Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryishimiye ko abantu batanu banduye ubwoko budasanzwe bwa Ebola, butagira urukingo cyangwa umuti byemewe, bakize mu gihe icyorezo gikomeje kwibasira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko yategetse ingabo z’icyo gihugu gukomeza kwinjira muri Liban mu rugamba rwo guhangana n’umutwe wa Hezbollah uterwa inkunga na Iran, nubwo hari agahenge (ceasefire) kamaze igihe cy’ibyumweru bitandatu karatangajwe.
Ebola ni indwara iterwa na virusi yo mu cyiciro cya virusi zifite imiterere imeze nk’udushumi (filament-like) kandi zishobora gutera indwara zikomeye zo kuva amaraso cyane ku bantu no ku nyamaswa (Filoviridae).
Ku Rwibutso rwitiriwe Captain Mbaye Diagne ruherereye rwagati mu Mujyi wa Dakar, habereye igikorwa cyo kumwibuka. Captain Mbaye Diagne yiciwe mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikipe ya RSSB-Tigers yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2026, ikoze amateka nyuma yo kuyegukana ku nshuro ya mbere itsinze Petro du Luanda
APR FC yasoje umwaka w’imikino wa 2025/26 mu buryo bwiza nyuma yo gutsinda Gicumbi FC ibitego 2-0, ishyikirizwa Igikombe cya Shampiyona yegukanye ku nshuro ya karindwi yikurikiranya kuva mu 2020, cyabaye icya 24 mu mateka yayo.
Kuri iki Cyumweru Nkurayija Ishimwe Hubert yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda mu myaka ine iri imbere, asimbuye Ndayishimiye Samson.
Nkurunziza Patrick yavukiye muri Congo mu 1997, aho ababyeyi be bari barahungiye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Nkurunziza Patrick, umusore wahungutse acitse umutwe wa FDLR mu myaka cumi n’itani ishize, na n’ubu aracyatangazwa n’amahoro yasanze mu Rwanda, ubwo yazaga azi ko azicwa, nk’uko abakuru muri FDLR babibabeshyaga.
Amakipe ya Police VC mu bagabo na RRA WVC mu bagore yegukanye irushanwa rya Climate Action ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda rifatanyije n’Ikigo Gishinzwe Kurengera Ibidukikije ’REMA’ atsinze REG VC na Police WVC.
Lt. Col Harelimana Gaspard, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ikoranabuhanga mu ngabo z’u Rwanda, RDF, ni umwe mu banyarwanda bamenye ubwenge buhangano - AI mbere y’uko bukoreshwa mu buzima busanzwe mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame yashimiye Ikipe ya Paris Saint Germain yegukanye igikombe cya Shampiyona y’Amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi, UEFA Champions League
Umurizaboro Aline umwe mu rubyiruko rwitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko, yatanze ubuhamya bukomeye, aho yavuze ko yavutse gato nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, maze aba mu buzima bw’ibikomere bikomeye byatumye yiheza mu bantu.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya PSG yatsindiye Arsenal ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, penaliti 4-3 nyuma yo kunganya 1-1 mu minota 120 itwara iri rushanwa ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.
Maddox, umuhungu wa Angelina Jolie na Brad Pitt, ibyamamare mu gukina amafilime muri Amerika, yikuyeho izina rya se, akaba ari we ubikoze nyuma y’abavandimwe be batatu (3) mu bana batandatu (6) b’abo babyeyi.
Mbere y’ubukoloni, Umuganda wari uburyo bw’imigirire ishingiye ku muco gakondo wo gukorera hamwe hagamijwe gukemura ibibazo by’imibereho n’ubukungu bigamije inyungu zihuriweho gusa mu gihe cyabwo waje guhinduka uwo gukoraho imirimo y’abakoloni.
Ubuyobozi butegura irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) bwatangaje ku mugaragaro impeta ikoze muri zahabu izahabwa ikipe izegukana igikombe, mu rwego rwo kongera guha agaciro iri rushanwa rikomeye ku mugabane wa Afurika.
