"Ibyuma murabizi? Ibi byuma biraza kutumaraho abantu nitutareba neza mwa bantu mwe. Ndababwiza ukuri, ubu tuvugana hafi nka 350 bari mu bitaro kubera Ibyuma. Mu cyumweru gishize twapfushije abantu barenze 25."
Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, rurashima amahirwe angana ruhabwa mu mashuri no gukora imishinga itandukanye, kuko rwatangiye kuyabyaza umusaruro.
Tariki 27 Gashyantare buri mwaka, Isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Imiryango itari iya Leta (Non-Governmental Organizations/NGOs), yaba iy’imbere mu bihugu ndetse n’ikomoka hanze y’ibihugu ikoreramo.
Mu mategeko y’u Rwanda, umwana ufite imyaka 16 yemerewe gukora akazi, ariko hari imirimo aba atemerewe gukora, ku buryo n’uyimukoresheje aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko.
U Rwanda rwakiriye irindi tsinda ry’impunzi n’abasaba ubuhungiro 164 baturutse muri Libya. Bageze mu Rwanda mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane tariki 26 Gashyantare 2026. Barimo abakomoka muri Eritrea 19, Sudani 143 ndetse n’uwo muri Ethiopia umwe (1). Bakaba bahise boherezwa mu Nkambi y’agateganyo ya Gashora iherereye mu (…)
Ambasaderi Festus Bizimana yashyikirije Perezida José Maria Neves wa Cabo Verde, impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu akaba afite icyicaro i Dakar muri Sénégal.
Abadepite bagaragaje impungenge ku idindira ry’umushinga w’ubwato bwa Nkombo (Nkombo Boat II), bwagombaga kujya bukora ingendo hagati ya Rusizi na Rubavu butwaye abagenzi, nyuma y’uko bigaragaye ko hakenewe asaga Miliyari 8.2 Frw kugira ngo busanwe kandi burangire.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye mu biro bye intumwa 25 zigizwe n’abayobozi bo ku rwego mpuzamahanga bagize itsinda rya Dialog Group.
Ubuyobozi bw’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, buributsa abafite za Resitora kwita ku isuku y’aho bategurira n’aho bakirira amafunguro, kugira ngo batangiza ubuzima bw’abo bakira.
Hashize igihe kinini havugwa ikibazo cy’abivuriza kuri Mituweli ku bigo nderabuzima, ariko imiti bandikiwe ntibayihabwe cyangwa bakabona mike, bikaba ngombwa ko bajya kuyigurira kuri farumasi, abatabishoboye bagatahira aho.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT), Ingabire Paula, kuri uyu wa 24 Gashyantare 2026 yasobanuriye Inteko, Umutwe wa Sena aho gukoresha indangamuntu nkorabuhanga bigeze.
Isuzuma ry’imikorere y’Inama Njyanama z’Imirenge 15 igize Akarere ka Bugesera mu mwaka ushize, ryashyize Inama Njyanama y’Umurenge wa Nyamata ku mwanya wa mbere mu gukora neza, n’amanota 98% mu mirenge 15. Inama Njyanama y’Umurenge wa Ruhuha yaje ku mwanya wa kabiri n‘amanota 97%. Imirenge ya Juru na Ngeruka yaje ku mwanya (…)
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri Wungirije w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwami bwa Arabie Saoudite, Waleed bin Abdulkarim El-Khereiji, bagirana ibiganiro byibanze ku kurushaho gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Arabie Saoudite, by’umwihariko mu nzego (…)
U Rwanda na Give Directly uyu munsi basinyanye amasezerano y’imyaka itanu agamije kwihutisha gahunda zo kurwanya ubukene (Poverty Acceleration Co-Financing Basket Fund Framework Agreement).
Ubusesenguzi bwimbitse bwakorewe mu bigo ngororamuco mu Rwanda, bwerekanye ko 74% by’ababijyanwamo batarangije amashuri abanza, ndetse ko 17% muri bo batazi gusoma no kwandika, bivuze ko batigeze bagera mu ishuri.
Imitangire y’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza umenyerewe nka Mituweli yajemo impinduka, haba mu mafaranga yishyurwa, ndetse n’inkomoko y’amafaranga.
Urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa 20 rwaturutse mu turere dutandukanye tw’u Rwanda rwashoje rwiyongereye ku rutonde rw’abahindura ubumenyi mu ikoranabuhanga mo ibisubizo bifatika mu Rwanda.
Ministeri y’Uburezi ibinyujije mu kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) yateguye inama nyunguranabitekerezo yahuje abafatanyabikorwa mu burezi mu rwego rwo kubafasha gusobanukirwa neza isuzuma rya Programme for International Students Assements (PISA).
Abagororwa bitegura gusoza ibihano by’ibyaha bahamijwe ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabwe gukurikira no kuzirikana inyigisho bateguriwe kuko zizabafasha kurushaho kubana neza n’abo basanze ndetse no kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa.
Impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu Rwanda zivuga ko kwihuza n’Abanyarwanda bakibumbira hamwe byabafashije gukira ihungabana, batangira gukora ibikorwa bibaganisha ku iterambere nk’abandi.
Abanyeshuri 970 bazatangira Kaminuza umwaka utaha mu Karere ka Kamonyi, bahawe impamba y’ubumenyi ngiro mu bigo n’amashuri byigisha imyuga.
Imyambarire bamwe babona ko idahwitse ni ikibazo kidakunze kuvugwaho rumwe, kuko hari abasanga uko umuntu yambaye, cyane cyane ab’igitsina gore bambara imyenda migufi cyangwa ibahambiriye, hari abatabibonamo ikibazo, abandi bakabona ari amahano.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, hari bamwe mu baturage bagerageje kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, Mutuelle de Sante, abenshi bakunze kwita Mituweli y’umwaka utaha (2026-2027), ariko bakwinjira muri sisitemu bagasanga warazamuwe ku bwikube bw’inshuro hafi zirindwi.
Col Charles Sumanyi uherutse kugirwa Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare yarahiriye kuzuza inshingano ze nk’uko ziteganywa n’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda
Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga muri Banki Nkuru y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kuzamura igipimo cy’inyungu fatizo ho 0.50%, kigera kuri 7.25%, mu rwego rwo kugabanya igitutu cy’izamuka ry’ibiciro rikomeje kugaragara mu gihugu.
Kelia Ganza Umukunzi, ni umwana w’umukobwa w’impunzi zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama, ufite inzozi zo kuzambika Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu gihe azaba arangije amashuri ye.
Intara y’Iburengerazuba igizwe ahanini n’imisozi miremire kandi ihanamye, bigatuma iyo imvura iguye hamanuka amazi menshi ndetse rimwe na rimwe agateza n’inkangu, bityo aho ayo mazi anyura akahateza imyuzure ihitana abantu n’ibintu, ari yo mpamvu y’uyu munshinga watangijwe wo gukumira ibyo byago.
Kuva kuri uyu wa 18 Gashyantare, i Kigali hateraniye inama y’iminsi ibiri ihuza abayobozi bashinzwe imari mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) igamije kurebera hamwe uburyo bwo gushakira amafaranga imishinga yo kurwanya imihindagurikire y’ibihe.
Iterambere ry’Igihugu ryifuzwa ntiryagerwaho ibibazo byugarije imiryango bititaweho ngo bikemurwe. Iyi ni yo mpamvu mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro bateguye ubukangurambaga buzamara ibyumweru bitatu (kuva tariki 15/02 – 08/03/2026) bujyanye no gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda, by’umwihariko (…)