Wari umukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda wa bereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa kane taliki ya 11 Ukuboza 2025.
Ni umukino ikipe ya Al-Hilal yarushije bigaragara ikipe ya Bugesera FC itozwa n’umutoza Banamwana Camarade aho ku munota wa mbere gusa w’igice cya mbere, Bugesera FC yari yamaze kwinjizwa igitego cyatsinzwe na rutahizamu ukomoka I Burundi Jean Claude Girumugisha .
Ikipe ya Al-Hilal FC yakomeje ku genzura umukino ndetse irema n’uburyo bwashobokaga kubyara ibindi bitego gusa umunyezamu wa Bugesera FC Daouda akomeza kwitwara neza byaratumye igice cya mbere cy’umukino kirangira ari igitego Kimwe cya Al-Hilal ku busa bwa Bugesera FC
Mu gice cya kabiri, ikipe ya Bugesera FC yakomeje uburyo bwayo yakinagamo ubona ikinira inyuma yirinda ko yakwinjizwa ibitego byinshi. Ibi nti byabahiriye kuko ku munota wa 65 ikipe ya Al-Hilal yongeye kubona igitego cyatsinzwe na Girumugisha Jean Claude.
Ikipe ya Bugesera FC yahise itangira gusatira maze nyuma y’iminota icyenda gusa batsinzwe igitego, ikipe ya Bugesera FC yafunguye amazamu ku ruhande rwayo igitego kinjiye ku munota wa 67 gitsinzwe na Saddick Sulley.
Nyuma y’imonota umunani gusa, Girumugisha Jean Claude yongeye kunyeganyeza inshundura maze atsindira ikipe ya Al-Hilal igitego cya gatatu cyari icya gatatu kuri we (hat trick)
Ku munota wa 77 w’umukino, byashobokaga ko ikipe ya Al-Hilal ibona igitego cya kane gusa kuri penaliti, gusa umunyezamu wa Bugesera Daouda akuramo umupira wa Daniel Barnabas ibi byatumye uyu mukino urangira ari ibitego 3 bya Al-Hilal kuri 1 cya Bugesera FC.
Nyuma yo gutsindwa, ikipe ya Bugesera FC irakurikizaho ikipe ya Rayon Sports kuri iki cyumweru taliki ya 14 Ukuboza bakina umunsi wa 11 wa shampiyona mu gihe ikipe ya Al-Hilal yo izakurikizaho ikipe ya Rutsiro ku wa mbere taliki ya 15 Ukuboza.
Ikipe ya Al-Hilal, yahise igwiza amanota 10 mu mikino 4 ya shampiyona imaze gukina.
Mu mikino y’umunsi wa 11 yabaye kuri uyu wa kane, ikipe ya Rutsiro FC yatsinze Amagaju ibitego 2-1.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|