Sarah wahoze akundana na Diamond Platnumz, yasobanuye uko inkuru y’urukundo rwabo yafashije Diamond kwandika indirimbo yatumye amenyekana, ndetse n’umuzingo we wa mbere.
Minisiteri y’Uburezi muri Kenya, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2024 yatangaje ko yigije inyuma itangira ry’amashuri, kubera ikibazo cy’imvura ikabije irimo kugwa mu bice bitandukanye by’iki gihugu igateza imyuzure.
Kabatwa ni umwe mu Mirenge 12 igize Akarere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, agace gakungahaye ku butaka bwera, kagafatwa nk’ikigega cy’igihugu mu buhinzi bw’ibireti n’ibirayi.
Ubutabera ni kimwe mu byiciro bigize inkingi y’Imiyoborere. Ni muri urwo rwego, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakoze ubushakashatsi kuri iki cyiciro hagamijwe kumenya uko abaturage babona imitangire ya serivisi.
Imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki 28 Mata 2024 rishyira ku Cyumweru, yangije umuhanda uhuza Umujyi wa Kigali n’Intara z’Amajyepfo. Uyu muhanda wacikiye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rugalika ahazwi nko mu Nkoto.
Ahagana mu mpera za Mata 2018, umupadiri wo muri Diyosezi ya Gikongoro yahagaritswe by’agateganyo imyaka ibiri ashinjwa ubusinzi bukabije ndetse n’ubusambanyi, ariko n’ubwo na n’ubu atabusubijwemo kuko ngo atabashije kwihana, yahawe kuba umuyobozi ushinzwe amasomo muri GS Musenyi kandi ngo inshingano ze azikora neza.
Nyakwigendera Niyigaba Vincent wamenyekanye mu ndirimbo bakunze kwita iza ‘buracyeye’ cyane cyane Izuba rirarenze, Nyaruka nyarukirayo, Nkubwire iki na Yanze gutaha mbigire nte? Ni umwe mu bahanzi bo hambere bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba ubufatanye mu kuzamura imibereho myiza y’umunyarwanda ndetse anabibutsa ko inyungu itagira ubwoko, ubucuruzi ntibugire idini kandi n’igishoro kikaba kitagira ubwoko cyangwa idini.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi isuku n’isukura (WASAC) mu Karere ka Rubavu, bwasabye abaturage kubika amazi mu kwirinda ko bayabura mu gihe imvura iguye ari nyinshi ikangiza ibikorwa remezo biyabagezaho.
Uretse kuba zirinda amaso kwangizwa n’imirasire y’izuba, indorerwamo z’izuba abandi bita anti-soleil cyangwa sunglasses ni kimwe mu byo abantu bambara bagamije kugaragara neza mu isura.
Mu mezi ashize, hirya no hino mu Rwanda hakomeje kugaragara izamuka ridasanzwe ry’ibiciro by’ibishyimbo ku masoko cyane cyane ayo mu mijyi, aho igiciro cy’ibishyimbo cyageze ku 1,800 FRW, hamwe na hamwe bigera ku 2,000 FRW.
Amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga avuga ko ubu agiye kureba uko yashaka imodoka za Automatique, kugira ngo abanyeshuri babagana babone uko bigira kuri izo modoka, ndetse n’izo bazajya bakoreraho ibizamini.
Muri Tanzania, abantu basaga 200,000 n’ingo zisaga 51,000 ni zo zagizweho ingaruka n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa muri icyo gihugu, abagera ku 155 bahasiga ubuzima, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Kassim Majaliwa.
Umurundikazi ukinira ikipe ya REG Women Basketball, Uwitonze Nandy Linda, avuga ko afite inzozi zo gukinira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, gusa akaba afite imbogamizi z’uko atarahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Pasiteri Antoine Rutayisire, avuga ko atangazwa no kubona hari abacyibona mu moko, basa nk’aho amateka u Rwanda rwanyuzemo ntacyo yabigishije.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komine Mugina, ubu ni mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, barasaba ko bakubakirwa urwibutso rw’ababo bazize Jenoside, rugashyingurwamo imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi 55 isanzwe iri mu mva iri kuri Paruwasi ya Mugina, ndetse rukazajya rushyingurwamo n’indi mibiri (...)
Ikiganiro kigamije guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, EdTech Monday, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2024, kiragaruka ku byakorwa ngo abikorera na Leta barusheho gufatanya guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, no ku bibazo bwikiye gukemurwa ngo urwo rugendo rugere ku ntego.
