Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ugushyingo 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasezeye kuri Ambasaderi w’u Buyapani, Isao Fukushima, usoje inshingano ze mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame yageze muri Guinée Conakry, mu gikorwa cyo kwifatanya na mugenzi w’icyo gihugu, Mamadi Doumbouya mu gutangiza ku mugaragaro umushinga wa mbere munini kurusha iyindi ku Isi, mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (Simandou Iron Ore Project).
Abanyarwanda basaga 300 bari mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, baherutse gutahuka bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), batangiye guhabwa ibiganiro ku bumwe n’ubudaheranwa.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yabwiye Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta, ko inzu zigera ku 29,732 zigomba gusanwa.
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, avuga ko ahazaza h’igisirikare cya Afurika haturuka ku byo abayobozi bacyo bemeranyaho ndetse no ku bu byo biyemeza mu biganiro barimo kugirana.
Jean de Dieu Uwizeye ni umwe mu Banyarwanda bafite amateka ashingiye ku macakubiri n’urwango yigishijwe akiri muto, nyuma na we agahitamo kuyijandikamo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yatangaje ko Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda bwiyongereyeho 13% muri uyu mwaka wa 2025.
Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, yagaragaje ko guceceka kw’Abanyafurika, byabereye abatabifuriza ineza, intwaro bifashisha bagoreka amateka yabo, abatabifuriza ineza bituma bamwe muri bo bayoboka inzira y’ibinyoma.
Gen (Rtd) Fred Ibingira ahamya ko iyo Umuyobozi ari muzima, n’abo ayobora baba ari bazima, Umuyobozi yaba arwaye afite ikibazo, n’abandi bose baba bafite ikibazo.
Abanyamuryango b’Ihuriro ry’abunganira muri gasutamo (kubarisha no kwishyura imisoro n’amahoro), abatumiza n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga, basanzwe bazwi nk’abadekarara (Déclarants), bifuza ko bakomeza guhugurwa ku mategeko mashya ajyanye n’ibyinjira n’ibisohoka, kugira ngo bibafashe kurushaho kunoza akazi kabo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Ugushyingo 2025, abanyamakuru bakoze inkuru nziza kurusha izindi mu byiciro bitandukanye bashimiwe mu ruhamwe ndetse begukana n’ibihembo.
Urwego rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), rwatangaje ko guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2025, ibiciro bishya bya lisansi na Mazutu bitangira gukurikizwa.
Paula White-Cain, Umujyanama mu Biro bya Perezida Donald Trump wa Amerika mu ishami rishinzwe Imyemerere, ari kumwe n’intumwa ayoboye basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziharuhukiye.
Ku mugoroba wa tariki 6 Ugushyingo 2025, nibwo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye muri Village Urugwiro abajyanama ba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’imyemere, bagirana ibiganiro bishingiye ku ndangagaciro n’amahoro.
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, basanga Ubumwe bw’Abanyarwanda ari inkingi ikomeye yubakiyeho u Rwanda rw’Abanyarwanda, ari na yo mpamvu abacuze umugambi wo gusenya u Rwanda babanje gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda bwariho, bakoresheje imiyoborere mibi irimo ivangura rishingiye ku moko.
Imiryango 69 y’Abanyarwanda, igizwe n’abantu 223, yishimiye gutaha mu rwababyaye (Rwanda), nyuma y’imyaka myinshi bari bamaze mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Minisitiri w’Umutekano Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yashimye ubufatanye bw’ibihugu bya Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization (EAPCCO) ndetse n’u Bushinwa, mu guhangana n’ibibazo by’umutekano, birimo ibyaha by’ikoranabuhanga, kuko bwongereye umutekano.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, Gen. Charles Kahariri hamwe n’itsinda ayoboye, bari mu ruzinduko mu Rwanda, rwatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Ugushyingo, rukazarangira ku itariki 7 Ugushyingo 2025.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwatangaje ko bwafunze uruganda rwengaga inzoga rukoresheje ibirimo urusenda, amajyane n’itabi aho kuba ibitoki nk’uko byavugwaga.
Mukamusoni Agnes, umugore uyobora Umudugudu wa Kinyami mu Kagari ka Kinini, mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, aratangaza ko ubu nta muturage ayobora ukinywa inzoga itujuje ubuziranenge izwi nk’igikwangari, kuko yahanganye n’abakora iyo nzoga bagacika burundu, akaba yaranabihembewe.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi abagabo batatu (3) bakurikiranyweho kugura no kugurisha amahembe y’inzovu afite ibilo 20, bayavanye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ajyanywe gucuruzwa ku Mugabane wa Aziya.
Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, yibukije Abanyarwanda ko uwambaye Ubunyarwanda agendana ubudahangarwa mu ngamba zose, abasaba gukomeza kwimakaza ihame ndakuka ryabwo.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, arasaba abakozi b’Umurenge wa Nyamabuye, kuba indorerwamo y’Ibikorwa by’Akarere kuko uwo Murenge ufite amahirwe yo kugira ishoramari riza ku mwanya wa mbere mu Karere kose, bityo ko ayo mahirwe adakwiye gutakara.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN, iratangaza ko Leta yihaye intego yo kugera ku kigero cy’ubwizigame kingana na 25.9% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu mu 2029.
Ubuyobozi bukuru bwa Koperative Muganga Sacco, bwagaragaje ko binyuze muri gahunda ya ‘Gira Iwawe’, abanyamuryango bayo barenga 40 bashoboye kubona inzu zabo zo guturamo.
Mu rwego rwo kunoza serivisi z’ubuvuzi, muri Weurwe 2023 u Rwanda rwatangije umushinga wo kwagura mu bushobozi n’ubunini Ibitaro bya Masaka mu Karere ka Kicukiro ahateganyijwe kuzimurirwa ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko atemeranywa n’ibyatangajwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wasabye ko ikibuga cy’indege cya Goma gifungurwa.
Abahoze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, basabwe kutazatatira ihame ry’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda no kudakoma mu nkokora intabwe nziza kandi ishimishije u Rwanda rumaze gutera.
Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukwakira 2025, nibwo u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 326 biyemeje gutaha, nyuma y’igihe baba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo (RDC).