Rubavu: BioMassters yorohereje abaturage kubona ibicanwa bihendutse kandi bitangiza ikirere

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’ubwa BioMassters, ku itariki 12 Ukuboza 2025 bafunguye ku mugaragaro inzu icururizwamo ibicanwa bitangiza ikirere (pellets) kandi bihendutse, mu rwego rwo gufasha abaturage kubona ingufu zisukuye no kugabanya ikoreshwa ry’amakara n’inkwi hagamijwe kurengera ibidukikije.

Ahazajya hacururizwa ibicanwa (pellets) bya BioMassters muri Rubavu
Ahazajya hacururizwa ibicanwa (pellets) bya BioMassters muri Rubavu

Iyo nzu y’ubucuruzi ifunguwe i Rubavu, ariko BioMassters yari isanzwe ikorera mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, ikaba ikomeje kugeza ibicanwa bitangiza ikirere kandi bihendutse ku Banyarwanda benshi.

Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yabwiye Kigali Today ko gukoresha ibicanwa bya BioMassters bifasha Igihugu kugera ku ntego cyihaye z’Icyerekezo 2030, aho u Rwanda rwiyemeje kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero kirenga 38%, no gutuma byibuze 60% by’ingo zikoresha ingufu zisukuye mu guteka.

Ashimangira ko BioMassters ari igisubizo gifatika gifasha kugera kuri iyo ntego, ati “Ikoreshwa ry’ibicanwa bya BioMassters rifasha abaturage guteka neza, rirengera ubuzima bwabo, rikanabungabunga ibidukikije. Ni urugero rwiza rw’ishoramari rifasha abaturage n’Igihugu muri rusange”.

Uruganda rwa BioMassters rukorera mu Karere ka Rubavu, rufite ubushobozi bwo gutunganya toni zirenga 15 za pellets ku munsi, rukoresheje ibisigazwa by’ibikomoka ku bimera nk’ibarizo n’ibikomoka ku buhinzi. Uru ruganda rugeze kuri uyu muhigo nyuma yo kongererwa ubushobozi, kuko ubundi rwatunganyaga toni zirindwi (7) gusa, bikaba biri mu byishimiwe kuri uyu munsi.

Meya Mulindwa n'Umuyobozi Mukuru wa BioMassters mu Rwanda, Claudia Muench, bafungura inzu icururizwamo pellets i Rubavu
Meya Mulindwa n’Umuyobozi Mukuru wa BioMassters mu Rwanda, Claudia Muench, bafungura inzu icururizwamo pellets i Rubavu

Uru ruganda kandi rufasha abaturage kubona imirimo, bagakora bakiteza imbere, rukaba ari kimwe mu bisubizo byo kurwanya ubushomeri mu Rwanda. Ikindi ni uko ari bumwe mu buryo Igihugu cyishakamo ibisubizo, byagifasha mu gukomeza kurwanya iyangirika ry’ikirere.

Mu Rwanda, abarenga 93.8% baracyakoresha inkwi n’amakara mu guteka, nk’uko byagaragaye mu bushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’ingo (EICV7 2023/2024) bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR). Imibare igaragaza ko buri mwaka hakoreshwa Toni zirenga Miliyoni 2 z’inkwi n’amakara, bikaba bigira uruhare rukomeye mu iyangirika ry’amashyamba no mu kongera imyuka ihumanya ikirere.

Ubushakashatsi bugaragaza ko umwotsi uturuka ku makara ufitanye isano n’indwara z’ubuhumekero, aho abarenga 7,000 bapfa buri mwaka mu Rwanda bazize indwara zijyanye n’umwotsi uturuka mu gikoni.

Gukoresha pellets za BioMassters bifite inyungu nyinshi ugereranyije n’amakara, kuko zitanga ubushyuhe bwinshi kandi burambye, aho ikilo kimwe (1) cya pellets za BioMasters gisimbura ibilo bibiri (2) by’amakara.

