Madamu Jeannette Kagame yifurije abana Noheli nziza n’Umwaka mushya muhire
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ukuboza 2025, Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana baturutse hirya no hino mu Gihugu, mu birori ngarukamwaka ahuriramo n’abana bato, mu rwego rwo kubifuriza Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2026.
Ni igikorwa cyabereye muri Village Urugwiro, aho Madamu Jeannette Kagame yasabanye n’abo bana binyuze mu mikino itandukanye, dore ko aba yabateguriye n’ibikinisho bitandukanye bishimisha abana, ndetse akanabagenera impano zibanyura, ahanini ziganjemo ibikoresho by’ishuri.
Muri ubwo busabane, aba bana bagaragaje ubuhanga murizimwe mu mpano bibitseho, harimo gukina Karate, imbyino gakondo, gushushanya ibintu bitandukanye n’ibindi.
Ibi birori byitabiriwe kandi na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana, hamwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
NAKOMEZE AGIRE URUGWIRO NUMWAKAMUSHA HAMWE NUMURYANGOWE ,HAMWE NAMWE MUTUGEZAHO AMAKURU HAMWE NABANYARWANDA BOSE HAMWE NISHYUTI ZURWANDA NAZOPE?