Urukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa, rwongeye guhamya Dr Munyemana Sosthène icyaha cya Jenoside, rugumishaho igihano cy’igifungo cy’imyaka 24 yari yarahawe mbere.
Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 23 Ukwakira 2025, amakipe ya Al-Merrikh na Al Hilal yo muri Sudani yari yasabye gukina shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yatangaje ko yabyemerewe.
Umutoza n’abakinnyi ba Police HC yegukanye umwanya wa munani muri Afurika mu mikino Champions League yaberaga muri Maroc bavuga ko bishimira uko bitwaye bagakora amateka yo kugera muri 1/4 nubwo batatwaye ibikombe.
Umuryango Plan International Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukwakira 2025, wamuritse ibikorwa wagezeho mu myaka itanu ishize, ndetse n’ibyo uteganya mu myaka itanu iri imbere (2026-2030), uvuga ko abagera ku bihumbi 770 bagezweho n’ibikorwa byawo.
Umuhanzi Senderi International Hit yasubukuye ibitaramo bye byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, aho azataramira mu turere 12 tw’u Rwanda, agashimisha abakunzi be mu ndirimbo ze zikunzwe na benshi.
I Paris mu Bufaransa, ubushinjacyaha bwasabye urukiko rwa rubanda urugereko rw’ubujurire guhamya Sosthene Munyemana ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyokomuntu no kumuhanisha igifungo cya burundu.
Kubera ukuntu imihindagurikire y’ikirere n’ibyorezo bitandukanye bijya byibasira ibihingwa n’amatungo, bigateza igihombo abahinzi n’aborozi, Leta y’u Rwanda yashizeho gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo (Tekana urushingiwe muhinzi mworozi).
Umusifuzi Mpuzamahanga Ishimwe Jean Claude uzwi nka ’Cucuri’ na Mugabo Eric bahagaritswe kubera amakosa bakoze arimo kwanga igitego Boateng Mensah yatsindiye Mukura VS mu mukino basifuye itsindwa na APR FC 1-0 tariki 19 Ukwakira 2025.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, atangaza ko yiyemeje gusohora indirimbo nshya buri cyumweru kugeza mu kwezi k’Ukuboza, zose ziri kuri albumu ye nshya yise ‘Hobe’.
Ingabo z’u Rwanda (RWANBATT-3 na RAU- 13) ziri mu butumwa bwo kubangabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zambitswe imidari y’ishimwe y’Umuryango w’Abibumbye, zishimirwa ibikorwa by’indashyikirwa zikora muri ubu butumwa.
Alex Nzeyimana ni umuhinzi mworozi w’inka z’amata wabigize umwuga wo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, wapfushije inka yakamwaga litiro 28 ku munsi, bimuviramo igihombo gikomeye kubera kutagira ubwishingizi bwayo, icyakora byamusigiye isomo.
Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Niyomurinzi Emmanuel, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Em Murinzi, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Wiringire Uwiteka’.
Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) kiramenyesha abantu bose, by’umwihariko aborozi bo mu Karere ka Rubavu, Intara y’lburengerazuba, ko hagaragaye indwara y’Uburenge mu Mirenge ya Kanama, Nyakiriba na Kanzenze.
Col (Rtd) Evariste Rugangazi, umuhinzi mworozi wabigize umwuga mu Karere ka Kayonza, akaba amaze imyaka myinshi ahinga akanatunganya imbuto y’ibigori, akanahinga ibindi bihingwa bitandukanye birimo soya, avuga ko kutagira ubwishingizi by’ibihingwa byamuhombeje.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukwakira 2025, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho Abasenateri bane barimo Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Gasana Alfred na Dr. Uwamariya Valentine.
Abagaba b’Ingabo zirwanira ku Butaka (Land Forces Commanders Symposium), bo mu bihugu 19 ndetse n’abandi basirikare bakuru bahagariye ibihugu byabo, bari mu nama i Kigali, aho bahanahana ubunararibonye ku bijyanye n’umutekano wa Afurika. Ni mu nama mpuzamahanga yatangiye kuri uyu wa Kabiri, ikaba yafunguwe ku mugaragaro na (…)
Abakinnyi umunani bahembwe nk’abitwaye neza mu mikino umunani y’umunsi wa kane wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda 2025-2026.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko ibihugu bya Afurika bidakwiye kugira uwo biharira inshingano zo gukemura ibibazo by’umutekano wabyo, cyane ko ngo nta mbogamizi n’imwe Abanyafurika badafitiye ubushobozi bwo gukemura.
Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph, Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, n’abandi bayobozi ba siporo mu mashuri n’amashyirahamwe y’imikino bahuriye muri Lycée de Kigali ahabereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro umwaka w’imikino y’amashuri 2025/26 bibutsa abanyeshuri kujyanisha imikino no kwiga.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kigaragaza ko kuva gahunda ya Leta y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo yatangira, arenga miliyari 7Frw, ariyo amaze gushumbushwa abahinzi n’aborozi bahuye n’ibihombo bikomoka ku biza n’imihindagurikire y’ikirere.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka, yagaragarije Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu mu biganiro bagiranye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukwakira 2025, ibirimo gukorwa mu guteza imbere imibereho y’abageze mu zabukuru, no kugira ngo umubare munini (…)
Josephine Murphy Bukuru na Joselyne Alexandre Butoyi ni amazina amaze kumenyerwa cyane mu Rwanda kubera ibikorwa bitandukanye by’ubugiraneza bakora babinyujije mu muryango ‘Shelter Them’.
