Golf: Nsanzuwera Celestin na Sezibera Gerald batwaye Shampiyona ya 2025

Ku Gatandatu, tariki 6 Ukuboza 2025 habaye imikino ya nyuma ya Shampiyona y’u Rwanda 2025 muri Golf yegukanwe na Nzanzuwera Celestin na Sezibera Gerald.

Nsanzuwera Celestin wegukanye shampiyona mu babigize umwuga
Nsanzuwera Celestin wegukanye shampiyona mu babigize umwuga

Iyi Shampiyona yasorejwe kuri Kigali Golf Resorts & Villas i Nyarutarama, yari yatangiye tariki 18 Ukwakira 2025 aho yitabiriwe n’abakinnyi barenga 200 mu batarabigize umwuga ndetse na 18 mu babigize umwuga. Mu bagabo, nomero ya mbere mu mukino wa Golf mu Rwanda Nsanzuwera Celestin ni we wegukanye igikombe mu babigize umwuga, mu gihe Sylvie Irakoze yacyegukanye mu bagore.

Irakoze Sylvie wegukanye shampiyona mu bagore
Irakoze Sylvie wegukanye shampiyona mu bagore

Mu cyiciro cy’abatarabigize umwuga mu bagabo shampiyona ya 2025 yatwawe na Sezibera Gerald mu gihe mu bagore yatwawe na Irene Wanjiku. Sezibera wegukanye shampiyona mu bagabo avuga ko shampiyona ya 2025 yari ikomeye kuko yamusabye gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo ahigike Teta Mpyisi na David Nzioki bari bahanganiye umwanya wa mbere.

Ati “Ndashimira abakinnyi twahatanye mu cyiciro kibanziriza imikino ya nyuma kuko banyigishije isomo ryo kudasuzugura abo muhanganye. Bambijije icyuya kugeza ku mwobo wa nyuma. Iyi Shampiyona yari ikomeye cyane, ariko Imana ishimwe kuko birangiye nyegukanye,”.

Sezibera Gerald wegukanye shampiyona mu batarabigize umwuga ashyikirizwa igihembo
Sezibera Gerald wegukanye shampiyona mu batarabigize umwuga ashyikirizwa igihembo

Ni ku nshuro ya cyenda hari hakinwe Shampiyona y’u Rwanda muri Golf aho byumwihari uyu mwaka, yabonye umuterankunga mushya bituma yitwa Sensitive PMC Golf League ndetse ubwo hatangwaga ibihembo ku bakinnyi bahize abandi bakaba baravuze ko mu 2026 hazaba hanizihizwa imyaka icumi izaba imaze, umubare w’abakinnyi babigize umwuga uziyongera, hakaniyongeraho n’abakinnyi bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Perezida wa Kigali Golf Club Byusa Marcel ashyikiriza Nsanzuwera Celestin igikombe
Perezida wa Kigali Golf Club Byusa Marcel ashyikiriza Nsanzuwera Celestin igikombe

Mu bihembo byari biteganyijwe mu mu mikino ya nyuma ya shampiyona, hari harimo imodoka nshya ifite agaciro ka miliyoni 20 Frw, yari guhabwa umukinnyi uzatera umupira ugahita ugwa mu mwobo, ibizwi nka Hole-in-One mu mukino wa Golf gusa ikaba yarabuze uyitwara kuko ntawabikoze.

Mu myaka icyenda ishize hakinwa shampiyona kuva mu 2016, imaze gutwarwa na Kelly Doran, Kennedy Mirichu,Bheki Mthembu,Arthur Magunga, James Muigai, Innocent Rutamu, David Rwiyamirira, Innocent Rutamu, Sezibera Gerald.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka