Umunyamabanga Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha - IRMCT, Abubacarr M. Tambadou ejo yasuye igororero rya Nyanza ririmo n’abafungiwe ibyaha bya Jenoside boherejwe n’uru rukiko yishimira imibereho yabo.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yishimiye intsinzi y’ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (Les Leopards) nyuma yo kubona intsinzi yayihesheje itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, nyuma y’imyaka 52.
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye Oswald Rurangwa uregwa ibyaha bya Jenoside igihano cyo gufungwa burundu, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, icy’ubufatanyacyaha muri Jenoside n’icyaha cyo gushishikariza abantu mu buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside.
Abahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Congo basabwe kubaka ubuzima bushya bushingiye ku iterambere kuko bagiye muri sosiyete ibakunze kandi yiteguye kubakira neza.
Mu gihe hirya no hino mu Gihugu hakomeje kugaragara abaturage batitabira umuganda nk’uko biteganywa n’amategeko, Senateri Charles Murigande yasabye ko amande ateganywa ku batubahiriza uyu muhigo yatangwa uko bikwiye, amafaranga avuyemo agakoreshwa mu gusoza ibikorwa bisigara bitarangiye.
Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera, asanga imvugo ikoreshwa uyu munsi yo ‘gukora umuganda’ idakwiye, ahubwo ko imvugo ikwiye inafite inkomoko mu muco nyarwanda ari ‘gutanga umuganda’, bityo ko ku cyifuzo cye byahinduka.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Ronald Rwivanga, yabwiye Abasenateri ko umuganda waciwe intege n’abayobozi mu nzego zo hejuru batawukora kandi bakagombye kubera urugero abaturage.
Abasenateri batandukanye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bagarutse ku mibare ikunze kugaragazwa y’ibyakozwe mu muganda, aho bayikemanga kuko ngo ikunze kuba iri hejuru ugereranyijwe n’ibigaragara byakozwe, bagasaba ko uburyo bibarwamo bwasubirwamo.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) kwandikisha Umuganda w’u Rwanda mu Murage w’Isi.
Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, tariki 30 Werurwe yerekanye Filimi ‘Beyond the Clouds’ mu kigo cy’Amashuri yisumbuye ya FAWE Girls School riherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali igaruka ku guha uburezi abana baturuka mu miryango ikennye.
Komiseri mu muryango wa FPR Inkotanyi, Charles Habonimana yanenze abayobozi bo mu Rwanda muri rusange bahabwa umurongo no Perezida wa Repubulika, ntibawubahirize ahubwo bagashyira mu bikorwa ibyo babwiwe nta gutekereza.
Umuyobozi mushya akaba n’umuvugizi w’Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (EEAR), Rev Sekanabo Jean Paul, avuga ko muri manda y’imyaka itanu agiye kuyobora iri torero, azashyira ingufu mu gufasha abatishoboye nubwo bari basanzwe babikora, aho avuga ko bazabishyurira Mituweli, bubakire abadafite amacumbi n’ibindi (…)
Munyeragwe Gaspard wahoze mu mitwe yitwaza intwaro ikorera mu mashyamba ya Congo, harimo FDLR yiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ihora ishaka gutera u Rwanda no guhungabanya umutekano warwo, yashimishijwe n’umukino w’umupira w’amaguru wabereye kuri Sitade Ubworoherane ya Musanze, ugahuza bamwe (…)
Abanyeshuri 28 biga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) n’abarimu babo baturutse muri SOAS University of London mu Bwongereza, basuye Ikigo gitegurira abahoze mu mitwe yitwaje intwaro n’abahoze ari abasirikare gusubira mu buzima busanzwe kiri i Mutobo mu Karere ka Musanze.
Ibikorwa bibiri by’impurirane byabaye muri iki cyumweru, byongeye kwibutsa urubyiruko ko ruri mu gihugu kirutegerejeho gufata iya mbere mu iterambere.
