Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Village Urugwiro, mugenzi we wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu uri mu ruzinduko mu Rwanda aho yitabiriye Inama ya Africa CEO Forum iteganyijwe kuva kuri uyu wa 14 kugeza ku wa 15 Gicurasi 2016.
Abadepite basabye Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’ibigo biyishamikiyeho ko bakwiye kwita ku kibazo cy’amazi make ari mu Karere ka Muhanga.
Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), yageze i Kigali aje kwitabira ibikorwa by’Inama ya Africa CEO Forum.
Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo nawe yageze i Kigali aho yitabiriye inama ya Africa CEO Forum iteganyijwe kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 15 Gicurasi 2026.
Gen Brice Clotaire Oligui Nguema, Perezida wa Gabon, yageze i Kigali aho aje kwitabira inama ihuza abayobozi b’ibigo bitandukanye, abashoramari n’abanyapolitike baturutse muri Afurika ndetse no hirya no hino ku Isi, izwi nka Africa CEO Forum.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye intumwa ziyobowe na Ahmed Elsewedy, Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Elsewedy Electric, hamwe na Hossam El Shaer, Perezida wa Sunrise Resorts & Cruises na Madaar, bari i Kigali bitabiriye inama ya Africa CEO Forum.
Mohamed Ould Ghazouani, Perezida wa Repubulika ya Kisilamu ya Mauritania, yageze mu Rwanda aho aje kwitabira inama ya Africa CEO Forum iteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 14 kugeza ku wa 15 Gicurasi 2026.
Kuri uyu wa Gatatu Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye Faure Essozimna Gnassingbé uyobora Togo nka Perezida w’Inama y’Abaminisitiri muri icyo gihugu.
Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu yageze i Kigali mu Rwanda aho yitabiriye Inama ya Africa CEO Forum ihuza abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ndetse n’abayobozi b’ibigo bitandukanye, abashoramari baturutse muri Afurika ndetse no hirya no hino ku Isi.
Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’ingufu (REG) ZINGIRO Armand yabwiye Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta ko umushinga wo kubaka umuyoboro w’Amashanyarazi wagombaga guhuza igice cya Bwishyura mu karere ka Karongi na Kamanyora muri Repubulika Iharanira Demokari ya Congo wadindiye kubera ko ingengo (…)
Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, kuri uyu wa Gatatu yageze mu Mujyi wa Kigali, mu ruzinduko rw’akazi rugamije gukomeza gutsura umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Perezida wa Guinea Conakry, Mamadi Doumbouya, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yageze mu Rwanda aho aje kwitabira inama ya Africa CEO Forum iteganyijwe kubera i Kigali ku wa 14 kugeza ku wa 15 Gicurasi 2026.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingabo Mboneragihugu yavuze ko hafashwe ingamba ko kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bizajya bijyanishwa no kubakira abandi Banyarwanda batishoboye muri rusange.
Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu yo ku Mulindi w’Intwari igiye gushyirwamo ikoranabuhanga nk’iryo mu ngoro nk’iyo yo mu Bushinwa, rizafasha mu kumurika amateka ari muri iyo ngoro.
Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari, bavuze ko byinshi mu byihutirwa byitaweho, ndetse n’ingengo y’imari ikenewe kubishyira mu bikorwa mu mwaka utaha, birimo birashakirwa amafaranga yo kubishyira mu bikorwa.
Perezida Kagame yageze muri Kenya aho yifatanyije n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu nama ihuza u Bufaransa n’ibihugu bya Afurika ‘Africa Forward Summit’, irimo kubera i Nairobi, hagati ya tariki 11-12 Gicurasi 2026.
Mu gihe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2026-2027 kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2026, Senateri Mureshyankwano Marie Rose yashimye uko mu ngengo y’imari ihame ry’uburinganire ryitabwaho, ariko avuga ko hakirimo ikibazo.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko umuhanda mushya ujya ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali kirimo kubakwa mu Karere ka Bugesera ugiye gutangira kubakwa.
Guverinoma y’u Rwanda iteganya gushora Frw 138.3 miliyari mu mishinga y’amazi isuku n’isukura mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/27, mu rwego rwo kongera amazi meza ku baturage no kunoza imicungire y’isuku mu mijyi no mu byaro.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi irategura Ingengo y’imari ingana na Miliyari 7,796.3 Frw y’Umwaka wa 2026-2027 nk’uko byagaragajwe mu mbanzirizamushinga w’Ingengo y’imari izatangazwa muri Kamena uyu mwaka.
Ku munsi wa nyuma w’amahugurwa y’abanyamakuru, yaberaga mu karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, bigishijwe uko bategura neza inkuru zijyanye n’ngengo y’imari ya Leta.
Raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2025, igaragaza ko isaranganya ry’amazi mu baturage riri hagati ya 11% na 56%, Senateri Mureshyankwano Marie Rose akaba yagize impungenge ku isuku y’abaturage.
Ubushakashatsi bwerekana ko iyo umwana ashowemo nibura idolari 1 ry’Amerika, ni ukuvuga arenga 1,457Frw, Leta imwungukaho arenga 17 iyo akuze, ni ukuvuga arenga 24,773Frw.
Raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta igaragaza ko intege nke mu gutegura no gucunga amasezerano ari imwe mu mpamvu zituma imishinga myinshi ya Leta itinda cyangwa igahenda kurushaho, bikaviramo Leta igihombo kinini.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwafunze abantu bane barimo Mukeshimana Marcel, wahoze ari umuyobozi w’ishuri ry’imyuga rya Rubengera II TSS School ryo mu Karere ka Karongi, abahoze ari ababaruramari baryo babiri n’uwasinyaga cheque z’ishuri (signatory).
Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru bitabiriye amahugurwa ku ngengo y’imari ya Leta, kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Gicurasi 2026, Peter Karinganire, impuguke mu bukungu, yabibukije ko uko Pasiteri cyangwa Bishop aba agomba kuba azi Bibiliya, ari nako abanyamakuru bakwiye kuba bumva neza, intego z’Igihugu by’umwihariko Icyerekezo (…)
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire yagaragarije Inteko rusange, imitwe yombi y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ko gutinda kurangiza kubaka inzu 548 i Batsinda icyiciro cya II (HEZA ESTATE) byatumye igiciro cyagombaga kuzirangiza kiyongera kigera kuri Miliyari 42.24Frw.
Dore imbonerahamwe yerekana gusesagura umutungo wa Leta mu Rwanda, nk’uko bigaragazwa na Raporo y’umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye kuwa 30 Kamena 2025.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje amasezerano 8 afite agaciro ka Miliyari 133.9 Frw atararangiza igihe yateganyirijwe, ariko imirimo yayo ikaba igenda nabi cyane.
Senateri Evode Uwizeyimana, yavuze ko uretse muri Afurika, umuntu wubatse inzu yakoreragamo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, nta handi yakongera kwemererwa kubaka.