Abagenzi basanzwe bagenda na RwandAir n’abandi batangiye kuyimenya ubu bashyizwe igorora.
Ikipe APR FC yatsindiye Mukura Victory Sports igitego 1-0, kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona wakinwe kuri iyi Cyumweru, Police FC ihatsindira Amagaju FC 1-0.
Mu mwiherero w’uburezi w’iminsi ibiri, wahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri bose ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’uburezi, bafashe umwanya wo kwishimira ibyo bagezeho, abitwaye neza barabihemberwa, barebera hamwe n’ingamba zatuma barushaho gukora neza, hanabaho gusinyana imihigo n’Umuyobozi w’Akarere.
Mu ijoro ryo ku wa 18 Ukwakira 2025, BK Arena yakiriye 1/2 cy’imikino y’irushanwa rya PFL Africa muri Mixed Martial Arts ’MMA’ ryitabirwe na Perezida Paul Kagame, abakinnyi umunani baboneramo itike gukina imikino ya nyuma.
Ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Rutsiro FC kuri Kigali Pele Stadium ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona wakinwe kuri uyu wa Gatandatu.
Urukiko rwa rubanda rw’ i Paris, urugereko rw’ubujurire ruragana ku musozo w’urubanza ubushinjacyaha buburana n’umuganga Sosthene Munyemana uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi byakorewe i Tumba mu Karere ka Huye.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yakiriye Perezida Bassirou Diomaye Diakhar Faye wa Sénégal, uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda rugamije gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, igikorwa cyabereye muri Village Urugwiro.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda bwahuye na Minisiteri wa Siporo Nelly Mukazayire baganira ku iterambere rya ruhago.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri bose ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’uburezi bo mu Karere ka Kirehe, ku wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira 2025 bahuriye mu mwiherero w’uburezi w’iminsi ibiri, mu rwego rwo kwishimira ibyo bagezeho no kurebera hamwe ingamba zatuma barushaho gukora neza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro burashima abafatanyabikorwa mu gukwirakwiza ibikorwa remezo by’amazi ,isuku n’isukura, barimo umushinga Water For People, Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, (WASAC Group), na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), n’abandi batumye ubu amazi meza muri ako Karere agera ku baturage 100%.
Kuri uyu wa Gatanu, hatangiye Shampiyona ya Volleyball 2025-2026 aho yafunguwe n’imikino ibiri, Kepler VC mu bagabo na APR WVC mu bagore zabonyemo intsinzi.
Abaturage bo mu Karere ka Bugesera by’umwihariko ababyeyi n’abana bo mu Murenge wa Nyarugenge, barishimira ko bahinduriwe ubuzima n’ibikorwa bya BK Foundation n’Umuryango Shelter Them, byabafashije gusobanukirwa no kugira imibereho myiza.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukwakira 2025, yayoboye umuhango wo gutanga impamyabumenyi wabaye ku nshuro ya 11, ku barangije muri Kaminuza y’u Rwanda wabereye ku ishami rya Huye, aho abazihawe ari 9,526 barangije mu mashami arindwi, abasaba gukora cyane baharanira guhanga udushya.
Perezida Juvenal Habyarimana wayoboye u Rwanda kugeza mu ntangiriro z’uwa 1994 yaguye mu ndege yahanuwe ijya kugwa ku Kibuga cy’indege I Kanombe, mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994, ubwo yari avuye mu nama i Dar es Salam muri Tanzania. Amakuru menshi agaragaza ko yishwe n’agatsiko k’abo mu butegetsi bwe bari bafite ibyabo (…)
Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukwakira 2025, aho aje mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu,akaba yakiriwe na Mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame hamwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.
Umuhanzi w’Umurundi Kirikou Akili wamenyekanye mu ndirimbo ‘Aha ni he’, agiye gusohora indirimbo yahuriyemo n’abahanzi b’Abanyarwanda barimo Bushali, Yampano na Davis D, akaba ari i Kigali aho yitabiriye igitaramo kidasanzwe yatumiwemo.
Mu nama yabereye i Kigali ku wa Kane tariki ya 16 Ukwakira 2025, igahuza abafatanyabikorwa n’abafite aho bahuriye n’ubuhinzi bw’inyanya, mu biganiro byiswe ‘Policy Dialogue on Insurance for Tomato Value Chain’, havuzwe ko inyanya zigiye kongerwa mu bihingwa byishingirwa.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), yagaragaje ko kuba umubare w’Abanyarwanda bazigama ukiri hasi, ari kimwe mu bikoma mu nkokora ubukungu bw’Igihugu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya, Yves Iradukunda, yavuze ko ubwenge buhangano (Artificial Intelligence/AI) buzifashishwa mu gusuzuma umugore utwite, bikazafasha kumenya mbere uko ubuzima bwe n’ubw’umwana buhagaze.
Amakuru aturuka mu Bufaransa aravuga ko umurambo wa Protais Zigiranyirazo witwaga Monsieur Z watwitswe nyuma y’uko umuryango we wimwe uburenganzira bwo kumushyingura muri icyo gihugu.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yihanganishije Abanyakenya kubera urupfu rwa Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya, akaba yaritabye Imana ku itariki 15 Ukwakira 2025.
Umuhanzi Emma Rwibutso urimo kuzamuka no kugaragaza impano mu ndirimo zo guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo ya gatanu yise ‘Rukundo’. Yayikoranye na mugenzi we Bosco Nshuti umaze kugira izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.