Inteko rusange umutwe w’Abadepite yateranye ku wa Kane tariki 29 Mata 2026 yatangaje ko Leta yatsinzwe imanza 9 bituma yishyura 46,438,529 Frw harimo n’indishyi z’akababaro kubera imanza yarezwemo zirebana no kuba zimwe mu nzego za Leta zitubahiriza amategeko, amabwiriza n’ibyemezo bijyanye n’imicungire y’abakozi ba Leta.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame , arateganya kugirira uruzinduko rw’akazi muri Botswana, ku matariki ya 6 – 7 Gicurasi 2026, ku butumire bwa mugenzi we wa Botswana, Duma Gideon Boko.
Kuri uyu wa Gatatu, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore yatomboye ikipe y’igihugu Ethiopia mu ijonjora rya kabiri ry’imikino yo gushaka itike yo kuzakina Imikino Olempike ya 2028 izabera i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, iy’Uburezi ku bufatanye n’izindi nzego zifite uburezi mu nshingano, baratangaza ko harimo gutegurwa uburyo abana bari munsi y’imyaka 16 babuzwa gukoresha imbuga nkoranyambaga, kuko zibangiririza imitekerereze.
Prof. Senateri Dusingizemungu Jean Pierre, asanga ibyo gukomeza kwizera ko Diporomasi izakemura ikibazo cy’Abarundi bakoze Jenoside mu Rwanda, bikwiye guhindura isura, kuko uko bikorwa nta gisubizo gifatika bitanga.
Perezida Paul Kagame yitabiriye umukino wa 1/2 cya UEFA Champions League, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 28 Mata 2026, kuri Stade Parc des Princes i Paris mu Bufaransa. Umukino warangiye ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG), isanganywe ubufatanye na Visit Rwanda, yatsinze Bayern Munich ibitego 5–4.
Ku wa Kabiri, tariki 28 Mata 2026 ikipe y’igihugu ya Nepal yatsinze u Rwanda mu irushanwa rya ICC Women’s Challenge riri kuba bwa mbere rikabera mu Rwanda, bigabanyiriza Abanyarwandakazi amahirwe yo gutwara igikombe.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya PSG yatsindiye iwayo Bayern Munich ibitego 5-4 mu mukino ubanza wa 1/2 cya UEFA Champions League wari uryoheye ijisho ukarangwa n’irumbuka ry’ibitego ku mpande zombi
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) isanga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi akwiye kuba isomo rikomeye ku bayobozi bariho uyu munsi, akabaha inshingano zo guharanira ukuri, ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Imikino ya 1/8 mu irushanwa rya Shampiyona ya Afurika ya Volleyball 2026 igiye gutangira nyuma y’uko iy’amatsinda irangiye, aho amakipe 16 agiye guhatanira itike ya 1/4 cy’irangiza mu mikino iri kubera i Kigali, aho APR VC iri munzira ya Al Ahly.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana aratangaza ko umuganga Igihugu gikeneye, ari ufite Ubuntu, Ubutwari n’Indangagaciro hanyuma ubunyamwuga bukaza bwuzuza kugira ngo atange serivisi nziza.
Abanyeshuri 10 bo mu ishuri rya Hope Haven Christian Secondary School berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bagiye guhagararira u Rwanda mu cyiciro cya nyuma cy’amarushanwa ya Siyansi, kizabera muri George R. Brown Convention Center.
Guverinoma yafunze icyuho cyari mu itegeko rigenga abakozi ba Leta cyatumaga hari zimwe mu nzego za Leta zirenga ku buryo busanzwe bwo kugena imishahara n’inyungu ku bakozi, zigashyiraho imishahara uko zishaka, ibyo bigatuma habaho ubusumbane bukomeye mu mishahara ku bakozi ba Leta bakora akazi kari ku rwego rumwe, bitewe (…)
Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yemeje imishinga ibiri y’amategeko arebana n’amasezerano mpuzamahanga, irimo ay’ubufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ay’amahoro yagiranye n’u Rwanda, hatabayeho impaka zifatika mu Nteko.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwagaragaje ko Ishoramari ry’abanyamahanga mu Rwanda (FDI) rikomeje kwiyongera kuko ryageze kuri Miliyoni 872.9 z’Amadolari mu 2024, rivuye kuri miliyoni 716.5 mu 2023, bingana n’izamuka rya 21.8%.
Mu minsi ishize, mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, narebye amashusho agaragaza neza impamvu zitandukanye zigaragaza politiki yo mu Karere kacu, n’itandukaniro riri hagati y’imvugo za dipolomasi mpuzamahanga n’ubuzima nyakuri bw’abatuye u Rwanda.
