Ingabo zirinda ubutegetsi bwa Iran zizwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) zatangaje ko zagabye igitero ku birindiro bya gisirikare bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zisobanura ko ari igisubizo ku gitero Amerika yari yagabye hafi y’umujyi wa Bandar Abbas uherereye mu majyepfo ya Iran.
Tariki 21 Gicurasi 2026 habaye ibiza by’imvura ivanze n’umuyaga ukomeye byibasiye Akarere ka Gisagara mu Murenge wa Gikonko mu Kagari ka Cyiri mu Mudugudu wa Murambi n’ahandi baturanye.
Perezida Paul Kagame yashubije icyifuzo cy’abafana bari baje bamukurikiye bashaka ko bifotozanya, abaha umwanya wo gufata ifoto neza nk’uko babishakaga.
Umutwe w’Abadepite wateguwe ingendo rusange z’Abadepite mu turere twose tw’igihugu zigamije kubona amakuru yo kugenzura ibikorwa birebana no kongera umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo byatoranyijwe n’ibihingwa ngengabukungu bya kawa n’icyayi.
Inzego z’ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zivuga ko abantu bagera ku 1000 bagaragaje ibimenyetso by’indwara ya Ebola, ariko kugeza ubu abantu 105 gusa, ari bo bemejwe na Laboratwari ko bayirwaye.
Ikipe ya RSSB-Tigers ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL ikomeje kubera i Kigali, yakoze amateka yo kugera ku mukino wa nyuma (Final) nyuma yo gutsinda Ah Ahly yo mugihugu cya Misiri amaonta 106-97.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya APR FC yatsindiye Al Merrikh SC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 33 wa BK Pro League wabanjirijwe no guhabwa icyubahiro cy’uko yatwaye igikombe.
Mu Kigo cya Polisi cy’amahugurwa giherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2026, habereye umuhango wo kwinjiza ba Ofisiye bashya 436 muri Polisi y’Igihugu no kwizihiza imyaka 25 y’ubufatanye butanga umutekano, ari na yo myaka Polisi y’u Rwanda imaze ibayeho.
Muri ba Ofisiye bashya 436 basoje amahugurwa uyu munsi tariki 27 Gicurasi 2026, mu Kigo cya Polisi giherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, harimo abashyitsi, bakaba ari Abapolisi umunani n’abaje baturuka mu gihugu cy’inshuti y’u Rwanda cya Seychelles.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, avuga ko muri iki gihe ikoranabuhanga ryakataje, rikoreshwa cyane no mu gukora ibyaha, bityo ko guhagarara ku miryango ya Banki urinze abajura bitagihagije.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, avuga ko urwego akuriye rwiyemeje gukora ku buryo buri mutura Rwanda atagira impungenge z’umutekano we, ariko hakabamo ubufatanye n’abaturage mu kuwucunga.
Mu nama ya BAL Innovation Summit yabereye i Kigali, ku wa Kabiri tariki 26 Gicurasi 2026, umukino w’intoki wa Basketball wagaragajwe nk’isano ihuza ibice byinshi by’ubuzima n’ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abagize Polisi y’Igihugu gukomeza kurangwa n’indangagaciro za kinyamwuga, ndetse no kwicisha bugufi mu murimo yabo bibaranga haba mu Rwanda ndetse no hanze y’imipaka y’u Rwanda aho batanga umusanzu wo kubungabunga umutekano.
Polisi y’u Rwanda yizihijwe imyaka 25 imaze itangiye gukora hatangwa ipeti rya AIP ku bapolisi 436 bamaze igihe bahugurirwa mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi riherereye mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Uyu munsi, inzira zose zirerekeza i Gishari, mu Karere ka Rwamagana, ahari ikigo cy’amahugurwa cya Polisi y’Igihugu.
Noam Fritz Emeran wakiniye Manchester United yahamagawe mu bakinnyi 24 b’Amavubi bazakina imikino ya gicuti iteganyijwe muri Kamena 2026.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa yavuze ko bakomeje gukorana n’inzego zahawe gurikirana ishyirwa mu bikorwa ubusabe bwo kongera gusubizaho uburyo bw’indangururamajwi z’umuhamagaro wa Adhan, wo guhamagarira abantu gusenga mu gitondo.
Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, bwatangaje ko ku munsi wa Eid Al Adha urimo kwizihizwa kuri uyu wa Gatatu hatangwa ibitambo ku matungo 3,078.
Imikino ya Basketball Africa League (BAL) irakomeza hakinwa imikino ya 1/2 aho RSSB Tigers yo mu Rwanda iza gu cakirana na Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri.
Korali Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry’ Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi rya Remera, iri mu myiteguro y’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 imaze ikora umurimo w’Imana.
Ambasaderi w’u Burundi mu Bubiligi, Thérence Ntahiraja, aherutse kubwira Abanyarwanda ngo “bitegure intambara” ndetse agaragaza ko ashyigikiye umutwe wa FDLR wakoze Jenoside...mu magambo ye yasaga nk’aho yamaramaje.
Guverinoma ya Canada yatangaje ko yashyizeho ingamba zidasanzwe ku bagenzi baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no muri Uganda, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.
Eid al-Adha cyangwa Eid y’Igitambo, ni umwe mu minsi mikuru ibiri ikomeye cyane muri Islamu, wizihizwa n’Abayisilamu ku Isi yose.
U Rwanda rwakajije ingamba zo gukumira icyorezo cya Ebola mu gihugu hose, mu gihe abayobozi b’inzego z’ubuzima muri Afurika n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bakomeje gushyira imbaraga hamwe mu kugenzura icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo gikomeje kwiyongera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) no (…)
Kuri uyu wa Kabiri, iya 26 Werurwe hatangijwe ku mugaragaro umushinga wiswe Scaling Sustainable School Feeding Innovations in Rwanda (3SFI) ugamije guteza imbere gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri hifashishijwe ibishyimbo bikungahaye ku butare ndetse n’imboga zifite intungamubiri.
Mu gihe Abayisilamu bo mu Rwanda barimo kwifatanya n’abo ku isi kwizihiza Eid Al-Adha, ubuyobozi bw’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, burashima ubuyobozi bw’Igihugu bwabasubije agaciro bukaba butanga ikiruhuko ku minsi mikuru y’Abayisilamu.
Mu 1994, agapapuro koroheje — indangamuntu y’u Rwanda — kahindutse igikoresho cy’urupfu. Ijambo rimwe gusa ryari riyanditseho, “Umututsi,” ryari rihagije kugira ngo interahamwe iri kuri bariyeri itandukanye umuntu mu bandi maze imwice.
Ahantu hitwa Muthu Dosa Corner i Dadar muri Mumbai hamaze kumenyekana kubera “Rajnikant Style Dosa.”
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yatangaje ko mu Itegeko n° 017/2026 ryo ku wa 23/04/2026 rihindura Itegeko n° 017/2020 ryo ku wa 07/10/2020 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta, nta mpinduka ziri mu buryo imishahara y’abakozi ba Leta igenwa.
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino w’Umunsi wa 33 wa BK Pro League, wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Gicurasi, igira amanota 55, ishimangira ko ifite amahirwe yo kwegukana umwanya wa kabiri mu makipe y’imbere mu gihugu.
Isomero rya Kigali ari ryo Kigali Public Library (KPL) rigiye guhemba abana 36 bahize abandi mu marushanwa yo gusoma no kwandika inkuru zitandukanye zirimo ibitabo imivugo n’ibindi.
Ku wa 25 Nyakanga 2025, Tanzania n’u Rwanda byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije gushyiraho no gutangiza ibikorwa by’ibiro by’Ikigo Gishinzwe Ibyambu bya Tanzania (Tanzania Ports Authority) i Kigali mu Rwanda.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Amb. Christine Nkurikiyinka yagarutse ku ivangura ryaranze u Rwanda mu gihe cy’Ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza n’aho we ubwe ahorwa ko yakundanye n’umusore w’Umututsi.
Kuri uyu wa 26 Gicurasi, i Goma, ubuyobozi bwa politiki bwa AFC/M23 bwakiriye intumwa z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, World Health Organization (WHO), zije kuganira ku ngamba zo gukumira no guhangana n’icyorezo cya Ebola.
Uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yanenze bikomeye ubutegetsi bwa Perezida William Ruto kubera izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ubuzima bukomeje guhenda.
