Nyuma y’imyaka 29 babana, umugore w’umuhanzi w’icyamamare ku Isi mu njyana ya R&B akaba n’umucuruzi Akon, Tomeka Thiam yasabye gatanya , asaba miliyoni 100 z’amayero, mu gihe urukiko rwagaragaje ko uyu muhanzi afite ibihumbi 10 gusa by’amadolari kuri konti ye.
Amakimbirane yo mu miryango agaragazwa nk’inzitizi ikomeye ku iterambere ry’umwana w’umukobwa, bikaba byamuviramo nko guta ishuri, guhohoterwa mu buryo butandukanye, kwishora mu ngeso mbi, bikaba byatuma ejo hazaza he hadindira.
Mu Mujyi wa Kigali mu mpera z’iki cyumweru hasojwe amahugurwa y’abakora mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ibikomoka ku mpu, yateguwe mu rwego rwo kubafasha kunoza ibyo bakora, kubimenyekanisha no gukorera hamwe hagamijwe kongera umusaruro.
Ni Shampiyona yatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Ukwakira 2025, aho ikipe ya Group Scolaire Marie Mercie yo mu Karere ka Nyaruguru, yatsinze iya Saint-Joseph Kabgayi yo mu Karere ka Muhanga, mu mukino ufungura Shampiyona y’abato mu mukino wa Volley ball mu Rwanda.
Patrick Herminie utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Seychelles yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, ahigika uwari usanzwe ukiyobora bari bahanganye, Wavel Ramkalawan.
Ubwo Sendika y’Abakora mu bwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda, (STECOMA) yahaga impamyabushobozi (certificates) abafundi 500 bigiye ku murimo mu Mujyi wa Kigali, abazihawe babyishimiye, bavuga ko noneho zizaborohereza mu gusaba akazi no kugahabwa, kuko ari igihamya cy’uko bafite ubumenyi muri ako kazi.
Urubanza rwa Dr. Sosthene Munyemana wajuririye igihano cy’imyaka makumyabiri n’ine y’igifungo iki cyumweru rwashojwe n’ubuhamya bw’abana be mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba urubyiruko kwemera kugirwa inama, ariko rukanagira uruhare mu gusesengura cyangwa gushungura izo nama rugirwa niba hatarimo izarushora mu ngeso mbi.
LOLC Unguka Finance yateguye icyumweru cyahariwe umukiliya mu rwego rwo gushimira umukiliya ndetse n’utanga serivisi ku mukiliya buri munsi. Iyi gahunda y’icyumweru cy’umukiliya ni mpuzamahanga kandi hashize imyaka isaga 30 itangiye kwizihizwa.
Abo mu myaka yo hambere, ndetse n’abagiye bavuka nyuma yabo, baziranyeho ko mu myaka ishize iyo mu Rwanda havugwaga amata y’ifu, nta yandi yahitaga aza mu bwonko vuba nka NIDO.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagaruye Sébastien Lecornu amugira Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, nyuma y’iminsi itanu gusa yeguye kuri uwo mwanya nanone atari amazeho n’ukwezi.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MOYA), irahamagarira urubyiruko kurushaho gukora imishinga itanga ibisubizo ku bibazo Igihugu gifite, banatanga akazi kuri bagenzi babo, kugira ngo bifashe Igihugu kugera ku ntego yo guhanga imirimo myinshi.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ’Amavubi ’ yatsindiwe na Benin igitego 1-0 kuri Stade Amahoro mu mukino w’umunsi wa cyenda wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, myugariro Kavita Phanuel atoragura amacupa y’amazi.
Umunyarwanda yabivuze neza ko umukiriya ari umwami, atari uko ari ingoma yimye, ahubwo kubera ko ari uw’agaciro gakomeye mu buzima bwa buri munsi bw’umucuruzi, cyangwa ubucuruzi ubwo ari bwo bwose.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye Umuyobozi Mukuru w’umuryango Mastercard Foundation, Reeta Roy ndetse na Sewit Ahderom ugiye gusimbura Roy mu mwaka utaha, igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025.
Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, mu biganiro bagiranye na Minisitiri w’Umutekano Dr Vincent Biruta ku ngamba zo gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda, bamwakirije ikibazo cy’amagaraje yo mu Rwanda arimo imikorere itanoze n’ubumenyi buke bw’abayakoramo.
Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel (Prix Nobel) cy’uyu mwaka wa 2025, cyegukanywe n’impirimbanyi muri politiki, itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Venezuela, Maria Corina Machado w’imyaka 58, akaba yagihawe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025.
Kuri uyu wa Gatanu, Ikipe ya APR FC yahagaritse abakinnyi bayo Mamadou Sy na Dauda Yussif kubera imyitwarire mibi bagaragaje mbere y’umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League batakinnye itsindwa na Pyramids FC 3-0.
Ku wa 9 Ukwakira, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula Von der Leyern ku mikoranire no gukomeza ubufasha mu bijyanye no gukora inkingo mu Rwanda.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Jimmy Gasore, yatangaje ko ahantu hagaragara ko hateza impanuka hagera kuri 78, muriho 31 hazakosorwa bitarenze mu kwezi kwa Nzeri 2028.
Ubuyobozi bw’Umuryango Imbuto Foundation busanga guteza imbere uburere bw’abana bakiri bato ari umusingi ukomeye w’iterambere, kuko iyo umwana yitaweho hakiri kare, akurana urukundo n’ubupfura bimufasha mu buzima bwe bwose.
Perezida Paul Kagame ari i Bruxelles mu Bubiligi aho yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma, mu Nama yiga ku Ishoramari, izwi nka Global Gateway Forum 2025, aho yavuze ko hakenewe ubufatanye bushingiye ku nyungu rusange hagati y’Afurika n’u Burayi.
Uyu munsi, u Rwanda rwatashye imihanda itatu ya kaburimbo y’ibilometero 151 yubatswe cyane cyane ku bufatanye bwa Banki n’ibigo byiganjemo ibyo mu bihugu by’Abarabu.
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane azize uburway ku myaka 64 y’amavuko.
Urwego rw’ubuzima n’urw’ubuhinzi ni zimwe mu zikomeye kuko zifatiye runini ikiremwamuntu, kubera ko ibiva mu buhinzi ari bimwe mu bituma umuntu arushaho kugira ubuzima bwiza, kandi igihe umuntu adafite ubuzima buzima, kiba ari igihe cyo kwitabwaho n’abaganga kuko hari ikiba kitagenda mu mubiri.
Abanyarwanda barimo Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda Shema Ngoga Fabrice, Anne Lise Alida Kankindi wo muri AS Kigali, bahawe inshingano mu nzego z’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi ’FIFA’, basanzemo Ambasaderi Martin Ngoga.
Banki y’Abarabu y’Iterambere muri Afurika (BADEA), yahaye u Rwanda inguzanyo ya Miliyoni 45 z’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga Miliyari 65 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Inzoga imenyerewe kandi ikunzwe cyane mu Rwanda (Mützig), yasinye amasezerano y’ubufatanye n’umuhanzi Chriss Eazy nk’umu-ambasaderi mushya uzajya wamamaza ibikorwa byayo.
Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, mu biganiro bagiranye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro (RURA), babajije ikirimo gukorwa kugira ngo ibinyabiziga bishaje bikiri mu kazi ko gutwara abantu n’ibintu bive mu muhanda.
Ikipe ya Police HC yegukanye igikombe cya shampiyona cy’icyiciro cya mbere 2024-2025 muri Handball igiye kwitabira imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika izabera muri Maroc.
Abaganga b’inzobere bavura indembe kwa muganga baturutse mu bihugu binyuranye by’isi bahuriye i Kigali mu nama yiga uburyo ubushakashatsi butanga ibisubizo ku byo umurwayi w’indembe akenera bwashyirwamo ingufu, kandi ntibube umwihariko w’ibihugu biteye imbere gusa.
