Ni umukino usanzwe uhuruza imbaga kuko uhuza amakipe ahora ahanganye muri Handball y’u Rwanda dore ko ariyo atunga abakinnyi ndetse n’abatoza beza muri uyu mukino imbere mu gihugu dore ko anabifitiye ubushobozi mu bukungu. Ni umukino kandi uhuza abatoza bamaze igihe batoza aya makipe,yaba Ntabanganyimana Antoine utoza Police HC na Bagirishya Anaclet wa APR HC, bakaba inshuti zikomeye ariko byagera mu kibuga rukaba urugamba bitati mu kibuga gusa ahubwo no hanze yacyo ku ntebe z’abatoza.
Uko amakipe yombi yiyubatse yitegura umwaka w’imikino 2025-2026:
Nubwo Police HC ariyo yegukanye igikombe cya shampiyona 2024-2025 ariko mu kwitegura umwaka umwaka w’imikino 2025-2026 yanongeyemo imbagaraga aho yaguze abakinnyi nka Uwase Moïse na Ineza Thierry bavuye muri ES Kigoma
Hakizimana Fidele "Machine" na Niyonkuru Karim bavuye APR HC
Radzi Stower wavuye muri Equity Bank yo muri Kenya ndetse na Shema Prince wavuye muri Gicumbi HT.
Ku rundi ruhande ikipe ya APR HC nayo yariyubatse ndetse inabikora inyuze muri Police HC bagiye guhangana. Iyi kipe yakuye abakinnyi bane muri Police HC barimo Rwamanywa Viateur, Nshimiyimana Alexis, Umuhire Yves n’umunyezamu
Uwimana Jackson bita Dadua. Iyi kipe kandi yanongeyemo abakinnyi yakuye muri Equity Bank HC yo muri Kenya barimo Simiyu Morgan, Wakukha Brian na Chiunda Julius.
Urugamba ruhanganiweho n’abandimwe mu maraso:
Ikindi cyo kumenya no kuzirikana kuri uyu mukino uteganyijwe ku isaha ya saa moya z’umugoroba muri Petit Stade ni uko uzabamo no guhangana hagati y’abavandimwe bavugana bakina muri aya makipe yombi.
Kubwimana Emmanuel ’Emmy’ na Ndayishimiye Jean Pierre ’Jet-Lee’
Aba ni abavandimwe babiri bazaba bahanganye mu kibuga, aho Kubwimana Emmy azaba akinira ikipe ya Police HC ahanganye na murumuna we Ndayishimiye Jean Pierre bakunda kwita Jet-Lee, aho uyu Jet Lee mu kibuga asanzwe ari umwe mu baba bacungiye hafi Kubwimana Emmanuel, umwe mu bo Police HC igenderaho.
Mbesutunguwe Samuel na Nshimiyimana Alexis
Aba nabo ni abavandimwe mu maraso bari bamaze igihe bakinana mu ikipe ya Police HC byumwihariko bakaba banakina ku mwanya umwe.
Kuri iyi nshuro ariko Nshimiyimana Alexis yamaze gusubira mu ikipe ya APR HC yanahozemo naho murumuna we Mbesutunguwe Samuel aguma mu ikipe ya Police HC aho ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho.
Uretse kuba bahanganira mu makipe yabo asanzwe kandi , ubuhanga bafite bunatuma bitabazwa mu ikipe y’igihugu aho bose uko ari bane bose ubu bari mu ikipe y’igihugu iri kwitegura Igikombe cya Afurika kizabera mu Rwanda kuva tariki 21 kugeza 31 Mutarama 2026.
Imibare iravugira nde mbere yo gucakirana kuri uyu wa Gatanu?
Mbere y’uko APR HC ihura na Police HC kuri uyu wa Gatanu, imibare igaragaza ko mu mikino icumi iheruka Police HC ariyo yitwaye neza kuko yatsinzemo itandatu mu gihe APR HC yatsinze ine.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda ryatangaje ko abazitabira uyu mukino batazishyuzwa kugira ngo bawukurikirane kuko kwinjira ari ubuntu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|