Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN, iratangaza ko Leta yihaye intego yo kugera ku kigero cy’ubwizigame kingana na 25.9% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu mu 2029.
Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yasoje igikorwa cyo gukangurira abagore kwishyurana hakoreshejwe telefone ngendanwa, hagamijwe kwiteza imbere no kwihaza mu by’imari muri gahunda yiswe ‘Gendana Konti’.
Umutwe wa Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), ugenzura intara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), wamaganye itangazo riherutse gutangazwa na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron risaba kongera gufungura ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma.
Ubuyobozi bukuru bwa Koperative Muganga Sacco, bwagaragaje ko binyuze muri gahunda ya ‘Gira Iwawe’, abanyamuryango bayo barenga 40 bashoboye kubona inzu zabo zo guturamo.
Ku wa Kane tariki 30 Ukwakira 2025, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane, ari kumwe na Maj Gen André Rafael Mahunguane, Umugaba mukuru w’Ingabo za Mozambique zirwanira ku butaka, basuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado.
Mu rwego rwo kunoza serivisi z’ubuvuzi, muri Weurwe 2023 u Rwanda rwatangije umushinga wo kwagura mu bushobozi n’ubunini Ibitaro bya Masaka mu Karere ka Kicukiro ahateganyijwe kuzimurirwa ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali.
Irushanwa rya Golf rya NCBA, rimaze kuba igice cy’ingenzi ku ngengabihe y’akarere, ryagarutse ku nshuro ya kabiri mu Rwanda rifite intego nshya: kugaragaza uko siporo ishobora guhuza ubukungu, imiryango, n’impano mu bihugu bitandukanye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko atemeranywa n’ibyatangajwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wasabye ko ikibuga cy’indege cya Goma gifungurwa.
Abafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida bahamya ko kuyifata atari ikinegu, ahubwo ko ari ukwiyemeza kubaho kandi neza, nubwo hatabura ababaca intege, ariko abiyemeje guhatana bagera kuri byinshi, ubuzima bukagenda neza nk’uko babihamya.
Abahoze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, basabwe kutazatatira ihame ry’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda no kudakoma mu nkokora intabwe nziza kandi ishimishije u Rwanda rumaze gutera.
Mperutse kujya kuri company imwe itanga service z’itumanaho (niba atari umuhondo ni umutuku). Nashakaga kugura igikoresho gituma ngera kuri internet, maze mpabona imyifatire nari nzi ko yabaye amateka mu Rwanda
Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukwakira 2025, nibwo u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 326 biyemeje gutaha, nyuma y’igihe baba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo (RDC).
Mu rwego rwo gushyiraho gahunda ihamye y’uburyo bwo gukumira ibiza, guhangana n’ingaruka zabyo no kubaka ibikorwa bitakwibasirwa n’ibiza, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igiye gushyiraho ingengo y’imari izayifasha kubaka ubushobozi hakiri kare, buzashingira ku makuru yizewe yo gucunga ibiza hadategerejwe inkunga z’amahanga.
Hari indirimbo yo ha mbere yitwa Adela Mukasine yaririmbwe na orchestre Umubano mu ijwi rya Capiteni Nsengiyumva Bernard, aho bagira bati “Adela Mukasine umukobwa wa Stanislas, yasomye wisiki arayisinda ayicuruye iramucurangura…” Nubwo uvugwa muri iyo ndirimbo yabayeho, ntabwo ibimuvugwaho byose ari ko byagenze.
Sarah Ebabi Ebadjara, umusirikare mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yasabiwe n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare i Kinshasa, gufungwa imyaka 10 nyuma y’amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yambaye imyenda ya gisiriakre arimo gusomana n’umugabo bitegura kubana.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe bagirana ibiganiro byibanze ku myiteguro y’inama y’Abaminisitiri b’uwo muryango.
Kuri uyu wa Gatatu, Komisiyo ishinzwe imisifurire yashyize hanze raporo y’imisifurire ku mikino y’umunsi wa gatanu wa Rwanda premier league yasize babiri mu basifuye umukino AS Muhanga yatsinzemo Bugesera FC bahagaritswe ukwezi.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko, Amahoro n’iterambere bitagerwaho ngo birambe hatabayeho kurengera ibidukikije, ari nayo mpamvu mu byo u Rwanda rwashyize ku isonga mu myaka 30 ishize harimo n’ingamba zo kubirengera.
Nyakwigendera Rodrigue Karemera, ni umwe mu bahanzi b’umwuga babyigiye hanze y’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Usibye guhimba, kwandika indirimbo no gucuranga, Karemera yanakoraga mu biro byari bishinzwe gutegura integanyanyigisho ya muzika muri MINEPRISEC, Minisiteri y’Uburezi bw’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye (…)
Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Ubutaka (NLA), Marie Grace Nishimwe, yavuze ko urupapuro ruhesha ububasha umuntu bwo guhagararira undi mu ihererekanya ry’ubutaka (Procuration) rutemewe mu Rwanda, uretse ku bantu bari hanze y’Igihugu.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Børge Brende, Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’ubukungu ku Isi (World Economic Forum/ WEF).
Muri RDC imirwano ishobora kuba igiye gufata intera yo hejuru. AFC/M23 iravuga ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukwakira 2023, yagabweho ibitero bikomeye n’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, FARDC n’abo bafatanya.
Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umurage ndangamuco, by’umwihariko uw’inyandiko, amajwi n’amashusho kugira ngo ejo hazaza hatazazimiza isura y’ahahise, Inteko y’Umuco yatangaje ko harimo kugeragezwa urubuga koranabuhanga ruhuza ibigo bya Leta, kugira ngo rubafashe kubika umurage ndangamuco bidasabye ko ubanza kugezwa ku (…)
Mu gihe shampiyona ya volleyball 2025-2026 mu cyiciro cya mbere mu Rwanda irimbanyije, umunsi wa gatatu urimo imikino ikomeye urakinirwa I Gisagara.
Aho Isi igeze uyu munsi uvuze uburezi ukibagirwa ikoranabuhanga, sinzi niba uwavuga ko ubwo burezi bwaba bufite icyo bubura kugira ngo bube bufite ireme yaba yibeshye, kubera uko uruhare rwaryo rumaze kugaragara mu buzima bwa buri munsi bwa muntu n’ibimukikije.
Ku wa Mbere tariki 27 Ukwakira 2025, abadozi bagera ku 193 baturutse mu gihugu hose, bahawe impamyabushobozi binyuze muri gahunda ya ‘Recognition of Prior Learning (RPL)’, bishimira intambwe bateye mu mwuga wabo.
Uwari usanzwe uyobora igihugu cya Côte d’Ivoire, Alassane Dramane Ouattara w’imyaka 83, yongeye gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu, akaba agiye kukiyobora muri manda ye ya kane.
Werurwe 2025 yabaye ukwezi kw’isoni n’ikimwaro kuri bamwe, ndetse n’intsinzi itazibagirana ku bandi. Yari ikimwaro ku ngabo za Leta ya Congo n’abanywanyi bayo barimo ingabo z’u Burundi, abacanshuro b’i Burayi, Wazalendo ndetse na FDLR kuko ari ho batakaje ibirindiro bikomeye, bakirukanwa mu mujyi wa Goma Kibuno mpa amaguru.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari i Riyadh muri Arabie Saoudite, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Ishoramari (Future Investment Initiative/FII9), izahuriza hamwe abayabozi batandukanye ku Isi ndetse n’abashoramari banyuranye.
Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco buratangaza ko 90% by’umurage ndangamuco w’amateka y’u Rwanda w’imbonekarimwe n’ingirakamaro, bikiri mu bihugu by’amahanga, ibibitse mu Rwanda bikaba ari ibyo mu bihe bya vuba.
Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kicukiro mu mpera z’icyumweru gishize hatewe ibiti 600 bisanga ibindi biti 400 byatewe mbere yaho mu cyumweru cyabanje birimo iby’imbuto ndetse n’iby’umurimbo byatewe ku bigo by’amashuri abanza n’ay’incuke (ECD), bikaba byitezweho kongerera ubwiza aho byatewe ndetse no gutuma haboneka (…)
Paul Biya w’imyaka 92 y’amavuko, yongeye gutorerwa kuyobora Cameroun, ikaba ari manda ye ya 8, ahigika Issa Tchiroma Bakary bari bahanganye mu matora.
Nta munsi w’ubusa wira mu Rwanda tutumvise aho imodoka zakozanyijeho, rimwe na rimwe zikanababazanya, zigakomeretsa, cyangwa zigatwara ubuzima bwa muntu, maze imiryango igasigara mu gahinda.
Ku wa Gatanu tariki 24 Ukwakira 2025, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amagaru hano mu Rwanda, FERWAFA ryemeje ko amakipe atatu yo muri Sudan, Al Merriekh, Al Hilal Omdurman na Al Ahli Wad Madani azakina shampiyona y’u Rwanda 2025-26.
Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda (PBA) rwashyikirije inzu Mudahinyuka Aloys, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye utuye mu Intara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyanza mu Murenge wa Muyira.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 25 Ukwakira, u Rwanda rwashyikirije Afurika y’Epfo imodoka eshanu zari zibwe.
Ukwezi k’Ukwakira buri mwaka kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Ni umwanya Abanyarwanda bose bahamagarirwa kwisuzuma, bakaganira ku ntambwe imaze guterwa mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa, inzitizi zikigaragara, n’ingamba zo kuzikemura.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya APR FC yanyirije na Kiyovu Sports 0-0 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’umunsi wa Gatanu wa shampiyona, itakaza amanota ya mbere.
Abahinzi b’umuceri ni bamwe mu bashimirwa kuba baramaze kumva no gusobanukirwa neza akamaro ko gushinganisha ibihingwa byabo mu rwego rwo kwirinda igihombo gishobora guterwa n’ibiza cyangwa ibindi byakwibasira imyaka.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye Abanyarwanda gutera ibiti kuko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kubitera ku buso bunini bushoboka, abasaba kubirinda.
Abafite inganda za kawa mu Rwanda bagera kuri 50 bahuriye mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wa tariki 24 Ukwakira 2025, baganira n’abayobozi ba Banki ya Kigali (BK) uburyo bwo gukomeza kwagura imikoranire, no kurebera hamwe ibibazo bihari ngo bishakirwe ibisubizo.
Itangazo ryasohotse ku wa Gatanu tariki 24 Ukwakira 2025 mu Igazeti ya Leta, ryemeza ko uwahoze ari Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yambuwe ubwenegihugu bw’icyo gihugu.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 24 Ukwakira, mu Ntara y’Amajyepfo hatangiye isiganwa ry’imodoka rimenyerewe nka ‘Huye Rally’, aho iry’uyu mwaka(2025) ribera mu Turere twa Huye na Gisagara, rikazasozwa kuri iki Cyumweru, iya 26 Ukwakira.
Ikipe ya Gisagara VC yatsindiye Kepler VC muri Petit Stade Amahoro amaseti 3-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona 2025-2026 wakinwe kuri uyu wa Gatanu.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Amagaju FC kuri Kigali Pele Stadium igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona ifata umwanya wa kabiri.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye Abasenateri ko bagomba gutinyuka bakabwiza umuntu wese ukuri badaciye ku ruhande, kuko mu isi nta muntu uruta undi ku buryo bakwiye kumutinya.