Nk’uko bisanzwe mu minsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibigo bitandukanye bikorera mu Rwanda byifatanya n’u Rwanda n’Isi muri rusange kwibuka. Ni muri rwego Ibitaro bya Nyamata biherereye mu Karere ka Bugesera na byo buri mwaka bitegura gahunda yo kwibuka.
Kayizari Jean Damascene warokotse Jenoside mu Kagari ka Butare mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ari umugeni witegura kurongora, kuko yari yarasabye umukobwa wo mu Murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi.
Ku Rwibutso rwitiriwe Captain Mbaye Diagne ruherereye rwagati mu Mujyi wa Dakar, habereye igikorwa cyo kumwibuka. Captain Mbaye Diagne yiciwe mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Madamu Jeannette Kagame yafunguye ’Ntarama Genocide Memorial Gallery’, Inzu y’Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi iri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru mu Rwanda ryifatanyije n’Abanyarwanda muri iki igihe u Rwanda ruri mu minsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba urwego rw’abikorera (PSF) kugira uruhare mu guhindura isura mbi rwambitswe n’abanyemari, bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’abaturage b’Umurenge wa Shyogwe, bifatanyije mu gikorwa cyo kwibuka abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ababyeyi bibutswa kuvugisha ukuri mu biganiro bagirana n’abana.
Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amahugurwa n’imicungire y’abakozi ba Leta (RMI), bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu byiciro byihariye, basura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, banaremera uwarokotse utishoboye mu Karere ka Bugesera.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, asobanura ko nta Munyarwanda wigeze avuka ari umujenosideri, ahubwo ko babyigishijwe bakabitozwa bakanabishyira mu bikorwa.
Muri Kenya, imyigaragambyo y’abashoferi batwara abagenzi mu buryo bwa rusange (PSV na Matatus), aho barimo bamagana izamuka rikabije rya lisansi, yatumye amashuri amwe ahagarika amasomo mu rwego rwo kwirinda ko hari abanyeshuri bayo cyangwa se abakozi bandi bahura n’ikibazo cy’umutekano mucye.
Nkundanyirazo Elvis mu buhamya yatanze tariki 16 Gicurasi 2026 mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 muri Seminari nto ya Ndera yaragijwe Mutagatifu Vincent, yavuze ko kurokoka kwe hamwe n’abavandimwe be babikesha Abahutu Se yavuye kuko yari umuganga.
Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ruhango, urizeza Abarokotse ko n’ubwo hari ahakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse hakaba n’abakoze Jenoside bakomeje kwihishahisha, hari icyizere cyo gukomeza kubona ubutabera, kuko Jenoside ari icyaha kidasaza.
Abakinnyi, abafana, abayobozi ndetse n’abagize umuryango mugari wa Kiyovu Sports bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basura Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi bunamira abarenga ibihumbi 250 barushyinguyemo.
Nyinawagaga Claudine wari mu Rwanda ndetse afite imyaka y’ubukure (27) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko ntawe ukwiye gushidikanya ku itegurwa rya Jenoside, kuko ibihamya byinshi bihari.
Bizimungu Pierre Célestin warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko ibyabereye mu rufunzo rwiswe CND mu Murenge wa Ntarama biteye agahinda gakomeye, kuko mu bahahungiye imihoro y’interahamwe, benshi barigise mu gishanga barabura kugeza n’ubu.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yihanganishije abarokokeye mu rufunzo rwa Cyugaro mu Murenge wa Ntarama no ku misozi ihakikije, agaruka ku mateka y’urwo rufunzo rwiswe CND mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) isanga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi akwiye kuba isomo rikomeye ku bayobozi bariho uyu munsi, akabaha inshingano zo guharanira ukuri, ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana aratangaza ko umuganga Igihugu gikeneye, ari ufite Ubuntu, Ubutwari n’Indangagaciro hanyuma ubunyamwuga bukaza bwuzuza kugira ngo atange serivisi nziza.
Umushakashatsi kuri Jenoside n’Amacakubiri, Tom Ndahiro, avuga ko hari abantu bagize uruhare mu guhembera, gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ugasanga ibikorwa byabo bidashyirwa ahagaragara kugira ngo na byo bishyirwe mu mateka ya Jenoside.
Abacuruzi by’umwihariko abakorera mu isoko rigezweho rya Kabeza (Kabeza Morden Market), bavuga ko kwibuka bibaha umukoro wo gukoresha neza umutungo wabo bawubakisha Igihugu, aho kugisenya nk’uko byakozwe n’abababanjirije mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye Umwamikazi Rosalie Gicanda wari utuye mu Mujyi wa Butare, akaba yari umugore w’Umwami Mutara III Rudahigwa, wiciwe i Bujumbura mu Burundi mu 1959.
Ku Mayaga ya Ntongwe, ubu ni mu Karere ka Ruhango, barategura gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abenshi mu bishwe muri iyo Komini ya Ntongwe, bapfuye mu cyiswe imperuka ya Nyamukumba.
Nsengiyumva Emmanuel warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi, ku kirombe cya Cyatenga mu Murenge wa Rukoma arashimira umuturage wakoraga akazi ko kwica imbwa, wanze kwijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubuhamya bwatanzwe na Gatamba Jean de Dieu warokokeye mu murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana kuru uyu wa Gatandatu tariki 18 Mata 2026 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yavuze ko Abatutsi bari bahungiye kuri uyu musozi babashije kwirwanaho kugeza ubwo abicanyi bahuruje (…)
Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Gasabo Mudaheranwa Regis yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Ndera mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko hibukwa abiciwe mu kigo cya CARAES, maze ababwira amwe mu mateka yaranze ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal wabaye uwa mbere (…)
Akaniwabo Colleta warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko we n’abo bari bari kumwe ubwo birukankaga bahunga Interahamwe zari zariye karungu, zica abantu umugenda, bahungiye ku rusengero rwa ADEPR Kayenzi bizeye kuharokokera, basanga Pasiteri Uwinkindi Jean wahayoboraga yateguye Interahamwe, abahageze mbere (…)
Mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi i Ntarama mu Karere ka Bugesera, Mupenzi Eustache watanze ikiganiro, yasobanuye uko uwari Perezida Habyarimana Juvenal yarenze ku itegeko ryo mu 1991 ryabuzaga amashyaka kugira imitwe y’abasivile yitwara gisirikare (militia), agashyiraho umutwe w’Interahamwe wakoze Jenoside.
Umurenge wa Jali wo mu Karere ka Gasabo wahoze ari mu Karere ka Rutongo. Abari bahatuye kera babanaga neza nta kibazo kirimo, bahana inka n’abageni, bakabyarana muri batisimu, ndetse bakanashyingirana. Nyamara inyigisho z’urwango n’amacakubiri byibasiye ibice byose by’Igihugu zageze no mu bari batuye muri aka gace.
Kuri uyu wa Mbere, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore batarengeje imyaka 17 yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi bunamira abarenga ibihumbi 250 barushyinguyemo.