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 28 Mata 2024, Perezida Kagame uri i Riyadh muri Arabie Saoudite, yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Malaysia, Anwar Ibrahim, bagirana ibiganiro.
Imvura yaguye kuri iki Cyumweru tariki 28 Mata 2024, yahitanye abantu 2 inasenya inzu z’abaturage mu Mujyi wa Kigali.
Perezida Paul Kagame yagaragarije amahanga ko u Rwanda rwavuye mu rupfu mu myaka 30 ishize, kandi ko ibikorwa by’iterambere rugezeho, Leta yabifashijwemo no gushyira abaturage imbere no kubaka ubushobozi bwabo.
Perezida Paul Kagame avuga ko bikwiye ko abantu bamagana uburyarya igihe cyose babubonye, kubera ko nta bisubizo butanga mu buryo bworoshye kandi bwihuse.
Ishyaka PDI (Parti Démocrate Idéal), ryamaze gutangaza ko mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Nyakanga 2024, rizashyigikira umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame.
Mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abakozi b’Ikigega cya Leta gifasha imishinga mito n’iciriritse (BDF), basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Karama mu Karere ka Huye, banaremera abarokotse Jenoside bo muri aka Karere, igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki ku wa 26 Mata 2024.
Ntakirutimana Isaac, umwe mu bafana bakomeye ba Rayon Sports wamenyekanye cyane ku izina rya Sarpong, avuga ko nyuma yo gutera umugongo ikipe yari yarihebeye ya Rayon Sports akajya muri APR FC, yirukanywe mu nzu yakodeshaga.
Umukobwa ukunda umuhanzi Hary Styles, yakatiwe gufungwa amezi 3.5 nyuma yo kwemerera Urukiko ko yoherereje Harry amabaruwa 8,000 mu kwezi kumwe, kuko yumvaga ahangayitse muri we (distress).
Perezida Paul Kagame uri i Riyadh muri Arabie Saoudite, yahuye n’Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Kristalina Georgieva, baganira ku mikoranire y’iki kigega n’u Rwanda.
Urukiko Rukuru rwa Kigali ruri i Nyamirambo, rwongeye gusubika urubanza Uwajamahoro Nadine aregamo ibitaro bya La Croix du Sud, uburangare bwatumye umwana we avukana ubumuga, bikaba byarabaye ku wa Gatanu tariki 26 Mata 2024.
Mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Cyahinda mu Kagari ka Muhambara, Umudugudu wa Kubitiro hari umukoki uteye impungenge kuko umaze gutwara ubuzima bwa bamwe mu baturage.
Itorero Christ Kingdom Embassy riyoborwa na Pastor Tom Gakumba ndetse na Pastor Anitha Gakumba, ryateguye igiterane bise ‘Kingdom Fresh Fire Conference 2024’ kizamara icyumweru kigasozwa ku munsi mukuru wa Pentekote.
Ku wa Gatandatu tariki 27 Mata 2024, Umunya-Misiri ukinira Liverpool, Mohamed Salah, yagaragaye mu mashusho atumvikana n’umutoza we Jürgen Klopp bateranaga amagambo, uyu musore anavuga ko agize icyo avuga umuriro wakwaka.
Umuganda rusange usoza ukwazi kwa Mata 2024 mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru, wibanze ku gusana ibikorwa remezo birimo n’imihanda, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, hamwe n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye zirimo n’izishinzwe umutekano, bakaba bifatanyije n’abaturage muri icyo gikorwa.
Kuva ku munsi w’ejo mu karere ka Gatsibo hakomeje kuvugwa inkuru y’abana batatu baburiwe irengero. Ni inkuru yari yakuye imitima benshi kumva abana batatu bari mu kigero kimwe kandi b’abakobwa, babuze bava ku ishuli. Inkuru nziza kuri ubu, ni uko abo bana babonetse ndetse bagasubizwa mu miryango yabo.
Uwibambe Alphonsine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, utuye mu Mudugudu wa Gatwa, mu Kagari ka Gakoma mu Murenge wa Kiyumba, Akarere ka Muhanga, yahawe inzu yo guturamo n’inka yo kumukamira nyuma y’imyaka 30 aba mu nzu y’ubukode nta n’igicaniro agira.
