Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abanyamuryango ba RPF Inkotanyi ko bidakwiye ko abantu barangara, bikageza aho urubyiruko rugomba guhaguruka rukagira icyo rusaba.
Perezida Kagame akaba na Chairperson w’Umuryango FPR-Inkotanyi, yashimangiye ko mu mahame Abanyamuryango bagomba gukomeraho, harimo no kurwanya ruswa kuko iryo hame ridakwiye guhinduka.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ayoboye inama y’Umuryango RPF Inkotanyi, ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yatangaje ko yabonye ubusabe bwo kuba yakorera igitaramo muri stade Amahoro, akabyakira neza, akaba agitegereje ko hari ibishyirwa mu buryo kugira ngo bibe byamukundira.
Igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cy’Akarere ka Nyagatare (2023–2050) kigaragaza ko mu myaka hafi 30 iri imbere, Nyagatare izaba ari akarere k’ubuhinzi n’ubworozi bukataje.
Umuvugizi wa Gisirikare wa AFC/M23 Col. Willy Ngoma yavuze ko umutwe wabo uri kuva mu mujyi wa Uvira baherutse gufata, mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’amahoro.
Inama y’Abaminisitiri yateranye uyu munsi yashyizeho inama y’Ubutegetsi ya WASAC Group Ltd, ya mbere kuva 2023 ubwo iki kigo gishinzwe iby’Amazi Isuku n’Isukura mu Rwanda cyahabwaga iri zina n’inshingano nka Wasac Group.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’ubwa BioMassters, ku itariki 12 Ukuboza 2025 bafunguye ku mugaragaro inzu icururizwamo ibicanwa bitangiza ikirere (pellets) kandi bihendutse, mu rwego rwo gufasha abaturage kubona ingufu zisukuye no kugabanya ikoreshwa ry’amakara n’inkwi hagamijwe kurengera ibidukikije.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bitabiriye imikino ihuza Inteko Zishinga Amategeko ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’lburasirazuba (EAC) bishimiye intsinzi y’imidari irindwi batahanye irimo ibiri ya zahabu.
Mu mijyi y’u Rwanda, cyane cyane i Kigali, izina Motari rimenyerewe nk’intumwa inyaruka nk’aho mvugiye aha, igasohoza ubutumwa, cyangwa ikageza umugenzi wihuta aho azindukiye.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rugaragaza ko Abanyarwanda bataranyurwa n’imiyoborere ndetse n’imitangire ya serivisi nibura ku kigero cya 80%, kuko bakiri kuri 76.7%, mu gihe gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri (NST2), iteganya ko bagomba kuba bari hejuru ya 90%.
Akarere ka Ruhango kashyizeho inkingi enye zizashingirwaho mu kubaka isuku irambye haba ku mubiri, ndetse no mu ngo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Ukuboza, abaturage b’i Uvira bakangukiye ku nkuru itunguranye: Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryemera kwikura mu mujyi, ryari ryafashe mu cyumweru gishize. Ni mu ntambara barwana na Leta ya Congo n’abayishyigikiye, ikaba irangwa no kwihuta cyane, ndetse n’amasezerano (…)
U Rwanda rwongereye ubugenzuzi n’ibihano ku masosiyete ananirwa gushyira mu bikorwa imishinga ya Leta, aho byibura amasosiyete 103 yashyizwe ku rutonde rw’abatemerewe gupiganirwa amasoko ya Leta kuva mu 2021, azira imikorere mibi, kurenga ku masezerano no gutanga amakuru atari yo, nk’uko bigaragazwa n’imibare y’Ikigo (…)
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rivuga ko uyu mutwe witeguye kurekura umujyi wa Uvira uheruka gufata, mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’Amahoro ya Doha, ndetse ikabikora ku busabe bw’umuhuza muri ibi bigaro ari we Leta Zunze Ubumwe (…)
Ikipe ya Rutsiro FC itsinze Al-Hilal ibitego 2-1 iba ikipe ya mbere muri Rwanda premier league ishoboye gukura amanota atatu kuri iyi kipe.
Banki ya Kigali (BK), ku bufatanye n’umuhanzi The Ben, babinyujije mu gitaramo The Nu Year Groove, bagiye gutangiza neza umwaka Abanyarwanda bishimye.
Hashize icyumweru U Burundi bufite umuturanyi mushya ku mupaka ubahuza n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo I Buvira, ndetse na Bujumbura rurale.
Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Mohamed Ali Janah, Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi (Group Chairman) wa Hotels and Resorts Investment Maldives.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 14 Ukuboza 2025, abantu babiri bivugwa ko ari umuhungu na se, barashe mu kivunge cy’abantu bizihizaga umunsi mukuru w’Abayahudi wa Hanouka, 16 barimo n’umwe mu bagabye icyo gitero bahita bitaba Imana.
