Amakipe ya Mukarange mu bahungu na Rukara mu bakobwa ni yo yegukanye ibikombe mu irushanwa ryo kugaragaza impano muri Basketball ryiswe Talent Showcase Basketball Tournament 2026.
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 26 Kamena I Kigali Kuri Zaria Court hasojwe irushanwa ry’umunsi umwe ryo kwibuka Kenrik Kabano wakiniraga ikipe y’igihugu witabye Imana ari kumwe na mama we Rosine Kabano.
Ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (Ferwaba) n’umuryango wa Kabano, hateguwe irushanwa rya Basketball ryo ku mwibuka na Mama we.
Nate Ament, Umunyarwanda ugiye gukina shampiyona ya basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), akaba umwe mu bakinnyi bakiri bato bari kuzamuka neza muri uyu mukino, yagarutse ku rugendo rwe yatangiye akiri umwana, agaragaza ko rutari rworoshye ariko yarufashijwemo n’inkunga idasanzwe ya Maman we.
Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryatangaje ko ryahagaritse abakinnyi babiri, Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyo igihe cy’umwaka umwe (1 year suspension) batitabira ibikorwa byose bya Basketball biri mu nshingano zaryo.
Uyu munsi, ibitangazamakuru mpuzamahanga byacitse ururondogoro, nyuma y’uko FIFA itangaje ko abana ba Palestine n’aba Israel ari bo bagomba gufungura Igikombe cy’Isi cy’abana bari munsi y’imyaka 15.
Mu rwego rwo kwishimira intsinzi y’amateka y’ikipe ya RSSB Tigers yegukanye igikombe cya Basketball Africa League (BAL 2026), hateguwe igikorwa cyihariye cyo kurasa ibishashi by’umuriro (fireworks).
Mu rwego rwo kwishimira intsinzi y’amateka y’ikipe ya RSSB Tigers yegukanye igikombe cya Basketball Africa League (BAL 2026), hateguwe igitaramo gikomeye kizahuza siporo n’imyidagaduro mu Mujyi wa Kigali.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanditse amateka mashya muri siporo ubwo yitabiraga umukino wa gatatu (Game 3) w’iya nyuma ya kamarampaka muri Shampiyona ya NBA Finals wabereye kuri Madison Square Garden i New York.
Ikipe ya RSSB-Tigers yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2026, ikoze amateka nyuma yo kuyegukana ku nshuro ya mbere itsinze Petro du Luanda
Ubuyobozi butegura irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) bwatangaje ku mugaragaro impeta ikoze muri zahabu izahabwa ikipe izegukana igikombe, mu rwego rwo kongera guha agaciro iri rushanwa rikomeye ku mugabane wa Afurika.
Ikipe ya Petro de Luanda yasezereye ikipe ya Al Ahly Benghazi iyitsindiye amanota 94-88 muri BK Arena mu mukino wa 1/2 cy’irushanwa rya BAL 2026 warebwe na Perezida Paul Kagame.
Ikipe ya RSSB-Tigers ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL ikomeje kubera i Kigali, yakoze amateka yo kugera ku mukino wa nyuma (Final) nyuma yo gutsinda Ah Ahly yo mugihugu cya Misiri amaonta 106-97.
Mu nama ya BAL Innovation Summit yabereye i Kigali, ku wa Kabiri tariki 26 Gicurasi 2026, umukino w’intoki wa Basketball wagaragajwe nk’isano ihuza ibice byinshi by’ubuzima n’ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika.
Imikino ya Basketball Africa League (BAL) irakomeza hakinwa imikino ya 1/2 aho RSSB Tigers yo mu Rwanda iza gu cakirana na Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri.
Leonard Craig Randall II ukinira ikipe ya RSSB Tigers akaba akomeje no kwandika amateka mu mikino ya Basketball Africa League (BAL 2026) iri kuba ku nshuro ya Gatandatu, yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’iduka Nyafurika rikora imyenda ya Siporo rya Flexx Now aho azajya yamamaza ibikorwa bya ryo.
Perezida Paul Kagame yavuze ko ishoramari rikomeje kwiyongera u Rwanda rushyira mu mikino ari ingamba zateguwe neza zigamije guhanga imirimo, gukurura abashoramari no kugira igihugu igicumbi cy’imikino n’imyidagaduro mu karere.
Mu mukino warebwe n’abarimo perezida Kagame, ikipe ya RSSB Tigers ihagarariye u Rwanda mu mikino ya kamarampaka ya BAL 2026, yatsinze FUS Rabat yo mu gihugu cya Maroke amanota 95-72.
Abasirikare b’u Rwanda bagize RWABAT-2 bakorera ahitwa Bossembele, muri Repubulika ya Santrafurika, bashyikirije abaturage ikibuga cy’umukino wa Basketball babasaniye.
Ikipe ya basketball yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dallas Mavericks, yatangaje ko Masai Ujiri yagizwe Perezida wayo mushya, mu rwego rwo kongera imbaraga mu buyobozi no gukomeza guhatanira ibikombe muri shampiyona ya NBA.
Ikipe ya RSSB Tigers yo mu Rwanda ku nshuro yayo ya mbere yitabiriye imikino ya Basketball Africa League, yakoze amateka yo gutsinda imikino ine yikurikiranya nyuma yo gutsinda Dar City amanota 104-92.
Ikipe ya RSSB-Tigers ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL yabonye intsinzi ya kabiri yiyongerera amahirwe yo gukina imikino ya nyuma izabera i Kigali.
Ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo “RSSB-Tigers” yerekeje muri Afurika yepfo aho iri rushanwa rizabera.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryatangaje ku mugaragaro ko Ikipe ya RSSB Tigers Basketball Club ari yo izahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) riteganyijwe kuba ku nshuro ya Gatandatu, nyuma y’aho APR Basketball Club ifashe icyemezo cyo kutazaryitabira.
AMAFOTO - Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino w’abakinnyi beza muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (the 2026 NBA All-Star Game) wabereye i Los Angeles.
Perezida Paul Kagame, yakiriye Adam Silver, Komiseri w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (NBA) ari kumwe hamwe na Mark Tatum, Umuyobozi Wungirije wa NBA, bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye bw’igihe kirekire u Rwanda rufitanye n’iri shyirahamwe rikomeye ku isi mu mukino wa Basketball.
Mu mikino ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w’ Afurika muri Basketball y’abagore, ikipe ya APR yamaze kugera muri 1/2 naho REG yo igomba kujya gushaka imyanya myiza.
Mu mpera z’icyumweru dusoje mu ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda hateranye inama y’inteko rusange yafatiwemo imyanzuro itandukanye harimo no gusezerera ikipe ya Orion BBC kubera ubwambuzi.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagabo mu mukino wa Basketball, itsinzwe na Guinea amanota 82 kuri 70 mu mukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi cy’ibihugu cya 2027 ruratangira uyu munsi, u Rwanda rucakirana na Guinea.