Abanyarwanda banyurwa n’imiyoborere n’imitangire ya serivisi ni 76.7% - RGB
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rugaragaza ko Abanyarwanda bataranyurwa n’imiyoborere ndetse n’imitangire ya serivisi nibura ku kigero cya 80%, kuko bakiri kuri 76.7%, mu gihe gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri (NST2), iteganya ko bagomba kuba bari hejuru ya 90%.
Ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye, ni amwe mu mahitamo shingiro y’Igihugu, aho abayobozi babazwa inshingano n’abo bashinzwe gukorera.
Ibi bituma buri mwaka RGB ikora ubushakashatsi, hagamijwe kwerekana igipimo cy’imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zegereye abaturage (CRC), aho bakusanya ibitekerezo byabo birebana n’imibereho yabo ya buri munsi.
Ubwakozwe muri uyu mwaka (2025), bwerekanye ko muri rusange ku rwego rw’Igihugu abaturage bishimira imitangire ya serivisi n’imiyoborere bari ku gipimo 76.7%, aho byavuye kuri 69% bariho mu 2018.
Nubwo bimeze bityo ariko, hari zimwe mu nzego zamaze kugera kuri iyo ntego (NST2), zirimo urw’umutekano ruri ku gipimo cya 92.1%, iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere n’icyizere ku nzego z’ubuyobozi ruri ku gipimo cya 90.1%, mu gihe izindi zirimo ibijyanye n’ubutaka, imiturire, ibidukikije, hamwe no kuzamura imibereho y’abaturage bikiri kuri 60% no munsi yaho.
Imibare y’ubushakashatsi bwa CRC, ntaho itaniye cyane n’ubugenzuzi n’ubundi bwakozwe na RGB muri uyu mwaka, ku ishusho y’imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zegereye abaturage, bugakorerwa mu bigo bya Leta 50, birimo ibigo 19, Uturere 15 hamwe n’ibitaro 16.
Bimwe mu byarebwe muri iryo genzura harimo ibijyanye n’uburyo hatangwa uburenganzira bwo kubaka, gukemura ibibazo by’abaturage, serivisi za VUP, n’uburyo abatanze serivisi kuri ibyo bigo bishyurwamo.
Bikorwa hagamijwe kureba ko niba koko umuturage abona serivisi akwiye kandi yishimira, no kureba ko ibipimo biteganyijwe bikurikizwa nkuko bikwiye.
Mu byagenzuwe byose ibipimo bibiri byonyine birimo ‘kubahiriza amabwiriza yo gutanga serivisi no kwakirana urugwiro ababagana’, nibyo bigaragara ko byageze kuri 80%, mu gihe ibindi byose biri munsi ya 80%.
Muri rusange impuzandengo y’ibyagenzuwe byose iri ku gipimo cya 77.8%, aho mu bigo bya Leta biri ku gipimo cya 77.9%, mu Turere ni 76.18%, mu gihe, mu bitaro biri ku gipimo cya 79.2%.
Ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ukuboza 2025, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa bawo mu iterambere (JADF), bamurikirwaga ibyavuye muri iryo genzura n’ubushakashatsi bya RGB, bagaragarijwe ko Uturere dutandatu tutarimo utwo muri Kigali, ari two tumaze kugera nibura ku gipimo cya 80%, nabyo bikaba bimaze imyaka ibiri gusa kuko byatangiye mu 2023.
Ubushakashatsi bwa CRC kandi bwerekanye ko by’umwihariko Uturere tugize umujyi wa Kigali tuyobowe na Kicukiro iri ku gipimo cya 79.6%, Nyarugenge ifite 77.6% mu gihe Gasabo bari ku kigero cya 74.5%, ariko kimwe n’ahandi hose mu gihugu, inzego zirimo imibereho myiza y’abaturage no kubazamurira ubushobozi (gufasha abatishoboye) bikaba bikiri hasi cyane.
Umuyobozi w’ishami rya JADF rishinzwe imiyoborere mu Karere ka Kicukiro, Céléstin Ngaruyinka, avuga ko nk’urwgo ruhuza abafatanyabikorwa, basanga bakwiye guhuza imbaraga n’inzego za Leta, bakegerana kugira ngo bafatanye kwesa imihigo.
Ati “Tukumva ko niba umuturage ari mu bukene, bitareba Leta gusa, ahubwo bitureba twese nk’abafatanyabikorwa kumuzamura. Icyo gihe bizatuma tumenya ngo dufite abaturage umubare runaka dukeneye ko bava mu bukene, tubafashe kuzamuka, kubona ibyo bakora, no kuva muri cya cyiciro cy’imibereho mibi barimo, bajye mbere. Ariko ubuyobozi bubikoze bwonyine cyangwa bakumva ko bazesa imihigo bonyine ntabwo byakunda.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Martine Urujeni, avuga ko bazakomeza kwishakamo ibisubizo mu mitangire myiza ya serivisi, bibanda cyane aho bidahagaze neza.
Ati “Mu rwego rwo kuzamura imitangire myiza ya serivisi, Umujyi wa Kigali hari gahunda zitandukanye wagiye ushyiraho, kugira ngo turebe uburyo twanoza aho biri hasi nko muri serivisi z’ubutaka, n’ahandi hose byagaragaye ko abaturage batishimiye serivisi Umujyi wa Kigali utanga. Tuzakomeza gushaka ibisubizo dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu, kugira ngo umuturage usaba serivisi ayihabwe yihuse kandi inoze, kuko ari yo ntego dufite nk’umujyi wa Kigali.”
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Doris Picard Uwicyeza, avuga ko CRC ari ijwi ry’abaturage, kuko babona aho bavugira ibyo bishimira cyangwa banenga kuri serivisi bahabwa, bigaherwaho hafatwa ingamba zo kunoza ibitarakozwe neza.
Ati “Twese dufatanye dusuzume amanota abaturage baduhaye, aho bimeze neza tugume mu ngamba, aho bitameze neza dufate ingamba zo kubikosora. Ubu ni ukugira ngo twibwize ukuri ntitwibeshye, ntitwikirigite ngo duseke, abaturage batubwiye uko babibona. Dushobora kwumva wenda twese twujuje inshingano zacu mu mihigo, ariko niba abaturage bavuga ko batishimiye serivisi, ni iki twabyigiraho kugira ngo tunoze imitangire ya serivisi.”
Imyanzuro ifatirwa mu nama nk’iyi iba yitezweho gufasha mu mikorere n’imikoranire y’abafatanyabikorwa bibumbiye muri JADF, hagamijwe kwihutisha iterambere ry’Akarere no kunoza imitangire ya serivisi ishyira umuturage ku isonga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|