Perezida w’Umuryango AVEGA Agahozo, Hon. Mukamugema Alphonsine, yagaragaje uburyo urugendo rw’Ubudaheranwa rwafashije Abapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kongera kwiyubaka.
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, arashimira imikorere y’ishuri ry’abayobozi ry’Akarere ka Ruhango, nk’agashya gafasha guha serivisi inoze abaturage, no kurema umuyobozi nyawe.
Abagore bafashijwe na ASA International (Rwanda) Plc bavuga ko bageze ku rwego rushimishije mu kwiteza imbere, binyuze mu bikorwa by’imari biciriritse bibafasha kwiyubaka no guteza imbere imiryango yabo.
Abadepite n’Abasenateri bagaragarije Minisitiri w’Intebe ikibazo cy’ abaganga bimukira mu bindi bihugu kubera ikibazo cy’umushahara muto n’ibindi bibagenerwa bavuga ko bidahagije, ndetse n’ikibazo cy’abajya kwiga hanze Leta ibatanzeho amafaranga menshi, barangiza kwiga ntibagaruke ahubwo bagahitamo kwigumira mu mahanga (…)
Inteko rusange ihuriweho n’imitwe yombi, muri iki gitondo yakiriye Minisitiri w"intebe Justin Nsengiyumva, ku kiganiro kijyanye no Gushyira umuturage ku isonga, kibanze cyane ku buzima.
Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kuzamura urwego rw’Ubuzima, aha ikaba irimo gukomeza kongera umubare w’abakozi b’urwo rwego, ihereye mu mashuri.
Depite Niyorurema Jean Rene yabajije Minisitiri w’Intebe icyo bateganya gukora kugira ngo babuze imbangukiragutabara gukomeza kwibasira ubuzima bw’abantu, baba abazitwaye, abarwayi ndetse n’abakoresha umuhanda.
Mu gihe Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva yagezaga ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi, gahunda ya Leta yo "Gushyira umuturage ku isonga", umwe mu bari mu nteko yasabye ko ubuvuzi bwa Gakondo bwashyirwamo imbaraga, ndetse, bukaba bwanandikishwa mu murage wa UNESCO.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ko abaturage batagmba kugira impungenge z’ibyiciro by’amafaranga azatangwa muri gahunda nshya y’Ubwisungane mu kwivuza, Mituweli, kuko "byakoranywe ubushishozi."
Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yagaragaje ko u Rwanda rumaze kwiyubaka mu kurwanya indwara zitandura, ku buryo mu myaka isaga itanu izi ndwara zagabanutse inshuro zirenga eshatu.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yamaganye abihisha inyuma y’amadini n’amatorero bakambura abaturage, akenshi biyita ibyo batari byo, avuga ko ibyo bidakwiye mu Rwanda.
Perezida Kagame yemereye Abayisilamu gusubizaho umuhamagaro w’isengesho rya mu gitondo cya kare, hifashishijwe indangururamajwi uzwi nko gutora Adhana. Perezida Kagame yabibemereye mu kiganiro cyamuhuje n’Abayisilamu bo mu Rwanda cyabereye muri BK Arena kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Werurwe 2026.
Uyu munsi wabaye umunsi w’ibyishimo ku Bayisilamu mu Rwanda, kuko babonye amahirwe yo guhura na Perezida wa Repubulika imbonankubone, bakamugezaho ibyifuzo n’ibitekerezo byabo.
Umusaza w’imyaka mirongo inani w’Umuyisilamu ufite ubumuga yabwiye Perezida Kagame ko yabuze umwitaho, akaba ari we wenyine ushobora kumurengera, uko ngo abafite ubumuga bateraganwa.
Mufti w’u Rwanda Sheikh Mussa Sindayigaya yashimiye Perezida Kagame uburyo yasubije agaciro Abayislamu bakaba batakitwa amazina y’amahimbano arimo no kubita Abaswayile. Mufti Sheikh Mussa Sindayigaya yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Werurwe 2026 mu gikorwa cyo guhura no kuganira na Perezida wa Repubulika, Paul (…)