Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, mu ruzinduko akomeje kugirira muri Israel yasuye umuryango Save a Child’s Heart ukorera mu bitaro bya Wolfson Medical Center ukaba umaze n’igihe kirekire ukorana n’u Rwanda.
Mu rwego rwo gukangurira abaturage gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, Akarere ka Gasabo, karakoresha itegeko rigenga imitunganyirize y’ubwisungane mu kwivuza, ariko hakiyongeraho n’imirongo yo muri Bibiliya.
Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikira ikoreshwa ry’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) ntiyumva ukuntu Akarere ka Ruhango kohereza abakozi mu butumwa bw’akazi ntikibishyure nk’uko amategeko abiteganya.
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé, n’Umusenateri wa Paraguay, Celeste Amarilla, bakomeje guterana amagambo nyuma y’umukino wa 1/8 cy’Igikombe cy’Isi wahuje u Bufaransa na Paraguay, warangiye Abafaransa batsinze igitego 1-0.
Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Umutungo n’Imari bya Leta (PAC) yagaragaje impungenge ku mikorere y’amasoko ya Cyakabiri na Nyabisindu yo mu Karere ka Muhanga, nyuma y’uko habaye kutumvikana hagati y’Akarere n’Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG) ku bijyanye n’imikorere yayo.
Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoresherezo y’Umutungo n’Imari bya Leta yatangajwe n’ibisubizo yahawe n’Ibitaro bya Nyabikenke ku makosa yagaragajwe n’Umugenzizi Mukuru w’Imari wa Leta muri ibyo bitaro.
Uyu munsi, inzira zose zirerekeza ku ishuri, aho abanyeshuri barenga ibihumbi 270 batangiye Ibizamini bya Leta bisoza abanza.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Nyakanga, nibwo abanyeshuri barenga ibihumbi 270 barimo gusoza icyiciro cy’amashuri abanza batangiye ibizamini bya Leta.
Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Ishinzwe Kugenzura Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) yabajije ubuyobozi bw’Ibitaro by’Intara bya Ruhango ibisobanuro ku mwenda wa miliyoni 121 Frw ibitaro biberewemo n’abarwayi.
Kuva saa tatu za Mugitondo, Abayobozi ba Minisiteri y’Uburezi n’abandi bayobozi b’Uburezi bavugije inzogera ku bigo byose byikorerwaho ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.
Abanyarwanda Pacifique bakunda kwita Sky Off na Kazungu Frank ’The One’ batsinze Abanya-Tanzania mu irushanwa rya Liberation Cup ryo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora mu mukino w’iteramakofe, Anita Pendo na Mama Sava bashimisha abitabiriye.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagizwe umwe mu bayobozi ba Komisiyo nshya mpuzamahanga ishinzwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), yashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye binyuze mu Ishami ry’Itumanaho ku Isi (ITU).
U Rwanda na Israel byashyize umukono ku masezerano agamije kwagura ubufatanye mu nzego z’iterambere, guhanga udushya ndetse n’uburezi.
Itsinda ry’Abanyehuri b’Abanyarwanda bitabiriye irushanwa ry’imibare rihuza ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika (Pan African Mathematics Olympiad -PAMO 2026) ryaberaga i Yamoussoukro muri Côte d’Ivoire, basoje iri rushanwa iri ku mwanya wa 12 mu bihugu 26 byaryitabiriye.
Binyuze mu marushanwa yiswe “Kina Unirinde league” ategurwa n’irerero ry’umunyabigwi mu mupira w’amaguru Jimmy Mulisa, Irerero Umuli Foundation ryungutse abandi bana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru.
Buri mwaka Leta iteganya ingengo y’Imari ikayigenera amafaranga akoreshwa mu gihe cy’umwaka umwe w’ingengo y’imari, hakabamo akoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe akifashishwa gushyira mu bikorwa, ibikorwa by’iterambere bitandukanye biba byaragennye gukorwa muri uwo mwaka.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje Itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027, aho amafaranga yose ateganyijwe kwinjira no gukoreshwa angana na Miliyari ibuhumbi birindwi n’ibice birindwi mu mafaranga y’u Rwanda.