Ousmane Sonko wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko, kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Gicurasi 2026, nyuma yo kongera kwemererwa kuyisubiramo.
Umunsi wa Arafat cyangwa Arafah ni umwe mu minsi y’ingenzi cyane mu idini ya Islamu, uba ari umunsi ubanziriza Eid al-Adha, ukaba wizihizwa buri ku wa 9 w’ukwezi kwa Dhul Hijjah, ukwezi kwa 12 kuri kalendari ya Hijri (kalendari y’Abayisilamu).
Impuguke mu ikoranabuhanga rigezweho, zihamya ko ubwenge buhango (AI) butasimbura ubwenge karemano cyangwa ubwenge bwa muntu, ko ahubwo bumworohereza akazi, ibyo akora byagombaga kumutwara amasaha menshi akabikora mu mwanya muto.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwabwiye Abanyarwanda bose n’abafatanyabikorwa b’u Rwanda ko imirimo yose mu gihugu ikomeje nk’ibisanzwe mu Rwanda, harimo ubukerarugendo, inama, ibirori, ubucuruzi n’ingendo imbere mu gihugu.
Ku mpapuro, kuzamurwa mu nshingano byasaga n’aho ari ibintu bikomeye. Umuyobozi w’ishami muri serivisi za Leta mu Rwanda yashoboraga kuyobora abakozi, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’intego, guhuza ibikorwa byo gutanga raporo, gusubiza ibibazo by’abagenzuzi no kwikorera umutwaro wo gushyira mu bikorwa gahunda za Leta — (…)
Nyuma y’ubuvugizi bw’Inteko Ishinga Amategeko, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yongeye kugenera ingengo y’imari ibikorwa byo kubakira abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuva ku wa 25 kugeza ku wa 30 Gicurasi 2026, u Rwanda rwakiriye intumwa z’Ubunyamabanga bwa g7+ ziturutse muri Timor-Leste mu ruzinduko rw’icyumweru rugamije gusangizanya ubumenyi no kongerera imbaraga ubufatanye mu miyoborere, kubaka amahoro, iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, ndetse no gukomeza inzego z’ibihugu.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yatangaje ko ikigo mpuzamahanga gishinzwe gusesengura ubushobozi bw’ibihugu mu kwishyura imyenda, S&P Global Ratings, cyemeje ko u Rwanda rugumanye igipimo cya ‘B+/B’ ndetse uburyo rugaragara bukaba budahindagurika “stable”, bivuze ko ubukungu bw’igihugu bukomeje kugaragaza (…)
Leonard Craig Randall II ukinira ikipe ya RSSB Tigers akaba akomeje no kwandika amateka mu mikino ya Basketball Africa League (BAL 2026) iri kuba ku nshuro ya Gatandatu, yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’iduka Nyafurika rikora imyenda ya Siporo rya Flexx Now aho azajya yamamaza ibikorwa bya ryo.
Amakuru atangwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo, aravuga ko umurambo wa Isaie Twizerimana wari ugishakishwa na wo wabonetse.
Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2026, nibwo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge haburanishijwe urubanza rudasanzwe rw’umuntu ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije wareze umunyamategeko (umuhesha w’inkiko w’umwuga), amushinja kumwita amazina amutesha agaciro, uregwa asabirwa gutanga ihazabu y’ibihumbi 200 Frw n’indishyi ya (…)
Ambasaderi Christoophe Mfizi yabwiye abari bateraniye mu biganiro ku mateka y’u Rwanda byateguwe na Unity Club, ko abantu bakwiye kumenyera ko icyaha ari gatozi.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, arashima Inkotanyi zamufashije kuva mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikamuzana zimutwaye mu ndege.
I Rusine mu gace k’Akagari ka Kajevuba mu Murenge wa Ntarabana w’Akarere ka Rulindo, uyu munsi baramukiye mu kiriyo nyuma y’ikirombe cyagwiriye abasore babiri, umwe yitaba Imana, mu gihe usigaye agishakishwa.
Ikiganiro EdTech Monday cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2026, kiragaruka ku ruhare rw’Ubwenge Buhangano n’Ikoranabuhanga mu guteza imbere uburezi, nk’uko ari imwe muri gahunda Leta y’u Rwanda yashyize imbere yafasha mu myigishirize.