Uretse kuba pellets za BioMassters zitagira umwotsi, zisiga isuku mu gikoni kandi zikagabanya ikiguzi cyo guteka, kuko urugo rushobora kuzigama hagati ya 40% na 50% by’amafaranga rwatangaga mu kwezi, rukaba runarengeye amashyamba n’ibidukikije muri rusange.

Abayobozi basobanurirwa uko pellets zikoreshwa mu mashyiga ya BioMassters nanone
Abayobozi basobanurirwa uko pellets zikoreshwa mu mashyiga ya BioMassters nanone

Ku rwego rwa Afurika, abarenga Miliyoni 900 bakoresha inkwi n’amakara mu guteka, gahunda ya BioMassters igira uruhare mu gushakira ibisubizo birambye ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere. Ku rwego mpuzamahanga, ikoreshwa rya pellets rifasha kugabanya imyuka ihumanya, no gushyigikira intego z’Isi zo kurwanya ihindagurika ry’ikirere.

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bagaragaje ko bishimiye gukoresha ingufu zitangiza ikirere, ndetse bemeza ko bizabafasha kugira isuku no kugabanya imvune bahuraga na zo mu guteka.

Kabanyana usanzwe akoresha amakara, asaba ko ibicanwa bya BioMassters byakomeza kuboneka kandi bikaguma ku biciro byiza, kugira ngo bitazaca intege ababikoresha.

Agira ati “Twifuza ko BioMassters yakomeza kutuba hafi, ibicanwa byayo tugakomeza kubibona kandi ku giciro cyiza, mbese serivisi zayo zigakomeza kuba ntamakemwa. Ibi bizatuma twese dutandukana burundu n’imyotsi yadutezaga indwara z’ubuhumekero, ari na ko turengera ikirere”.

Akomeza ashimira Leta y’u Rwanda izana abafatanyabikorwa mu gufasha abaturage kubona ibicanwa bisobanutse.

Ati “Turashimira Perezida Kagame uhora utugezaho iterambere. Nk’ubu ibi bicanwa bitworohereza imirimo no kubungabunga ubuzima bwacu, icyo twisabira aba babitugezaho ni uko twazajya tubibona igihe cyose umuntu abikeneye.”

Ni ibicanwa bihendukira ababikoresha kandi ntibyangize ikirere kuko bitagira umwotsi
Ni ibicanwa bihendukira ababikoresha kandi ntibyangize ikirere kuko bitagira umwotsi

Umuyobozi Mukuru wa BioMassters mu Rwanda, Claudia Muench, avuga ko bafite gahunda yo kongera ibicanwa bakora, binyuze mu gushyira izindi nganda hirya no hino mu gihugu, hagendewe ku buryo abaturage bazagaragaza ko babikeneye ari benshi.

Yakomeje agira ati “BioMassters iri hano kugira ngo ikomeze guha abaturage serivisi nziza, ari na yo mpamvu twaguriye ibikorwa byacu hano muri Rubavu. Ibi biratuma twegera abakiriya bacu, tubafashe kubona ibyo bifuza batavunitse, ndetse n’ukeneye ubundi bufasha bujyanye n’ikoreshwa ry’ibicuruzwa byacu atubone byihuse”.

Uruganda rwa BioMassters rufatwa nk’intambwe ikomeye mu Rwanda, mu guteza imbere ingufu zisukuye no kubaka ejo hazaza harambye.

Ab'i Rubavu bishimiye iki gikorwa
Ab’i Rubavu bishimiye iki gikorwa
Uruganda rwa BioMassters rukora ibi bicanwa rwaraguwe rwongererwa ubushobozi
Uruganda rwa BioMassters rukora ibi bicanwa rwaraguwe rwongererwa ubushobozi
Meya Mulindwa Prosper yemeje ko ibicanwa bya BioMassters bifasha abaturage guteka neza no kugira isuku
Meya Mulindwa Prosper yemeje ko ibicanwa bya BioMassters bifasha abaturage guteka neza no kugira isuku
Amashyiga ya BioMassters
Amashyiga ya BioMassters

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka