Ikigo cy’Itangazamakuru cya Kigali Today Ltd, cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), yemerera icyo kigo kuzamenyekanisha no gutangaza ibikorwa by’ubucuruzi bizabera mu imurikagurisha Mpuzamahanga rya 29 (EXPO 2026).
Sosiyete icukura amabuye y’agaciro ya Trinity Metals ikorera mu Rwanda yatangaje ko umusaruro wa Tungsten uva mu kirombe cya Nyakabingo ugeze ku rwego rwo gutanga hafi 20% bya tungsten y’ibanze ikoreshwa buri kwezi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kugeza serivisi z’imari ku baturage benshi n’ubwo imibare igaragaza ko hakiri icyuho hagati y’abagore n’abagabo.
Mu ntangiriro z’icyumweru gishize, Kigali Today yanditse inkuru y’uruganda rwabuze abakozi rwari rukeneye mu Rwanda, maze biba ngombwa ko rujya kubashaka hanze.
Banki ya Kigali (BK), yinjiye mu bufatanye bwo kuzana mu Rwanda imodoka nini (Trucks) z’ubwikorezi zikoresha amashanyarazi gusa.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda igaragaza ko u Rwanda rutakaza amahirwe yo kwinjiza arenga miliyoni 430 z’Amadolari ya Amerika (asaga miliyari 600 Frw) buri mwaka kubera kohereza mu mahanga impu zitarongererwa agaciro mu gihe rwinjiza ari munsi ya miliyoni 30 gusa z’Amadolari ya Amerika (asaga miliyari 44 Frw) mu kohereza (…)
Ubuyobozi bwa BK Group Plc, bwatangaje ko mu gihembwe cya mbere cya 2026, icyo kigo cy’imari cyagize urwunguko rwa 6.9% ugereranyije n’ayari yungutswe mu gihembwe nk’icyo giheruka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko muri ako Karere hagaragara ubwiyongere bw’ibiti birimo n’iby’imbuto cyane cyane Avoka, ku buryo hari gahunda yo kuhubaka uruganda ruzitunganya.
Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwafunze by’agateganyo amahoteri atanu akorera mu Rwanda, nyuma y’igenzura ryagaragaje ko atujuje ibisabwa mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteri.
Impuguke mu bukungu zisanga nubwo mu myaka irenga 20 ishize, urwego rw’amabanki mu Rwanda rwarabaye inkingi y’ingenzi ifasha guhuza abafite amafaranga n’abakeneye gushora imari, ariko amabanki yonyine adashobora gutera inkunga icyiciro gikurikira cy’iterambere ry’Igihugu.
Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD PLC), yatangije ku mugaragaro gahunda yo kwegereza abaturage serivisi z’imari, zizajya zitangirwa muri za SACCO zo ku rwego rw’Akarere mu gihugu hose.
Ba rwiyemezamirimo b’abagore bo mu birwa bya Mauritius bagiye kuza mu Rwanda, mu ruzinduko rw’iminsi itatu rugamije gushaka amahirwe mashya y’ubucuruzi n’ishoramari, binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA), bakazagirana ibiganiro n’abo mu Rwanda.
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Yussuf Murangwa, yavuze ko icyuho cy’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga cyagabanutseho 1, 9 % mu mwaka wa 2025 biva kuri Miliyari 2,4 z’Amadorali ya Amerika 2024 bigera kuri Miliyari 2,3$ z’Amadorali ya Amerika mu mwaka wa 2025.
Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyatashye ku mugaragaro Heza Estate, umushinga munini w’imiturire uherereye i Batsinda, mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Itangazamakuru ni akazi dukora umunsi ku wundi kabyara amafaranga muri rusange, ariko jyewe ntekereza ko nta muntu ukwiye gukora akazi kamwe, kereka iyo nta yandi mahitamo afite.