Ikigo nderabuzima cya Kabuye giherereye mu Karere ka Gasabo n’abaturanyi bacyo, bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abari abayobozi, abakozi n’abari bahaturiye, hagarukwa ku mateka yo kurokoka kwa Mukashema Epiphanie wahambwe ari muzima, akagendesha amavi n’inkokora ijoro ryose.
Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Arabie Saoudite, aho yitabiriye inama Mpuzamahanga ku by’ubukungu.
Muri Tanzania, mu Karera ka Shinyanga, urukuta rw’inzu rwagwiriye abana batatu bavukana bari baryamye nijoro basinziye, bahita bapfa bose nk’uko byasobanuwe na nyina, Joyce Nchimbi, washoboye kurokokana n’undi mwana umwe.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2024, mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba, hakozwe umuganda usoza ukwezi kwa Mata, wibanze ku gusana imihanda yangijwe n’isuri yatewe n’imvura ndetse no gucukura imirwanyasuri. Ubutumwa bwatanzwe nyuma y’umuganda bukaba bwibanze ku gushishikariza abaturage gufata indangamuntu, no (...)
Abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, bavuga ko batishimira kuba Augustin Ndindiriyimana wari umuyobozi wa Jandarumori, yaragizwe umwere n’Urukiko rwa Arusha, mu gihe abo yayoboraga bo bakurikiranwa bakanahanwa.
Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 21 Mata 2024, nibwo hatangajwe inkuru y’umwana w’umukobwa w’uruhinja watabawe n’abaganga ku buryo bw’igitangaza, ateruwe mu nda ya nyina wari umaze kwicwa n’ibisasu byari byatewe n’igisirikare cya Israel kirwanira mu kirere mu Majyepfo ya Gaza, ava mu nda ya nyina ari muzima.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere Uburezi, Siyansi n’Umuco (UNESCO) ku bufatanye n’Umuryango RWACHI (Rwanda Women, Adolescent and Child Health Initiative) wita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, ingimbi n’abangavu mu kubafasha gutegura ejo hazaza heza, bateguye imfashanyigisho izafasha ababyeyi (...)
Abahanzi barasaba ko habaho uburyo bukomeye bwo kurinda umuntungo wabo ukomoka ku buhanzi, kuko hari abakennye nyamara batakagombye gukena, kuko ibihangano byabo byakijije abandi kandi ba nyiri ubwite ntacyo bibamariye.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ivuga ko uburinganire atari imibare gusa ahubwo igikwiye ari ugukuraho imbogamizi zibangamiye abageze mu nshingano, bitari ukugaragagara mu mibare gusa.
Tariki 26 Mata 2024, mu kigo cya Polisi y’u Rwanda gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC), mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, hasojwe amahugurwa y’abagera kuri 283, bagizwe n’abapolisi b’u Rwanda 250 na 33 bo mu nzego z’umutekano zo muri Santrafurika.
Ubuyobozi bukuru bushinzwe gahunda yo kurwanya Malariya ku Isi, buratangaza ko nubwo iyo ndwara izahaza ndetse ikaba inahitana abatari bake, ariko intego yo kuyirandura burundu ibihugu byihaye ishoboka.
Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Ariel Henry, yeguye ku mirimo ye nyuma yo kujya kuri uwo mwanya ku mugaragaro mu 2021, ubwo Perezida Jovenel Moise yari amaze kwicwa, ubu uwo mwanya wa Minisitiri w’Intebe ukaba wahise ujyamo ku buryo bw’agateganyo Michel Patrick Boisvert, wari usanzwe ari Minisitiri w’Imari n’Ubukungu.
Nyuma y’amezi icyenda Nzabonimpa Emmanuel agizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Intara y’Amajyaruguru, iyi ntara yamaze guhabwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya, Nzabonimpa ahita asubira kuyobora Gicumbi.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yakiriye anagirana ibiganiro n’itsinda ry’abagize Impuzamiryango irwanya Malariya (MIM), bari mu Rwanda mu rwego rwo kwitabira Inama ya 8 y’Ihuriro Nyafurika ryiga kuri Malariya (PAMC) 2024.
Tariki 26 Mata 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye abasore babiri bavukana bakekwaho kwiba amafaranga angana n’ibihumbi umunani by’Amadolari y’Amerika, n’andi ibihumbi birenga 700Frw.
Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no gushyingura imibiri yabonetse mu Mirenge ya Ntarama na Nyamata, cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera tariki 16 Mata 2024, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, (...)