Madamu Jeannette Kagame yafunguye ’Ntarama Genocide Memorial Gallery’, Inzu y’Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi iri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera.
Madamu Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko ko rufite igihango cyo kurinda ubumwe bw’Abanyarwanda, gusigasira ibyo Igihugu kimaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gukomeza kubaka u Rwanda.
Urubyiruko rwo mu ngeri zinyuranye z’Abanyarwanda rwongeye kwibutswa ibihuza Abanyarwanda, n’uruhare rusabwa kugira mu gusigasira amahoro, ubumwe, umutekano n’iterambere igihugu kigezeho.
Urubyiruko rwaturutse hirya no hino mu gihugu kuri uyu wa 30 Gicurasi rwitabiriye Ihuriro Ngarukamwaka ry’Urubyiruko ryiswe ‘Igihango cy’Urungano ryabereye ku Intare Conference Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo.
U Rwanda rwemeje ko muri uyu mwaka rwafashe umwanzuro wo gukomeza gukorana byihariye na Guverinoma ya Mozambique mu bikorwa byo kubungabunga umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado, aho ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru mu Rwanda ryifatanyije n’Abanyarwanda muri iki igihe u Rwanda ruri mu minsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
U Rwanda rukomeje kugaragara mu bihugu bya mbere ku Isi bitanga abasirikare n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UN Peacekeeping Missions).
Amakipe ya REG VC na Police VC mu bagabo na RRA WVC na Police WVC mu bagore yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Climate Action ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda rifatanyije n’Ikigo Gishinzwe Kurengera Ibidukikije ’REMA’.
Ikipe ya Rayon Sports izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup ya 2026 - 2027 nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa nyuma wa Shampiyona, wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Gicurasi 2026.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Etoile de l’Est yazamutse mu cyiciro cya mbere nyuma y’uko Unity yari yazamukanye na Sunrise FC isezeye kubera ubushobozi bucye.
Niba warigeze ujya kwa muganga kwivuza ukandikirwa guterwa urushinge, birashoboka ko umuganga waruguteye yaruteye ku kibuno, kandi nyamara wari urwaye nka Malaria, umutwe cyangwa n’izindi ndwara zidafite aho zihuriye n’ikibuno waruteweho.
Icyemezo giheruka cya Guverinoma y’u Rwanda cyo gufunga insengero n’imisigiti bitujuje ibisabwa cyatangajwe mu 2024.
Ni kenshi abantu bajya kwivuza bumva bamerewe nabi, binagaragarira ijisho ko batameze neza, kubera rimwe na rimwe ibimenyetso baba bagaragaza birimo umuriro mwinshi, gucika intege, ariko nyuma yo gusuzumwa no gupimwa bakabwirwa ko nta ndwara babasanzemo.
Kigali imaze iminsi ari ihuriro ry’abakunzi b’umupira ndetse n’abataramyi byahamye, baba abo mu Rwanda, ndetse no mu Karere.
Mu bihe byo hambere, umutetsi yajyaga ku isoko akagura inkoko, akayibaga, agakuragaho igice cy’amajanja n’umutwe akabijugunyira imbwa cyangwa injangwe ariko ubu ntibigihabwa amatungo ahubwo nabyo bisigaye ari imari.
Abatangabuhamya bagaragaje ubukana bw’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda bamwe na bamwe, bageze aho kubuza abana babo gukoresha impano zabo, kugira ngo zitazava aho zitanga umusanzu mu iterambere ry’urwababyaye
Abahanzi Nyarwanda Kitoko na Bwiza bamaze gutangazwa mu bazaririmba mu bitaramo bikomeye bya Summer Country Tour 2026, bya Bruce Melodie na The Ben bizenguruka intara z’u Rwanda.
