba Imana, iyo mpanuka ikaba yabaye kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukuboza 2025.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, Minani Jean Paul wemeje aya makuru, yavuze ko urwo rusengero rwari rusanzwe rukora, abarukuriye bakaba bari biyemeje kuruvugurura.
Yagize ati “Ni urusengero rwari rusanzwe rukora, abo bubatsi bari barimo komeka amatafari ahiye ku rukuta rwa rukarakara. Mu gihe bari muri iyi mirimo, urukuta rusanzwe rwaje kugwira batatu muri bo, ku bw’ibyago umwe ahita yitaba Imana abandi barakomeka.”
Yakomeje avuga ko ari uwitabye Imana n’abapfuye bajyanywe ku bitaro bya Remera Rukoma by’aho mu Karere ka Kamonyi, nyuma bahumuriza abaturage b’ahabereye iyi mpanuka.
Uyu muyobozi yagize ati “Tukihagera icyo twahereyeho ni ugutabara abari bagihumeka bajyanwa kwa muganga ngo bitabweho. Abaturage turabakangurira kujya bareba inzu zabo, uwabona aho bigaragara ko hateza akaga, bakahirinda, hakabanza gukosorwa”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|