Umushakashatsi kuri Jenoside n’Amacakubiri, Tom Ndahiro, avuga ko hari abantu bagize uruhare mu guhembera, gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ugasanga ibikorwa byabo bidashyirwa ahagaragara kugira ngo na byo bishyirwe mu mateka ya Jenoside.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) irakangurira abayobozi b’ibigo by’amashuri atandukanye kujya batanga amakuru-shingiro y’ukuri y’ibigo bayobora, kuko ari yo agenderwaho mu gukora igenamigambi ryo guteza imbere uburezi.
Kuri uyu wa Mbere, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze u Butaliyani mu irushanwa rya ICC Women’s Challenge riri kubera mu Rwanda kuva tariki 18 Mata 2026 yuzuza intsinzi ya kane muri iri rushanwa.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Ronald Rwivanga, yagaye ingabo z’u Bubiligi zari mu muryango w’abibumbye (UN), zatereranye Abatutsi bakicwa muri ETO Kicukiro muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB), rwatangije Ikigega kigamije gufasha ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse (SME’s) kubona igishoro.
Umunsi wa Gatanu wa shampiyona ya Afurika 2026 iri kubera i Kigali, wakomeje amakipe atatu muri ane ahagarariye u Rwanda akomeza kwitwara neza naho Kepler VC iratsikira.
Ikiganiro #EdTechMondays kigamije guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, cyo ku wa Mbere tariki 27 Mata kizibanda ku buryo amakuru ajyanye n’ikorenabuhanga aboneka, afasha Guverinoma mu gufata ibyemezo bijyanye na politiki z’uburezi ku nzego zitandukanye.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Amagaju FC ibitego 2-0 kuri Stade Kamena mu mukino w’umunsi wa 28 wa BK Pro League, yongera kubona intsinzi bwa mbere nyuma y’amezi abiri ikina mu kibuga, hatabariwemo mpaga yateye Gasogi United.
Amakipe ane ahagarariye u Rwanda muri shampiyona ya Afurika 2026 ,iri kubera i Kigali akomeje kwitwara neza nyuma yo kubona intsinzi zikomeye, maze APR VC, Police VC na Kepler VC zuzuza amanota icyenda mu matsinda yayo.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino w’iferamakofe Niyonzima Pacifique yasinyiye ikipe ya BodyMax nk’umukinnyi wabigize umwuga avuye mu Inkuba Club.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Malaria n’izindi ndwara ziterwa n’udukoko muri RBC, Dr Aimable Mbituyumuremyi, akebura abantu bajya gukora umuganda ahandi bakajya gutema ibihuru ariko basize amazi aretse mu ngo, bakayacaho batazi ko ya mibu bagiye gusanga mu bihuru mu by’ukuri ikomoka iwabo mu ngo.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Mata 2026, abakinnyi bitabiriye irushanwa rya Cricket rya ’ICC Women’s Challenge Trophy’ ribaye bwa mbere mu mateka rikabera mu Rwanda bifatanye n’Abanyarwanda mu muganda usoza ukwezi kwa Mata 2026.
Mu Rwanda ubu harakoreshwa imiti itatu mu kuvura Malariya. Ibiri muri iyo miti ni mishya kuko yatangiye gukoreshwa mu kwa cumi k’umwaka wa 2025, ikaba yaraje kunganira umuti wa Coartem wari umaze imyaka irenga 15 ukora wonyine, ukaba wari utangiye gucika intege nubwo na wo ukiri mu yifashishwa kandi yemewe, ariko hakaba hari (…)
Kuri uyu wa Gatandatu, Ikipe ya Mukura VS yatangaje Jibu nk’umuterankunga wayo mushya uzajya ayifasha ibirimo guhemba umukinnyi mwiza w’ukwezi.
Ikipe ya APR FC yatsindiye Mukura VS ibitego 3-0 kuri Stade Kamena, mu mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda ’BK Pro League’.
Ni mu gitondo kare, izuba rigitangira kurasa mu Kagari ka Shengampuli, mu Murenge wa Masoro, Akarere ka Rulindo. Abana, abagore n’abasore bake bake bitwaje amajerekani berekeza kuvoma ahitwa mu Gasiza.
Perezida Paul Kagame yongeye gushimangira ko Afurika ishaka kwigira no gukorana n’ibindi bice by’Isi mu buryo butanga umusaruro, aho guhezwa inyuma n’ivangura no guhiganwa bitari ngombwa.
Abakobwa mirongo itatuy babyariye iwabo bafashwa n’Umuryango “Kura Organisation” kuri uyu wa gatanu bashoje amasomo bize mu gihe cy’amezi atandatu mu bijyanye no gusuka, gutunganya inzara n’indi myuga y’ubwiza.
Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph arasaba urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kwirinda ingengabitekerezo n’amacakubiri, kuko rwavukiye mu Gihugu gifite politiki nziza y’uburezi budaheza.