Umutangabuhamya yabwiye Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, ruburanisha Dr Eugène Rwamucyo, ko yamubonye mu ntangiriro za Gicurasi 1994 kuri bariyeri i Butare yambaye imyenda ya gisirikare, yitwaje imbunda kandi ari kumwe n’abantu bari bafite uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorwaga muri ako gace.
Urwego rushinzwe Ubutasi mu by’Imari (FIC) rwasohoye amabwiriza mashya agena amakosa n’ibihano ku bigo n’abashinzwe gutanga amakuru batubahiriza ibisabwa mu gukumira iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi, aho amwe mu makosa ashobora gutuma ikigo gicibwa ihazabu igera (…)
Umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Leta ya Congo n’abazishyigikiye mu ntambara mu Burasirazuba bw’igihugu, wabwiye abayoboye Congo ko nta kintu na kimwe cyabakura ku butaka bw’Igihugu cyabo, kuko nta handi bafite ho kwita iwabo.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Nyakanga 2026, Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, ku bufatanye n’abanyarwanda bahatuye, bahuriye mu muhango wo kwizihiza umunsi wo Kwibohora, ku nshuro ya 32, umuhango wabereye muri Hotel Hilton -Les Tours Jumelles.
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yavuze ko amarushanwa y’Igikombe cyo kwibohora mu Ngabo z’u Rwanda, arenze kuba amarushanwa gusa, ahubwo ko ari n’uburyo bwo kwizihiza umurage w’ubutwari, ubwitange no guharanira gutsinda byaranze Ingabo za RPA mu rugamba rwo Kubohora u Rwanda.
Perezida wa Santrafurika, Faustin-Archange Touadéra ku wa 04 Nyakanga 2026, yitabiriye ibirori byo kwizihiza #Kwibohora32 byateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri icyo Gihugu.
Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, yatangaje ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) uzagira uruhare mu gutera inkunga ibikorwa byo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado, mu rwego rwo gushyigikira ubutumwa Ingabo z’u Rwanda zikomeje gukorera mu Majyaruguru y’icyo Gihugu.
Rutahizamu akanaba kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal ndetse n’ikipe ya Al-Nassr yo muri Shampiyona ya Arabie Saoudite (Saudi Pro League) yatangaje ko iki gikombe cy’Isi 2026, aricyo cyanyuma azaba akinnye.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije Umunya-Central African Boris Gbenou ukina asatira anyuze ku ruhande, wabaye umukinnyi wa 12 mushya iyi kipe isinyishije muri iyi mpeshyi.
Ikipe ya APR HC iheruka gutwara shampiyona 2025-2026 itsinze Police HC imikino 3-2, yayisubiriye iyitwara igikombe cyo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora iyitsinze ibitego 35-33.
Kuri uyu wa Gatandatu, abaturage b’Akarere ka rubavu ndetse n’abaturutse hakurya mu Gihugu cy’abaturanyi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bitabye karame ku bwinshi igitaramo cy’umunsi wa nyuma w’ibitaramo bya Summer Country Tour 2026, cyabereye kuri Stade Umuganda.
Mu kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora, Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, inzego z’ibanze n’abaturage batashye inzu 15 zubatswe mu buryo bwa Two in One, zatujwemo imiryango 30.
Abahawe serivisi z’ubuvuzi ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda mu gihe cy’amezi atatu bangana na 33,722, mu Ntara zose z’igihugu.
Abakinnyi b’Abanyarwanda bazahagararira u Rwanda mu Irushanwa ry’Iteramakofe ryo Kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ryateguwe na Bodymax Promotion riteganyijwe kuri iki Cyumweru, bavuze ko biteguye kwitwara neza muri iyi mikino.
Perezida Paul Kagame yashimiye abahoze mu ngabo za RPA zafashe iya mbere mu kubohora u Rwanda, ariko ashimira by’umwihariko abahatakarije ubuzima, avuga ko n’ubwo batakiriho ibyo baharaniye bigaragara mu Rwanda tubona uyu munsi.
