• Minisitiri w

    Netanyahu yategetse ingabo za Israel gukomeza kurwanira na Hezbollah muri Liban

    Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko yategetse ingabo z’icyo gihugu gukomeza kwinjira muri Liban mu rugamba rwo guhangana n’umutwe wa Hezbollah uterwa inkunga na Iran, nubwo hari agahenge (ceasefire) kamaze igihe cy’ibyumweru bitandatu karatangajwe.



  • Iran yihimuye ku gitero cya Amerika

    Ingabo zirinda ubutegetsi bwa Iran zizwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) zatangaje ko zagabye igitero ku birindiro bya gisirikare bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zisobanura ko ari igisubizo ku gitero Amerika yari yagabye hafi y’umujyi wa Bandar Abbas uherereye mu majyepfo ya Iran.



  • Murakoze Nyakubahwa - Nicolette Marie, umupolisi waturutse Seychelles

    Muri ba Ofisiye bashya 436 basoje amahugurwa uyu munsi tariki 27 Gicurasi 2026, mu Kigo cya Polisi giherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, harimo abashyitsi, bakaba ari Abapolisi umunani n’abaje baturuka mu gihugu cy’inshuti y’u Rwanda cya Seychelles.



  • U Rwanda rwitabiriye imyitozo y’Ingabo zo muri EAC

    U Rwanda rwitabiriye imyitozo y’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yiswe USHIRIKIANO IMARA 2026. Ni imyitozo ibera mu Ishuri ry’Amahugurwa yo kubungabunga amahoro riherereye Embakasi i Nairobi mu gihugu cya Kenya.



  • Umubare si cyo cy’ingenzi - Kagame ku mikoranire ya FDLR na RDC

    Perezida Paul Kagame, mu kiganiro aherutse kugirana na Jeune Afrique, yabajijwe ku byo akunze kuvuga by’imikoranire y’ingabo za RDC na FDLR, abazwa niba yaba azi umubare w’abagize FDLR.



  • Iran yahakanye iby’uko yagiranye ibiganiro na Amerika

    Igihugu cya Iran cyahakanye iby’uko cyaba kiri mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’uko Perezida Donald Trump avuze ko byabaye ndetse bikaba byaratanze umusaruro mwiza.



  • FDLR ifite abantu bagera ku 500,000 ishobora gukuramo abarwanyi - Umushakashatsi

    Umutwe witwaje intwaro wa FDLR, ntukiri itsinda ry’abantu bake basigaye ku basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, ahubwo wahindutse ihuriro rigari ry’imikorere n’imibereho bya gisirikare, nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bw’umuhanga mu by’Akarere k’Ibiyaga Bigari, Dr. Alex Mvuka Ntung.



  • Ibihugu 12 byasabye Iran guhagarika ibitero byayo nta yandi mananiza

    Ibihugu bya Qatar, Azerbaijan, Bahrain, Egypt, Jordan, Kuwait, Lebanon, Pakistan, Saudi Arabia, Syria, Türkiye na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) byasabye Iran guhagarika ibitero byayo ako kanya nta yandi mananiza, nyuma y’inama yabihurije i Riyadh mu murwa mukuru wa Saudi Arabia, tariki 18 Werurwe 2026.



  • Ingabo z’u Rwanda ntizashobora gukora ako kazi zinengwa buri munsi, zifatirwa ibihano - Min. Nduhungirehe

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yemeje ko mu gihe inkunga yatangwaga n’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Mozambique yahagarikwa, Ingabo z’u Rwanda zari ziri mu butumwa muri icyo gihugu, zahita zivayo, ubwo hagashakwa igihugu cyakoherezayo (…)



  • Jamaica yakozwe ku mutima n’ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda

    Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamaica (JDF), Vice Admiral Antonette Wemyss-Gorman, yashimiye ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda kuba bwarohereje Ingabo gufasha abaturage ba Jamaica nyuma y’ingaruka z’inkubi y’umuyaga wiswe Hurricane Melissa, yasenyeye benshi bagasigara ntaho bafite ho kuba.



  • Lawrence Kanyuka, umuvugizi w

    AFC/M23 yarekuye abasirikare 5,000 bo mu ngabo za FARDC bafatiwe ku rugamba

    Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko riherutse gushyikiriza Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare (CICR) abantu barenga 5,000 barimo ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi ba Wazalendo bafatiwe ku rugamba.



  • Santrafurika: Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’abaturage ba Bossembele mu muganda

    Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga Amahoro (RWABAT-2) bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA), zitabiriye igikorwa cy’umuganda mu gace ka Bossembele, aho zifatanyije n’abahatuye mu gukora isuku.



  • Nairobi: Abantu 23 bahitanywe n’imyuzure

    Abantu 23 bapfuye mu mujyi wa Nairobi bazize imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, igateza imyuzure ikabije mu murwa mukuru w’igihugu cya Kenya.



  • Umuryango Mpuzamahanga uhangayikishijwe n’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa RDC

    Itsinda mpuzamahanga rikurikirana ibibazo byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (International Contact Group for the Great Lakes – ICG) ryagaragaje impungenge zikomeye ku bwiyongere bw’imirwano n’ibibazo by’ubutabazi bikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).



  • Umutwe wa RED-Tabara wanyomoje ibyo Muyaya agereka ku Rwanda

    Umutwe wa RED-Tabara urwanya Leta y’u Burundi, ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), wanyomoje ibyavuzwe na Minisitiri w’Itumanaho akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, uvuga ko uyu mutwe washinzwe ndetse ushyigikiwe n’u Rwanda.



  • Pakistan yatangije intambara yeruye kuri Afghanistan

    Nyuma y’uruhererekane rw’ibitero byahitanye abantu ku mpande zombi kuva ku wa Kane tariki 26 Gashyantare 2026, indege za gisirikare za Pakistan zagabye ibitero mu mijyi minini myinshi ya Afghanistan, irimo Kaboul na Kandahar.



  • Amerika yasabye abakozi bayo kuva muri Israel

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zemereye abakozi bazo batari mu mirimo yihutirwa ndetse n’imiryango yabo kuva muri Israel, mu cyemezo kigaragaza impungenge zikomeye ku mutekano ukomeje kuzamba muri ako karere.



  • U Burusiya na Ukraine byahererekanyije imibiri y’abasirikare baguye ku rugamba

    U Burusiya bwemeje ko bwashyikirije Ukraine imibiri y’abasirikare 1000 baguye ku rugamba, Ukraine na yo itanga imibiri y’abasirikare 35 b’u Burusiya.



  • Afurika y’Epfo igiye gukura ingabo zayo muri MONUSCO

    Guverinoma ya Afurika y’Epfo mu itangazo yasohoye muri iki gitondo yatangaje ko igiye gukura ingabo zayo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), igashyira iherezo ku myaka igera kuri mirongo itatu yari imaze igira uruhare mu bikorwa bya gisirikare (…)



  • Jamaica: Bashimye Ingabo z’u Rwanda zirimo zubakira abasenyewe n’ibiza

    Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamaica (JDF), Vice Admiral Antonette Wemyss-Gorman, yasuye itsinda ry’abasiririkare b’Ingabo z’u Rwanda ahitwa Trelawny, aho ingabo z’ ibihugu byombi zifatanyije mu kubakira abaturage inzu zangijwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Hurricane Melissa.



  • Saif al-Islam Gaddafi yishwe arashwe

    Umuhungu wa Muammar Gaddafi wahoze ayobora Libya yishwe

    Saif al-Islam Gaddafi, umuhungu uzwi cyane wa Muammar Gaddafi wahoze ari Perezida wa Libya, yishwe, nk’uko byemejwe n’abantu ba hafi y’umuryango we, barimo umunyamategeko we Khaled el-Zaydi hamwe n’itangazamakuru ryo muri Libya.



  • AFC/M23 yamaganye raporo ya HRW iyishinja kwica abantu 140

    Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryamaganye raporo yashyizwe ahagaragara n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Human Rights Watch /HRW) irishinja kwica abaturage b’abasivili barenga 140.



  • U Rwanda rwishimiye intambwe M23 na DRC bateye

    U Rwanda rwishimiye isinywa ry’amahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro hagati ya RDC na AFC/M23, yasinyiwe i Doha muri Qatar.



  • Harimo uwafashwe ku ngufu inshuro ibihumbi bine: Ibibera mu icuruzwa ry’abantu

    Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye batunguwe no kumva ibikorwa by’ubugome bw’indangakamere bukorerwa abantu bacurujwe (Human Trafficking) babeshywa ko bagiye gushakirwa imirimo ibahemba neza.



  • Abanyarwanda barenga ibihumbi bibiri bakuwe mu menyo ya FDLR

    Kuri uyu wa 17 Gicurasi, Abanyarwanda bagera kuri 360 batahutse bava muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bakirwa mu rwababyaye banyuze ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Kongo mu Karere ka Rubavu.



  • Corneille Nangaa(Iburyo), umuhuza bikorwa wa AFC/M23

    Ese guhagarika imirwano muri RDC bizakunda?

    Perezida wa Angola akaba n’Umuyobozi w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), João Lourenço, aherutse gusaba impande ziri mu ntambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika imirwano guhera Saa Sita z’ijoro ryo ku wa 16 Werurwe 2025.



  • Ntituri mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro, turarwanira impamvu ifatika - Sultani Makenga

    Umuyobozi wa Gisirikare w’Umutwe wa M23, General Sultan Makenga, yashimangiye ko intambara barwana ntaho ihuriye n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro nk’uko babishinjwa, ahubwo ko barwanira impamvu yumvikana.



  • Nta mahoro twagira dushyira M23 ku ruhande - Umuyobozi w’Abasenyeri muri DRC

    Umuyobozi w’Inama nkuru y’Abepisikopi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Mgr Donacien Nshole, aratangaza ko Igihugu cye kidashobora kugera ku mahoro arambye, igihe cyose gishyize imbere inzira y’intambara no gushyira ku ruhande umutwe wa M23.



  • Intambara ya Congo: Abanyamadini binjiye mu rugamba

    Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo waraye mu muriro, cyangwa se ku babirebera hafi, bamaze iminsi bazinga utwangushye, bashaka inzira y’aho bahungira, mu gihe abandi bavuga ko hashize iminsi ingabo za Congo n’abazishyigiye basahura, ndetse bica inzirakarengane z’Abasivili.



Izindi nkuru: