Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, yatangaje ko Gaz icukurwa mu Kiyaga cya Kivu izatangira gukoreshwa mu gihembwe cya mbere cya 2028, ni ukuvuga mu mezi atatu abanza y’uwo mwaka.
Musenyeri Dr Laurent Mbanda, uyobora Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (EAR), yagarutse ku bantu batandukanye muri iki gihe usanga bizihiza umunsi wa Pasika kandi batari Abakirisitu, batanamwemera, bizihiza Pasika kuko ari umunsi mukuru gusa, mbese bakayizihiza mu ‘kigare’, agaragaza ko ibyo bidakwiye, ariko ngo hari (…)
Abanyakigali kimwe n’abandi bakirisitu bo hirya no hino ku Isi babukereye mu kwizihiza ibirori by’umunsi mukuru wa Pasika, wizihijwe kuri iki Cyumweru tariki 05 Mata 2026.
Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, mu butumwa bwabo bwa Pasika bageneye abakristu, babasabye kuba abahamya b’ukuri ba Kristu wazutse, by’umwihariko mu gihe u Rwanda n’Isi yose byitegura kwinjira mu cyumweru cy’icyunamo no mu minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwashyize ahagaragara ibiciro bishya by’ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange mu Ntara, bikazatangira gukurikizwa ku wa Mbere tariki 06 Mata 2026.
Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko ubukungu bw’igihugu kugeza ubu buhagaze neza nubwo isi yugarijwe n’ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Muri gahunda ya RIB yo gukumira ibyaha, abanyeshuri bo ku ishuri ryisumbuye ryitiriwe St Ignace riherereye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, baganirijwe ku byaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, nka bimwe mu byo urubyiruko rukunze kwisangamo, basabwa kubyirinda.
Mu Karere ka Ruhango hatangijwe umushinga w’icyitegererezo, ugamije gukusanya imyanda, no kuyitunganya, ku bufatanye n’Igihugu cy’u Bufaransa.
Ababyeyi b’abana bafite Autisme bavuga ko ari abana nk’abandi nubwo baba bafite imyitwarire idasanzwe, itandukanye n’iy’abandi, kuko iyo bakurikiranywe uko bikwiye bashobora kwigirira akamaro bakakagirira n’Igihugu.
Inama y’Abaminisitiri yaraye iteraniye muri Village Urugwiro, yavuze ko ibibazo by’intambara biri mu Burasirazuba bwo hagati, bizagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu, cyane cyane mu rwego rw’ingufu.
Kuri uyu wa Kane tariki 2 Mata, Ambasaderi GAO Wenqi ari kumwe n’abakozi bose ba Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, bagiye kunamira no guha icyubahiro Abashinwa bashyinguye mu irimbi riherereye mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.
CP Theos Badege yagizwe Komiseri mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS).
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Barthazard Ntivuguruzwa, aranenga abavugabutumwa bihisha mu binyoma bakiba abaturage binyuze mu itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.
Guverinoma y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) byageze ku masezerano mashya binyuze muri gahunda ya Extended Credit Facility (ECF) agena inkunga nshya ya miliyoni 250 z’amadolari y’Amerika (asaga miliyari 300 Frw) azakoreshwa mu gihe cy’amezi 38 mu gufasha Igihugu gusigasira ubukungu.
Tekereza umusirikare warasezerewe burundu, akirukanwa mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) nyuma yo gufungwa inshuro eshatu mu gihe yari mu ngabo. Umwuga we wari urangiye, ndetse n’Inzozi ze za Pansiyo zari zirangiriye aho. Mu yandi mategeko ya gisirikare henshi ku isi, ibyo byari kuba birangiriye aho.
Hari umuturage wabwiye Komisiyo y’Abadepite y’Imibereho Myiza y’Abaturage ko Ejo Heza yamwimye amafaranga yemererwa ku bwizigame bwe, ubu ngo akaba yaragejeje ikirego cye kuri Perezida wa Repubulika.
Senateri Dr Charles Muligande yibuka ko ubwo yari akiri muri Guverinoma, uwari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yavuze ko bagiye kubaka ubuhunikiro bw’imyaka bwa toni ibihumbi 20.
Mbere y’umwaka wa 2030, u Rwanda ruzaba rushobora gutanga intanga z’inka ibihumbi 840, bivuye ku ntanga ibihumbi 120 zitangwa uyu mwaka.
Itegeko ryo muri Senegal riteganya gukuba kabiri ibihano by’igifungo ku byaha bijyanye no kuryamana ku bantu bahuje ibitsina ryashyizweho umukono na Perezida Bassirou Diomaye Faye, rikaba ryatangajwe mu Igazeti ya Leta ku wa Kabiri, tariki ya 31 Werurwe 2026.
Umunyamabanga Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha - IRMCT, Abubacarr M. Tambadou ejo yasuye igororero rya Nyanza ririmo n’abafungiwe ibyaha bya Jenoside boherejwe n’uru rukiko yishimira imibereho yabo.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yishimiye intsinzi y’ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (Les Leopards) nyuma yo kubona intsinzi yayihesheje itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, nyuma y’imyaka 52.
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye Oswald Rurangwa uregwa ibyaha bya Jenoside igihano cyo gufungwa burundu, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, icy’ubufatanyacyaha muri Jenoside n’icyaha cyo gushishikariza abantu mu buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside.
Abahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Congo basabwe kubaka ubuzima bushya bushingiye ku iterambere kuko bagiye muri sosiyete ibakunze kandi yiteguye kubakira neza.
Mu gihe hirya no hino mu Gihugu hakomeje kugaragara abaturage batitabira umuganda nk’uko biteganywa n’amategeko, Senateri Charles Murigande yasabye ko amande ateganywa ku batubahiriza uyu muhigo yatangwa uko bikwiye, amafaranga avuyemo agakoreshwa mu gusoza ibikorwa bisigara bitarangiye.
Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera, asanga imvugo ikoreshwa uyu munsi yo ‘gukora umuganda’ idakwiye, ahubwo ko imvugo ikwiye inafite inkomoko mu muco nyarwanda ari ‘gutanga umuganda’, bityo ko ku cyifuzo cye byahinduka.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Ronald Rwivanga, yabwiye Abasenateri ko umuganda waciwe intege n’abayobozi mu nzego zo hejuru batawukora kandi bakagombye kubera urugero abaturage.
Abasenateri batandukanye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bagarutse ku mibare ikunze kugaragazwa y’ibyakozwe mu muganda, aho bayikemanga kuko ngo ikunze kuba iri hejuru ugereranyijwe n’ibigaragara byakozwe, bagasaba ko uburyo bibarwamo bwasubirwamo.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) kwandikisha Umuganda w’u Rwanda mu Murage w’Isi.
Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, tariki 30 Werurwe yerekanye Filimi ‘Beyond the Clouds’ mu kigo cy’Amashuri yisumbuye ya FAWE Girls School riherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali igaruka ku guha uburezi abana baturuka mu miryango ikennye.
Komiseri mu muryango wa FPR Inkotanyi, Charles Habonimana yanenze abayobozi bo mu Rwanda muri rusange bahabwa umurongo no Perezida wa Repubulika, ntibawubahirize ahubwo bagashyira mu bikorwa ibyo babwiwe nta gutekereza.