Ubushomeri buracyahagaze kuri 14 ku ijana mu rubyiruko rw’u Rwanda, ariko Clenia Dusenge uzwi nka Madederi mu izina ry’ubuhanzi, yaburwanyije akigera mu mwaka wa kane w’ayisumbuye, arabutsinda.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwagaragaje ko Ishoramari ry’abanyamahanga mu Rwanda (FDI) rikomeje kwiyongera kuko ryageze kuri Miliyoni 872.9 z’Amadolari mu 2024, rivuye kuri miliyoni 716.5 mu 2023, bingana n’izamuka rya 21.8%.
Ikigo cy’Imari Umutanguha Finance Company Plc kigiye kubarura abanyamigabane bacyo barenga ibihumbi 13, kugira ngo cyubahirize amategeko n’amabwiriza ya Banki Nkuru y’Igihugu, kandi kigire imyirondoro n’amakuru yuzuye kandi aha uburenganzira busesuye abanyamigabane bose.
Intambara no gushyamirana bikomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwo Hagati, byahungabanyije isoko ry’ingufu, none ingaruka zabyo zirimo kugera no ku bihugu biherereye kure cyane y’ako Karere.
Ikigo cy’imari cya BK Group Plc, cyatangaje ko cyabonye inyungu ya Miliyari 110 na Miliyoni 100 Frw mu 2025, avuye kuri miliyari 91 Frw yari yungutse mu mwaka wari wabanje. Ikaba yarabonye inyongera ingana ya 22.9%.
Koperative Umwalimu SACCO ikomeje kwagura ibikorwa byayo mu gutanga serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga aho abanyamuryango bayo ubu bakoresha telefone zigendanwa n’ubundi buryo bakabona serivisi zitandukanye zo kubitsa, kubikuza no gufata inguzanyo, batabanje gukora ingendo bajya ku mashami y’Umwalimu SACCO.
Nta kinezeza nko gupanga umushinga wo kugura imari ishyushye nk’ubutaka, inzu, ibikoresho byo mu nzu cyangwa iby’ikoranabuhanga,cyangwa se n’amatungo yo korora, maze utiriwe uhamagara hirya no hino ugafungura telefoni yawe ifite internet, ikaguha icyo umutima wawe ushaka.
Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwafunguye ku mugaragaro ishami ryayo ku mupaka wa Rusizi ya Kabiri (Rusizi II) , umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu Murenge wa Mururu ho mu Karere ka Rusizi.
U Rwanda ruri mu nzira yo gutangira gukoresha Ifaranga Koranabuhanga (e-FRW ry’u Rwanda), ababizobereyemo bakavuga ko niritangira gukoreshwa rizaba rifite agaciro gakomeye ku rwego mpuzamahanga, ku buryo ufite inzu cyangwa isambu mu Rwanda, ashobora kuzabitangaho ingwate mu mabanki yo mu mahanga agahabwa inguzanyo, mu gihe (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abikorera bo muri ako Karere, kutarebera abava ahandi bakaza kuhakorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabibasabye ubwo bari mu gikorwa cyo gutora Komite Nyobozi nshya ya PSF, yasimbuye icyuye igihe.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) Soraya Munyana Hakuziyaremye, yavuze ko hakenewe ubufatanye bwa Banki Nkuru z’ibihugu kugira ngo hareberwe hamwe imbogamizi mu nzego zitandukanye cyane cyane ibijyanye n’amategeko bishobora gutuma hari ibitagerwaho neza nk’uko bikwiye.
Ikigo cya Access to Finance Rwanda (AFR) cyatangije gahunda yiswe “Terimbere MSME Facility”, igamije guhuza abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse n’ubufasha bakeneye burimo kongererwa ubushobozi hagamijwe guteza imbere ubucuruzi, ndetse no kugera ku mari n’igishoro mu buryo bworoshye.
Ikigo cyo muri Kenya kizobereye mu by’imari, CPF Group, cyafunguye ishami ryacyo mu Rwanda, kikaba gifite intego yo korohereza Abanyarwanda n’abaturarwanda kugera ku mari.