Amakipe ya APR VC, Police VC na Kepler VC ahagarariye u Rwanda yitwaye neza mu mikino yayo ya yakabiri muri Shampiyona Nyafurika y’Abagabo muri Volleyball, (CAVB Men’s Club Championship 2026) iri kubera mu Rwanda naho REG VC itsinda umukino wa mbere.
Ku cyumweru, iya 19 Mata, Ruzindana Janvier umunyamakuru wa KT Radio, yibereye iwe aruhuka, yakiriye ubutumwa bugufi bw’umuyobozi we wamubwiraga ati “witegure, hari gahunda yo kwimurira ibiganiro i Muhanga, tukazamarayo iminsi ibiri tuganira n’abakunzi bacu, abayobozi, abacuruzi, abatuye n’abagenda muri kariya karere kari mu (…)
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali Dr. Diane Karusisi yavuze ku makuru amaze iminsi avugwa y’imikoranire n’ikipe ya Rayon Sports aho ateruye ngo abihakane ngo cyangwa abyemeze.
Ukwezi kwa buki (lune de miel/honeymoon), ubundi ni ikintu gifite amateka maremare cyane, ariko uko kwagendaga n’ibyajyanaga nako, aho kwaturutse, byagiye bihinduka biva mu muco, bigera mu kwizihiza ubuzima bushya bw’abashakanye, n’ibindi byinshi.
Mu masaha y’igitondo nka saa 06h30 mu Mujyi wa Muhanga, ni bwo nagize amahirwe yo kwifatanya n’abaturage batuye uyu mujyi mu gikorwa bamaze kugira umuco aricyo "Igitondo cy’Isuku".
Yari afite imyaka 13 mu 1994, imyaka umwana aba afite inzozi nyinshi kandi akeneye cyane ubuyobozi bw’ababyeyi, ariko Samuel Dusengiyumva yahise ashyingura izo nzozi hakiri kare cyane mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ntibize amashuri y’ubuvuzi, nyamara batera inshinge, bafata ibizamini by’amaraso bagatanga n’imiti: Abajyanama b’ubuzima babishobora bate?
Kwita ku mwana si ibintu byoroshye cyangwa byo gukinisha. Bisaba kwihangana cyane no kugira umutima uhamye mu kwita ku mwana ukivuka. Hari igihe ibikorwa byoroshye by’urukundo cyangwa imyitwarire isa n’itagira ingaruka bishobora gushyira ubuzima bw’umwana mu kaga.
Rimwe na rimwe abantu bajya bagira ngo nibo bazi ubwenge cyangwa amayeri menshi yo gutereta, ariko iyi nkuru y’inyoni bita Bowerbird, ushatse wayita Igishwi mu Kinyarwanda, yatumye abashakashatsi bongera gutekereza ku buryo inyamaswa zigira imyitwarire idasanzwe nk’iy’abantu mu rukundo kugira ngo zibashe kureshya ngenzi zazo.
Gutwara amatungo nabi igihe agiye kubagwa biri mu bituma inyama zitakaza ubuziranenge, bikagira ingaruka ku buzima bw’umuntu waziriye.
Guhumbya amaso ni igikorwa abantu bakora yewe batanabitekerejeho, ndetse hari n’abatajya babyibazaho bakibwira biri mu bigize uburyo Imana yaremye umuntu ariko ubushakashatsi bugezweho hari uburyo bubisobanura ndetse bwerekana ko bifite uruhare runini kuruta uko benshi babyibwira.
Dr. Howard Tucker, ni umuganga w’umunyamerika waciye agahigo ko kuba ari we muganga ndetse n’undi muntu wese wakoze igihe kirekire kurusha abandi ku isi, mbere y’uko yitaba Imana ku wa 22 Ukuboza 2025 afite imyaka 103, asiga amateka akomeye mu buvuzi no mu mibereho, agaragaza ko gukunda umurimo no gukomeza gukoresha ubwenge (…)
Kuri uyu wa Gatanu, Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda rwasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano y’imyaka itanu n’igice yo kwitirirwa iyi shampiyona, afite agaciro ka miliyari 3 na miliyoni 250 Frw. Kuva ubu, iyi shampiyona yafashe izina rya ’BK Pro League’.
Uwahoze ari Perezida Joseph Kabila yitabiriye kuri uyu wa Gatanu ibirori byo kwizihiza Umwami Mswati III, wizihije imyaka 58 y’amavuko n’imyaka 40 amaze ku ngoma mu gihugu cya Eswatini.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), ivuga ko Leta y’u Rwanda kugeza ubu nta gahunda ifite yo gushyiraho ingano ntarengwa ya lisansi ihabwa ikinyabiziga kuri sitasiyo, nk’uko hari abamaze iminsi babihwihwisa.