Iki gikorwa gikomeye, kizwi nk’ahuriro rikomeye ryo kumurika imishinga mishya y’ibigo by’iterambere muri Afurika, cyagaragaje ibitekerezo bishya bishobora guhindura imibereho y’abantu hirya no hino ku mugabane.
Uwegukanye umwanya wa mbere ni Diana Orembe wo muri Tanzania, akaba ari umwe mu bashinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa NovFeed, ikigo cy’ikoranabuhanga mu by’ubuzima (biotechnology) gitunganya poroteyine zirambye zo kugaburira amatungo n’amafi hifashishijwe ikoranabuhanga ryo mu byumba by’ubushakashatsi. Ubu buhanga bufasha abahinzi kugabanya ikiguzi cy’ibiryo by’amatungo no kurengera ibidukikije.
Umwanya wa kabiri wegukanywe na Adriaan Kruger wo muri Afurika y’Epfo, washinze ikigo nuvoteQ, gikora mu rwego rw’ikoranabuhanga mu buzima (healthtech), cyoroshya igeragezwa ry’imiti n’ubushakashatsi mu by’ubuvuzi hifashishijwe ikoranabuhanga rya digitale.
Umwanya wa gatatu wegukanywe na Abraham Mbuthia wo muri Kenya, uyobora Uzapoint Technologies, ikigo gitanga ibikoresho bya digitale bifasha ibigo bito n’ibiciriritse kwaguka no gucunga neza imirimo yabyo.
Irushanwa rya ABH ritegurwa na Alibaba Philanthropy, rishingiye ku bitekerezo bya Jack Ma washinze Alibaba. Uyu mwaka, ryakiriye ubusabe burenga 32,000 buturutse mu bihugu 54 bya Afurika – ari bwo bwinshi bwigeze kwakirwa. Nyuma y’amarushanwa akomeye, harimo n’icyiciro cya kimwe cya kabiri cyabereye i Dakar muri Sénégal, abahatana 10 baturutse mu bihugu 7 ni bo bageze ku musozo w’irushanwa ryabereye i Kigali.
Inama y’iminsi ibiri yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Gusobanura ejo hazaza ha Afurika uyu munsi”, yitabiriwe n’abantu barenga 1,000 barimo ba rwiyemezamirimo, abashoramari n’abayobozi. Habaye amasomo yihariye, ibiganiro, kumurika imishinga imbona nkubone, n’inama zo guhuza abafatanyabikorwa. U Rwanda rwakiriye iki gikorwa ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (Rwanda Development Board), bikaba ari ku nshuro ya gatatu i Kigali yakiriye iki gikorwa gikomeye.
Abegukanye imyanya itatu ya mbere bagabanye inkunga y’amadolari 300,000 ku mwanya wa mbere, 250,000 ku mwanya wa kabiri, na 150,000 ku mwanya wa gatatu. Abandi bahataniye mu myanya 10 ya nyuma buri wese yahawe amadolari 100,000.
Muri ki cyiciro harimo umunyarwanda umwe, Diane Mukasahaha.
Muri rusange, hatanzwe inkunga ingana na miliyoni 1.5 z’amadolari yo gushyigikira iyi mishinga.
Abandi bari mu myanya 10 ya nyuma harimo abaturutse mu Rwanda, Sénégal, Misiri, Cameroun, ndetse n’abandi bo muri Kenya na Tanzania.
Imishinga yabo yibanze ku nzego zitandukanye zirimo ubwikorezi, imirire y’abana bato, imyenda, itangwa ry’ibiribwa, n’ubuvuzi hifashishijwe ikoranabuhanga (telemedicine).
Mu bacamanza harimo Jerry Yang, umwe mu bashinze Yahoo, washimye Kigali ayita igicumbi cy’ejo hazaza ha Afurika. Yavuze ko Afurika itari gusa mu rugendo rwo kugera aho abandi bageze, ahubwo iri gushyiraho inzira nshya zo kwiteza imbere.
Iki gikorwa kigaragaza uburyo ba rwiyemezamirimo b’Abanyafurika bari gukemura ibibazo bikomeye mu buhinzi, ubuzima, ikoranabuhanga n’izindi nzego. Binyuze mu nkunga za ABH, amahugurwa n’imiyoboro y’ubufatanye, aba “ntwari mu bucuruzi” biteguye gutanga umusanzu munini kurushaho mu myaka iri imbere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|