Ubusanzwe akamaro k’inkingo ni ukurwanya indwara zandura, ariko kugira ngo zikore neza bisaba ko zikurikiranwa cyane haba uko zitwarwa n’uko zibikwa. Abahanga mu by’inkingo bagaragaza ko zigomba kuba ziri ku bushyuhe buri ku gipimo kiri hagati ya 2°C na 8°C.
Abanyeshuri biga amasomo ajyanye n’imiyoborere y’Ingabo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Ukwakira 2025, basuye Ingoro y’u Rwanda y’urugamba rwo kubohora Igihugu ku Mulindi, mu rwego rw’urugendoshuri rujyanye no gusobanukirwa byinshi ku rugamba rwo kubohora (…)
Abadepite batoye amategeko yemerera kwemeza burundu amasezerano yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere, yasinywe hagati y’u Rwanda n’ibihugu 12, aya masezerano akaba arwemerera gukoresha ikirere cy’ibyo bihugu rutiriwe rubisaba uruhushya.
Aho abagenzi bategerereza imodoka (muri gare), cyane cyane mu Mujyi wa Kigali uhereye Nyabugogo, serivisI n’ubucuruzi bw’abashaka kugira icyo bakura ku bagenzi bihitira, zitangiye guteza akajagari, no kubuza abagenzi umudendezo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera burashima abafatanyabikorwa bafashe iya mbere mu kubushyigikira mu mushinga mugari wo kwimura abatuye ku Kirwa cya Sharita, bugashishikariza n’abandi gukomeza kubushyigikira muri icyo gikorwa cyo gutuza neza abo baturage.
Kuri uyu wa Mbere, Ishyirahamwe ry’ Umukino wa Handball mu Rwanda ryatangaje ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo izatangira tariki 12 Ukwakira 2025.
Abasenateri batandukanye bagaragaje ko hakwiye gukorwa imfashanyigisho zigisha ibyiciro bitandukanye, kuko byagaragaye ko mu mahanga abahaba bakwiye kumenya indangagaciro n’umuco nyarwanda.
Perezida Kagame yabwiye abarahiriye inshingano muri Guverinoma, ko amakosa bashobora gukora agira ingaruka ku Banyarwanda bose bityo bakwiye kwirinda kuyagwamo.
Abanyarwanda bo barabizi kandi basobanukiwe neza ko akenshi ubuhinzi n’ubworozi ari ibintu bikunze kujyana kubera uburyo byuzuzanya, nubwo muri iyi minsi usanga kubifatanya bitagishobokera bose, ariko iyo byakunze burya biba bisa nk’amata yabyaye amavuta.
Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Budage, ibinyujije muri Banki y’Iterambere y’Abadage (KfW), basinyanye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 18 z’amayero (ahwanye na miliyari 30.5 Frw) agenewe gutera inkunga gahunda zo kurwanya ubukene.
Madamu Jeannette Kagame yagenewe igihembo n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abaganga b’inzobere bita ku Buzima bw’Abagore (FIGO) kubera uruhare yagize mu guteza imbere ubuzima bw’abagore n’ubw’umwana w’umukobwa.
Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu, yeguye ku mwanya we atawumazeho n’ukwezi kumwe.
Umuryango Nyarwanda w’Abantu bafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga (Rwanda National Union of the Deaf – RNUD) urasaba Leta ko yashyiraho uburyo bwatuma buri muntu wese yiga ururimi rw’amarenga, kuko ari bwo buryo bwonyine bwakoroshya kuvugana hagati y’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga n’abandi badafite ubwo bumuga.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC yasezerewe na Pyramids FC muri CAF Champions League 2025-2026, nyuma yo gutsindirwa na Pyramids FC mu Misiri ibitego 3-0.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yanganyirije na Gasogi United ibitego 2-2 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona, yuzuza imikino ine yikurikiranya idatsinda mu marushanwa yose.