Perezida Paul Kagame yashimiye abahoze mu ngabo za RPA zafashe iya mbere mu kubohora u Rwanda, ariko ashimira by’umwihariko abahatakarije ubuzima, avuga ko n’ubwo batakiriho ibyo baharaniye bigaragara mu Rwanda tubona uyu munsi.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Jenerali Muhoozi Kainerugaba ukunze kugaragaza ko afitanye ubucuti bwihariye n’Abanyarwanda, yifurije u Rwanda n’Abanyarwanda, ndetse n’Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame, isabukuru nziza yo Kwibohora
Ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 32, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru birimo kubera mu Kagari ka Rutabo, Umurenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke, ahatashywe ku mugaragaro inzu 6, buri yose irimo ebyiri, zigenewe imiryango 12 yiganjemo abasenyewe n’ibiza.
Amakipe ya REG VC na Police WVC zegukanye irushanwa ryo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora zitsinze Police VC na APR WVC ku mukino wa nyuma.
Raporo yiswe The Limits of "America First" in Africa: What the Congo Peace Initiative Reveals, yanditswe n’abashakashatsi Joshua Z. Walker, Reagan Miviri na Jason K. Stearns, yasesenguye uburyo ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwakoresheje dipolomasi mu gushaka igisubizo cy’ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa (…)
U Rwanda rwongeye gutera intambwe ikomeye mu gushimangira umutekano mu by’ingufu, nyuma y’uko ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, Rwanda National Energy Company (RNEC), gisinyanye amasezerano n’ikigo cyo muri Tanzania, Gulf Bulk Petroleum Tanzania Limited (GBP), agamije gutumiza ibikomoka kuri peteroli binyuze ku cyambu cya (…)
Ibikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage byakozwe na Polisi y’u Rwanda n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu mezi atatu ashize byatwaye arenga miliyari 2 na miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije Umunya-Mali Issa Djiguiba wabaye umukinnyi mwiza wa Shampiyona ya Mali 2025-2026.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya APR FC yatangaje ko myugariro w’iburyo Byiringiro Jean Gilbert yongereye amasezerano y’imyaka ibiri ndetse inatangaza umunyezamu Ernâni Siluane ukomoka muri Mozambique na Mamadou Traore n’abakinnyi bayo bashya.
U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere ku isi ‘kigaruriye Champions League’; mu mateka, ni rwo rwashoboye kwiyegereza abakinnyi benshi, bakomeye, bagahuzwa n’ururimi rumwe rwitwa “Visit Rwanda’
Hari amasomo umuntu adashobora kwigira mu ishuri gusa. Ayiga iyo agenda asura ahantu ndangamateka, atega amatwi impuguke zisangiza abandi ubumenyi bwazo, anyura mu bice atari asanzwe azi, kandi agasabana n’abantu bafite umuco utandukanye n’uwe.
Uretse abatuye n’abagenda i Nyamirambo by’umwihariko mu Biryogo, mu gace kazwiho gukorerwamo ubucuruzi cyane cyane ubw’imyenda, inkweto n’ibindi byose bijyanye n’imyambaro, nta wundi wakwiyumvisha ko hari amaduka abanza gusaba abakiliya gukuramo inkweto mbere yo kuhinjira.
Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe n’inzobere mu by’imitekerereze ya muntu bwerekana ko gukurana n’abavandimwe b’abakobwa, bishobora kugira uruhare rukomeye mu gutuma umuhungu arushaho kuba umunyampuhwe, uzi gutega amatwi abandi no kubana neza n’abamukikije.
Ikibazo cy’umubyibuho ukabije kiri kwiyongera mu Banyarwanda, by’umwihariko mu bagore kurusha abagabo.
Nyuma y’uko Stella Okafor, umugore wa Kabiri wa nyakwigendera John Okafor wamamaye nka “Mr Ibu” muri filime zo muri Nigeria avuze ko umuryango we ubayeho nabi kubera ubukene ndetse abana be batagifite ubushobozi bwo kujya kwiga, kugeza ubu yashyikirijwe inkunga igera kuri miliyoni 8 ubaze mu mafaranga y’u Rwanda.