Aba DASSO basoje amahugurwa bibukijwe ko umutekano ureberwa mu buryo bwagutse
Abagize urwego rwunganira Uturere mu gucunga umutekano (DASSO), bibukijwe ko umutekano ugomba kureberwa mu buryo bwagutse, burimo n’ibishobora kubangamira imibereho myiza y’abaturage.
Ni ibyo bibukijwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ukuboza 2025, ubwo yasozaga ku mugaragaro amahugurwa y’abarenga 400 bagize icyiciro cya cyenda, bari bamaze igihe bahugurirwa mu Ishuri rya Polisi riherereye mu Karere ka Rwamagana.
Uyu muhango kandi wari witabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo ab’uturere by’umwihariko abaturutse muri 13 aba DASSO 424 basoje amahugurwa bazakoreramo.
Minisitiri Habimana, yabwiye by’umwihariko abasoje amahugurwa, ko umutekano ari wo utuma igihugu kigera ku miyoborere myiza n’iterambere ry’abaturage.
Yagize ati: “Kubera agaciro k’umutekano rero, ibikenewe byose byafasha mu kuwubungabunga birakorwa ndetse n’ikiguzi uko cyaba kingana kose kigatangwa, harimo n’amahugurwa nk’aya! Inshingano za DASSO zo gucunga umutekano ni inshingano zisaba ubwitange kandi zifite akamaro gakomeye ku nzego z’ibanze n’abaturage muri rusange.”
Yongeyeho ati “Umutekano ugomba kureberwa mu buryo bwagutse burimo n’ibishobora kubangamira imibereho myiza y’abaturage nk’ubuzererezi bw’abana, imitangire mibi ya serivisi, ubujura, imirimo ivunanye ihabwa abana, umwanda, akajagari, maze byose mukagira uruhare mu kubikumira.”
Ubuyobozi bw’ishuri rya Polisi rya Gishari, buvuga ko aba DASSO bari bamaze igihe cy’amezi arenga atatu bahabwa amasomo atandukanye arimo, isomo ry’inshingano, imiterere y’urwego rwa DASSO bagiye gukorera, indangagaciro n’imyitwarire biranga abari muri DASSO, gukoresha imbaraga n’uburenganzira bwa muntu, akarasisi, ubutabazi bw’ibanze, gushaka amakuru no kuyatangira ku gihe n’ibindi.
Abasoje amahugurwa bavuga ko batojwe neza kandi bahawe amasomo y’ingirakamaro azarushaho kubafasha kuzuza inshingano nshya bagiye gutangira mu turere, bakomeza guharanira ko umuturage aba ku isonga.
Mediatrice Bankundineza, avuga ko bakurikije batojwe, biteguye neza gutangira inshingano.
Ati “Tugiye kunganira abo tuhasanze ntabwo tugiye kuhabakura, nkuko badutoje gushyira umuturage ku isonga, tugiye gukurikirana ibituma bakomeza kuba ku isonga, tubacungira ibyabo nabo ubwabo tubacunga dufatanyije n’izindi nzego z’umutekano kugira ngo bakomeze kuba ku isonga.”
Jean Claude Bizimana ugiye gukorera mu Karere ka Huye, avuga ko kimwe mubyo bagiye guharanira ari ukudahungabanya umuturage.
Ati “Umuturage ufite amahoro, utuje kandi ufite icyerekezo cy’iterambere, duharanira umutekano wabo tutabahungabanyije, tugakorana n’izindi nzego z’umutekano, kugira ngo abaturage baho dukorera bagubwe neza. Ibyo bizatuma u Rwanda rwacu rugumana isura nziza.”
Tariki 22 Kanama 2014, nibwo bwa mbere abagize urwego rwa DASSO basoje amahugurwa, baherewe mu ishuri rya Polisi rya Gishari.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|