Kuva ku nkuru mpuzamahanga ivuga ko umuntu wa cumi yakize SIDA ku buryo bwa burundu bikemezwa n’abaganga, kugera ku nkuru z’amasezerano y’imikoranire n’abafatanyabikorwa ndetse n’ibihembo ku bashoramari icumi bo muri Afurika, iki cyumweru kirimo amatariki y’urwibutso ku Rwanda muri rusange, ku bigo no ku bantu ku giti cyabo.
Ikipe ya Bugesera FC yongeye gusubira Rayon Sports iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona ya Rwanda Premier League wabereye mu karere ka Bugesera
Ba rwiyemezamirimo baturutse muri Tanzania, Kenya na Afurika y’Epfo ni bo begukanye imyanya ya mbere mu birori bisoza ku mugaragaro irushanwa rya 7 ry’igihembo Africa’s Business Heroes (ABH), ryabereye i Kigali mu Rwanda.
Urubyiruko rugize icyiciro cya karindwi cy’Itorero ry’Urungano, basabwe kuzaba abahamya b’uko u Rwanda rumeze n’ibyo rumaze kugeraho, bagakomeza kuba urumuri n’icyitegererezo mu byo bakora.
Ikipe ya APR FC igabanye amanota na Gorilla FC nyuma yo kunganya ubusa ku busa, mu mukino w’umunsi wa 11 wa Rwanda Premier League wabereye kuri Kigali Pele stadium
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ukuboza 2025, Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana baturutse hirya no hino mu Gihugu, mu birori ngarukamwaka ahuriramo n’abana bato, mu rwego rwo kubifuriza Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2026.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2025, yakiriye Jack Ma washinze Ikigo Alibaba Group na Jerry Yang uri mu bashinze urubuga rwa Yahoo, baganira ku mikoranire ihuriweho mu bijyanye no kwihangira imirimo n’udushya mu ikoranabuhanga.
Abagize urwego rwunganira Uturere mu gucunga umutekano (DASSO), bibukijwe ko umutekano ugomba kureberwa mu buryo bwagutse, burimo n’ibishobora kubangamira imibereho myiza y’abaturage.
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, basuye ababyeyi b’Intwaza batuye mu rugo rw’Impinganzima rwa Bugesera, mu rwego rwo gusabana no kubifuriza iminsi mikuru myiza ibinjiza mu mwaka mushya wa 2026.
Polisi y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye yagaruje ibikoresho by’ikoranabuhanga byibwe, hafatwa abantu umunani (8) bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.
Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), yatangije ku mugaragaro gahunda nshya izatuma serivisi zitangwa mu buvuzi bw’amatungo zinyura aborozi.
Mu mikino ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w’ Afurika muri Basketball y’abagore, ikipe ya APR yamaze kugera muri 1/2 naho REG yo igomba kujya gushaka imyanya myiza.
Abana bafite Autism bitabwaho n’ikigo cya Autism Rwanda, bizihije Noheli banagenerwa impano zitandukanye, ndetse n’umuryango Rotary Club ukaba wageneye iki kigo impano y’ibikoresho binyuranye byifashishwa mu kwita kuri aba bana.
Abakiriya ba Banki ya Kigali (BK), by’umwihariko abazwi nk’abakiriya banini, basanga atari banki gusa ahubwo ari umutabazi wabo, kuko ibaba hafi igihe cyose bayikeneye ikabatabara, ikabakura aho babonaga ko ibyabo birangiye.
Amakipe ya APR na Police mu cyiciro cy’abagore na Gisagara na APR mu cyiciro cy’abagabo, yageze ku mukino wa nyuma wa BK ARENA Volleyball Cup.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kuri uyu wa Gatanu cyashimiye abasora neza bashyikirizwa ibihembo byabo.
Ibihumbi by’abanyarwanda n’abashyitsi biganjemo ba rwiyemezamirimo bakoraniye I Kigali muri Convention Centre aho baje kumva abahize abandi mu mishinga y’ishoramari yitezweho guhindura Afurika.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva yagaragaje ko gusora ari kimwe mu bikorwa bigaragaza agaciro abasora baha igihugu, kubera ko bibafasha kubaka u Rwanda rwihagije, rufite ubushobozi bwarwo kandi rutekanye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), cyatangaje ko umubare w’abasora mu Rwanda wiyongereyeho abandi bashya barenga ibihumbi 100 mu mwaka ushize w’ingengo y’imari (2024-2025).
Abahinzi ba avoka mu Rwanda barakangurirwa kuzongera zikaba nyinshi ndetse no kwita ku zo basanzwe bafite, kuko ari imari ishyushye muri iki gihe, cyane ko nta bwoko na bumwe bwazo budafite isoko haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare bafite amapeti atandukanye, harimo ba Colonel Innocent Munyengango na François Regis Gatarayiha bahawe ipeti rya Général de Brigade.
Imiryango 30 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, irahamya ko imibanire itemewe n’amategeko yari intandaro ikomeye yo gukimbirana ku mugore n’umugabo n’abandi bagize umuryango.