Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’igihombo gikomoka ku kwangirika k’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi mbere yo koherezwa ku masoko mpuzamahanga, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyateganyije gushora arenga miliyari 1.3 Frw mu kubaka no gusana ibikorwa remezo (…)
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko hakiri icyuho cy’ingengo y’imari kingana na miliyari 17.2 Frw muri gahunda ya nkunganire y’imbuto, ifumbire n’ishwagara, ibintu bishobora kugira ingaruka ku bushobozi bwo gukomeza gufasha abahinzi kubona inyongeramusaruro ku gihe.
Abanyarwanda n’abaturarwanda bari mu buhinzi n’ubworozi bya buri munsi, babona 3% gusa by’inguzanyo zose zitangwa mu gihugu, mu gihe bo barenga 70% by’abaturage bose, ikaba imwe mu mbogamizi zituma umusaruro w’urwo rwego utazamuka, nk’uko raporo zitandukanye zibyerekana.
Biragoye kumva ko waba mu Rwanda utunzwe n’umushahara gusa, kuko umushahara iyo uwutanzeho ingwate, ni nk’aho baba bawumazeho. Bisaba rero buri gihe ko ushaka utundi tuntu ukora, cyangwa se ugashaka n’iyo nguzanyo ukayishora mu tundi, uretse ko na byo atari byiza.
I Kigali ku wa Kane tariki 30 Mata 2026 habereye igikorwa cya nyuma cy’irushanwa rya AYuTe Africa Challenge Rwanda 2026, ritegurwa na Heifer International Rwanda, rigamije guteza imbere udushya tw’urubyiruko mu buhinzi hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubuvuzi bw’amatungo buhenze, abaturage bo mu Karere ka Kayonza batangije ubwisungane mu kuvuza amatungo yabo, kuko sosiyete z’ubwishingizi zishingira impfu z’amatungo gusa hakaba nta bwishingizi bw’indwara zayo bubaho.
Guverinoma y’u Rwanda yijeje aborozi b’ingurube bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bari bameze nk’abibagiranye mu kugezwaho intanga z’ingurube hifashishijwe utudege tutagira abapilote tuzwi nka Drones, ko mu gihe kitarenze amezi atanu iki kibazo kizaba cyakemutse.
Senateri Gasana Alfred yatabarije inka za gahunda ya Girinka Munyarwanda, kuko ngo zititabwaho uko bikwiye kuko abazihabwa ahanini batabasha kuzivuza neza iyo zarwaye, bigatuma hari izipfa mu gihe bazihawe ngo zibafashe kwikura mu bukene.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Telesphore Ndabamenye, ari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, yasubije ibibazo bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi byari byagejejwe kuri Minisitiri w’Intebe. Muri ibyo bibazo harimo n’ikijyanye n’ubuziranenge bw’ibiryo by’amatungo, aho yagaragaje ko imwe mu ngamba zafashwe zo (…)
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda yinjiye mu masezerano y’ubufatanye n’Ikigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi mu buhinzi, International Institute of Tropical Agriculture (IITA), agamije guteza imbere ubuhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga no kongera umusaruro w’ibiribwa.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi n’Ubworozi (RAB) cyakoze igikorwa cyo gusogongera ubwoko bushya bw’imbuto z’imyumbati zimaze igihe zikorerwaho ubushakashatsi, zikaba ari imbuto zongerewe ubudahangarwa, bituma zitarwara kabore, indwara ifata imyumbati ikabora, abahinzi bagahomba.
Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore basabye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi gufasha aborozi bo muri Gicumbi kwishyuza Koperative IAKIB amafaranga agera kuri Miliyari 1 frw bivugwa ko yabambuye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, bwifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Ntongwe, mu gikorwa cyo gutera imbuto y’ibishyimbo ku buso busaga hegitari ibihumbi 17.
Abatuye mu Karere ka Nyamagabe barishimira ko ubuhinzi bw’ibihumyo bwabafashije kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, bituma bashobora guhangana n’indwara ziterwa no kutabona intungamubiri zihagije.
Abadepite bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Amashyamba bavuga ko batunguwe no gusanga mu Karere ka Nyagatare, ubwanikiro bw’ibigori bukoreshwa mu guhunika ubwatsi bw’amatungo.
Abasenateri barasaba ko habaho uburyo busobanutse bwo kugeza imiti y’amatungo ku borozi kubera ko aborozi babagaragarije ko bikigoranye kuyibona, ndetse hakaba n’impungenge z’ubuziranenge n’ibiciro biri hejuru ku miti ishobora kuboneka.
Abasenateri bakoze ingendo mu turere twose bareba uko ubworozi buhagaze mu gihugu n’uko umusaruro ubukomokaho ugira uruhare mu iterambere ry’abaturage n’Igihugu muri rusange, maze basanga mu gihugu cyose harimo imashini ebyiri gusa zikora Azote kandi ari yo yifashishwa mu kubika no gutwara intanga z’inka.
Uruganda rukora ifumbire mvaruganda (Rwanda Fertilizer Company - RFC) rwashimiye abacuruzi b’inyongeramusaruro (Agrodealers) n’abahinzi babaye indashyikirwa mu gucuruza no gukoresha ifumbire ikorwa n’urwo ruganda. Ni muri gahunda y’uruganda yiswe Agrodealer Champion Program.
Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Abaguzi (RICA) kiramara impungenge abahinzi, bagurira imbuto ku batubuzi bemewe mu Rwanda, kuko iyo bigaragaye ko imbuto bahawe itabaye nziza, ibigo bitubura imbuto ari byo byirengera ingaruka.
Abahinga mu gishanga cya Rugeramigozi ya kabiri mu Murenge wa Shyogwe, batangiye guhinga Soya ku buso busaga hegitari 40, mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibinyamisogwe mu byanya bigega by’ibiribwa (FOBASI) mu Karere ka Muhanga.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa hanze, NAEB kiri kubaka ibigo bizajya byumishirizwamo umusaruro w’ibitunguru n’urusenda mu gukemura ikibazo cy’umusaruro wangirika.
Koperative IABM ihinga ibigori mu gishanga cya Makera mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, irasaba ubufasha bwo kubakirwa imihanda n’amateme bigera ku mirima yabo, kuko biri mu bikomeje kubangamira abahinzi mu gihe bakusanya umusaruro.
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yagaragarije abitabiriye Inama y’Umushyikirano ya 20, uko u Rwanda ruhagaze mu nzego zitandukanye na gahunda cyangwa ingamba zihari zo gukomeza kuzamura iterambere ry’Igihugu mu gihe kizaza.
Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), yatangije ku mugaragaro gahunda nshya izatuma serivisi zitangwa mu buvuzi bw’amatungo zinyura aborozi.
Abahinzi ba avoka mu Rwanda barakangurirwa kuzongera zikaba nyinshi ndetse no kwita ku zo basanzwe bafite, kuko ari imari ishyushye muri iki gihe, cyane ko nta bwoko na bumwe bwazo budafite isoko haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yagaragaje ko ikibazo cy’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu kidakwiye kureberwa gusa mu mirire mibi, ahubwo no kumenya ko abo bana bafite ibyo barya bihagije, asaba abafite aho bahuriye n’icyo kibazo kureka kujya babiganirira mu nama gusa, ahubwo bakajya (…)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), kiratangaza ko hirya no hino mu Rwanda harimo guterwa ingemwe z’ikawa, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hakazaterwa izigera kuri Miliyoni eshatu.
Rwiyemezamirimo Mukayirere Adeline, wo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda mu Ntara y’Amajyepfo, ku wa Gatatu tariki ya 19 Ukwakira 2025, yashyikirijwe Miliyoni 30Frw na BK Foundation ku bufatanye n’Ikigo cy’u Budage cy’Iterambere (GIZ), binyuze mu mushinga uzafasha ba rwiyemezamirimo by’umwihariko urubyiruko, kubona (…)
Urubyiruko by’umwihariko urwo mu Karere ka Ruhango, rusanga baramutse bitabiriye ku bwinshi ubuhinzi bwa Kawa, byarushaho kubafasha mu iterambere ryabo n’iry’Igihugu muri rusange.
Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe by’umwihariko abahinzi ba Kawa, basanga ubuhinzi bwa gakondo bw’Ikawa bari bararazwe butagitanga umusaruro uhagije, biyemeza gusazura no kurandura ibiti byazo birimo ibyari bimaze imyaka irenga 30, kugira ngo bongere umusaruro.