Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yemeza ko ikibazo cy’imishara itajyanye n’ibiciro ku isoko gihangakishije guverinoma, ariko agaragaza ko ahanini kijyana n’umusaruro abakozi ba Leta batanga.
Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yakiriye impuguke 35 mu bijyanye n’ubusesenguzi bw’amakuru y’ubuzima, ziturutse mu bihugu 7 by’Afurika, mu rwego rwo gusangizanya ubumenyi hagati y’ibihugu.
Mu rubanza rwa Dr Eugène Rwamucyo rukomeje kubera mu Bufaransa, uregwa yakomeje guhakana ibyaha byose ashinjwa bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe urukiko rwakomeje gusuzuma amateka ye ya politiki, ibikorwa bye by’umwuga ndetse n’uruhare ubushinjacyaha bumushinja kugira muri icyo gihe.
Abashoye imari mu cyanya cy’ubuhinzi cya Gabiro (Gabiro Agribusiness Hub), bahangayikishijwe n’ikibazo cy’igiciro gihenze cy’amazi bakoresha mu bikorwa byabo bya buri munsi by’ubuhinzi bakorera muri icyo cyanya.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yasabye ko imirimo yo kubaka urugomero rwa Muvumba, (Muvumba Multipurpose Dam), yihutishwa, ikarangirana n’igihe cyagenwe umushinga utangira.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi yashimangiye ko umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ari amahitamo yakozwe ku bushake n’impande zombi, atari impanuka.
Ubushyuhe bukabije buterwa n’izuba ry’igikatu akenshi bubaho mu gihe cy’impeshyi bukamara iminsi myinshi ari nako bugira ingaruka ku buzima bw’abantu, harimo no kwiyongera kw’impfu zifitanye isano n’izuba ryinshi.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zasabye Iran kwemeza ku mugaragaro ko umuhora wa Hormuz ufunguye kandi ikarekeraho kumisha ibisasu ku bwato bw’ubucuruzi, nk’imwe mu ngingo zikubiye mu mishyikirano iteganyijwe muri Oman kuri uyu wa Gatandatu.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Rwinkwavu biherereye mu Karere ka Kayonza bwabuze ibisobanuro bihagije buha Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Umutungo n’Imari bya Leta (PAC), ku bikoresho by’ibitaro bifite agaciro ka miliyoni 201 Frw bimaze umwaka bidakora, nyamara bikenewe mu gutanga (…)
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, aratangaza ko mu igenamigambi ry’umwaka w’ingengo y’Imari 2026-2027, hazatangira imirimo yo kubaka inyubako y’ibiro by’Umurenge wa Shyogwe no kuvugurura inyubako y’Akagari ka Mubuga.
Itorero Noble Family Church na Women Foundation Ministries, bateguye igiterane ngarukamwaka cy’abagore ‘All Women Together Conference/ Abagore Twese Hamwe 2026’ kigiye kuba ku nshuro ya 14, kikabera muri BK Arena i Kigali kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya 15 Kanama 2026.
Nubwo u Rwanda rudahagaze nabi ku ruhando mpuzamahanga mu bijyanye no kurwanya ruswa n’akarengane, urwego rw’umuvunyi rugaragaza ko mu nzego zimwe na zimwe zirimo imyubakire n’imitangire y’ibyangombwa hakigaragara ibyuho byayo.
Abanyarwanda 62% batekewe imitwe hakoreshejwe ikoranabuhanga rikoreshwa muri serivisi z’imari, mu gihe 9% bagizweho ingaruka n’ubujura bwakoreshejwe muri izo serivisi.
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yagejeje ku bagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no kongera ubushobozi bw’igihugu mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere inganda zikoresha ibikoresho fatizo biboneka imbere mu gihugu, mu rwego rwo kubaka ubukungu budashingira cyane ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga no kongera ibyoherezwa ku masoko mpuzamahanga.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubucukike bugaragara hirya no hino mu bitaro, igiye kugura ibitanda by’abarwanyi 3000.
Senateri Marie Rose Mureshyankwano yatabarije abaturage bakoresha n’abaturiye imihanda itarakorwa, bavuga ko ivumbi ry’impeshyi ribarembeje.
Kuri uyu wa Kane tariki 9 Nyakanga 2026, Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yagejeje ku bagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no kongera ubushobozi bw’igihugu mu kubungabunga ubukungu bw’imibereho myiza y’abaturage, agaragaza ko ifaranga ry’u Rwanda rikomeje kwihagararaho.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kuva mu 2024 kugera muri Kamena 2026, mu Rwanda handitswe imishinga y’ishoramari ry’abikorera ifite agaciro kagera kuri miliyali 8 z’amadorali y’Amerika, akazafasha mu guhanga imirimo ibihumbi 118.
Minisitri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin, agira inama abantu kumenya ko nta kintu na kimwe kirusha agaciro ubuzima bwabo, bityo bakirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, kuko kuba harimo izisindisha vuba, biba bivuze ko zangiza ubwonko cyane.
Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) yanenze Akarere ka Musanze nyuma y’aho raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yerekanye ko hari ibyumba by’ikoranabuhanga (Smart Classrooms) byahinduwe ububiko bw’ibikoresho bitandukanye, harimo na mudasobwa zagombaga (…)
Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko yongereye igihe cy’ihagarikwa ry’agateganyo ry’ibikorwa bya Mobicash Rwanda Ltd kugeza ku itariki ya 30 Nyakanga 2026.
Akarere ka Rulindo kananiwe kumvikana na Komisiyo y’Abadepite ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’Umutungo wa Leta (PAC) ku kibazo cy’ibagiro rya Shyorongi ryafunzwe by’agateganyo n’inzego z’ubuziranenge kubera kutuzuza amabwiriza y’isuku, maze aho kuzuza ayo mabwiriza akarere kagahitamo kurifunga burundu.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko isi irimo kwinjira mu gihe gishya aho kuba abantu bahuzwa n’ikoranabuhanga bidahagije, ahubwo hakenewe gukoresha amakuru (data) n’ubwenge buhangano mu guteza imbere ubuzima, uburezi, ingufu n’izindi nzego z’ingenzi.
Akarere ka Ruhango karishimira ibikorwa by’iterambere kagezeho uyu mwaka, byatwaye arenga Miliyari enye, mu bfatanye bw’abikorera na Leta.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwemereye Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Umutungo n’Imari bya Leta (PAC) ko butakurikiranye neza gahunda ya Girinka Munyarwanda, nyuma y’uko bigaragaye ko inka 148 zatanzwe muri iyi gahunda zapfuye ariko abari bazifite ntibashumbushwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwemereye Abadepite bagize Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Umutungo n’Imari ya Leta (PAC) ko bwagize intege nke mu kurangiza ku gihe icyiciro cya mbere cy’umuhanda Gihundwe-Busekanka.