Kigali igiye kwakira igitaramo gikomeye mpuzamahanga, aho itsinda ryamamaye mu njyana ya reggae UB40 ft Ali Campbell ritegerejwe gutaramira i Kigali ku nshuro ya mbere. Iki gitaramo kizabera muri BK Arena i Kigali ku wa 9 Kamena 2026, kikaba kiri mu ruhererekane rw’ibitaramo byiswe The Big Love Tour.
Umusizikazi Kibasumba Confiance agiye kumurika ku mugaragaro igitabo cye cya mbere yise ’Behind Her Silence’, ahamya ko yanditse agamije kuvuganira amarangamutima n’ububabare urubyiruko rukunze kunyuramo bucece, nyamara isi ntibibone bikaba intandaro y’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe rukunze guhura nabyo.
Muri Kenya, Ishyirahamwe ry’Abaganga, Abakora muri za Farumasi n’Abaganga b’Amenyo (KMPDU), ryahaye Guverinoma amasaha 48 ntarengwa, yo kuba yamaze gutangaza ku mugaragaro ibiganiro bivugwa ko birimo kuba hagati yayo n’ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye no gushyiraho ikigo gishyirwamo abari mu kato no (…)
Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 10 Frw, zizamara imyaka 10.
Muri iyi minsi kuva ku munsi nyirizina wa Eid Al adha, Abayisilamu batashoboye gutanga igitambo baba bemerewe kubikora kandi bikabarwa kimwe n’ababikoze kuri Eid Al adha.
Abantu batandukanye b’imihanda yose banenze icyemezo cya Amerika, Canada na Mexico ku ngendo z’Abanyafurika bashaka kujya kureba igikombe cy’isi (World Cup 2026).
Ku wa 16 Gicurasi ni bwo hamenyekanye urupfu rwa Kabuga Felicien, umunyemari ushinjwa gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Ebola iterwa na virusi ya Bundibugyo (Bundibugyo virus disease – BVD) kiri kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), kikaba kimaze no gutangwamo raporo y’abarwayi muri Uganda, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryahuje impuguke n’amatsinda (…)
Hari imibare iri mu raporo nshya y’Umugenzuzi Mukuru w’Imariya Leta y’u Rwanda ivuga byinshi ku cyerekezo igihugu kirimo kiganamo.
Ku wa Kane tariki ya 28 Gicurasi, i Goma, umuhuzabikorwa wa politiki wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, ari kumwe n’umwungirije Bertrand Bisimwa, bagiranye inama n’abahagarariye amadini n’amatorero yo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo ku bijyanye no kurwanya icyorezo cya Ebola.
Ikipe ya Petro de Luanda yasezereye ikipe ya Al Ahly Benghazi iyitsindiye amanota 94-88 muri BK Arena mu mukino wa 1/2 cy’irushanwa rya BAL 2026 warebwe na Perezida Paul Kagame.
Abatangabuhamya bagaragaje ubukana bw’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda bamwe na bamwe, bageze aho kubuza abana babo gukoresha impano zabo, kugira ngo zitazava aho zitanga umusanzu mu iterambere ry’urwababyaye.
Ikipe y’Umurenge wa Masaka muri Kicukiro mu mupira w’amaguru mu bagabo kuri uyu wa Kane yakatishije itike y’umukino wa nyuma w’irushanwa Umurenge Kagame Cup 2026, nyuma yo gusezerera ikipe y’Umurenge wa Mbazi wo muri Huye iyitsinze igitego 1-0 mu mukino wa 1/2 wabereye kuri Sitade ya Bugesera.
Bamwe mu bakinnye umukino wo gusiganwa ku magare n’abakibikora, basanga kwizihiza umunsi w’amagare ku Rwanda ari iby’agaciro, kuko umukino w’amagare watumye igihugu kirushaho kumenyekana ku rwego rw’Isi kandi mu isura nziza.
Amakipe ane ya mbere mu bagabo n’abagore mu mwaka usanzwe wa shampiyona ya Volleyball 2025-2026 agiye guhatana mu irushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA).