Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gushima Imana ibyo yakoreye igihugu ndetse no kuyiragiza uyu mwaka utangiye.
Kuri iki Cyumweru tariki 1 Gashyantare 2026, mu Isengesho Ngarukamwaka rigamije gushimira ibyagezweho no kuragiza Imana iby’umwaka mushya, hagarutswe ku mashimwe u Rwanda rufite mu birebana n’ubuzima bw’Igihugu.
Perezida wa Repubulika na Madamu Jeannette Kagame n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bashyize indabo ku Gucumbi cy’Intwari.
Abanyarwanda b’ingeri zose, abanyamadini n’abayobozi muri iki gitondo bitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu no gushima Imana ku byo yagabiye u Rwanda.
Uyu munsi, ni uwa gatandatu wa nyuma w’ukwezi kwa Mutarama 2026. Nk’uko bisanzwe, ku wa gatandatu uheruka iyindi buri kwezi, abaturage bahurira hamwe bagakora umuganda ngarukakwezi.
Umushinjacyaha mukuru wungirije Ruberwa Bonaventure aherutse kubwira Abadepite ko hakwiye kujyaho urugereko rwihariye rwo kuburanisha Abana kuko imiburanishirize y’imanza zabo zikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga no mu buryo bw’imbonankubone bukirimo imbogamizi.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, arasaba urubyiruko gushishoza mu gushaka ubukire, kuko n’ubwo bishoboka kubugeraho uri muto, ahanini bisaba gukora cyane, kwihangana, kugira intego no kwemera gutegereza ugerageza byinshi kugira ngo ugere ku ntego wiyemeje.
Kuri uyu mugoroba, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Visi Perezida wa Botswana Ndaba Gaolathe, bagirana ibiganiro ku buryo bwo kurushaho gushimangira ubufatanye bwiza kandi burambye hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Togo akaba n’Umuhuza Mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu gushakira amahoro Uburasirazuba bwa DRC, Faure Gnassingbé bagirana ibiganiro byabereye mu muhezo.
Perezida wa Togo akaba n’umuhuza w’u Rwanda na DRC, Faure Essozimna Gnassingbé ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 29 Mutarama 2026.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Barafinda Sekikubo Fred, Patrick Mazimpaka na Japhet Nkeramihigo, bakurikiranweho gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda babinyujije ku miyoboro itandukanye ya YouTube.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yahagaritse by’agateganyo ibikorwa bya Mobicash Rwanda Ltd,ikigo gitanga serivisi z’imari zikorerwa kuri telefoni zigendanwa
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Brig Gen Jean Paul Nyirubutama Umujyanama Mukuru Wungirije mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.
Abayobozi b’Imidugudu bahize abandi mu Karere ka Ruhango bahawe ibihembo, mu rwego rwo kubashimira ubwitange bagira mu kazi, no kwereka abatarakoze neza ko nabo baramutse bashyizemo imbaraga bagera kuri byinshi.
Bisanzwe bimenyerewe ko ubukomisiyoneri cyangwa se abakomisiyoneri bakunze kuba biganje mu mirimo irimo gushakira abantu inzu, imodoka zo gukodesha cyangwa kugura, hamwe n’ibindi bicuruzwa bitandukanye.
Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho Kaminuza Nkuru y’Ingabo z’Igihugu (National Defence University – NDU).
Inama y’Abaminisitiri yemeje Jean Maurice Uwera nk’Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, umwanya asimbuyeho Alain Mukuralinda witabye Imana mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2025.
Raporo za vuba zigaragaza ko ibigo bya Leta ari byo biri imbere ku rutonde rw’ibigo bifite imyenda myinshi ku misanzu y’ubwiteganyirize bw’abakozi bw’izabukuru.
Umuvugiza wa Polisi y’u Rwanda yabwiye abakoresha umuhanda ko bakwiye kwitwararika kuko itegeko rishya rigenga imikorere y’umuhanda rigiye gusohoka rizajya ribahana nta kujenjeka.
Abagore bagize urugaga rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, baravuga ko bungutse impanuro ku gisobanuro n’akamaro k’inyabutatu y’umugore mu muryango Nyarwanda, kandi bigiye kurushaho kubafasha kunoza kurangiza inshingano zabo za buri munsi.
Kuri uyu 27 Mutarama, u Rwanda rwifatanyije n’amahanga mu kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi, igahitana abarenga miliyoni esheshatu n’abandi bantu babarirwa muri za miliyoni bishwe n’ubutegetsi bw’Abanazi, rugaragaza impungenge ku kwiyongera kw’urwango, ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside ku isi.
Amakosa Ubwongereza bwakoze mu guhagarika umushinga wo kwimurira abimukira mu Rwanda kuva muri Mata 2024 yashyizwe ahagaragara. Iki gihugu kigomba kwishyura u Rwanda Miliyoni ijana z’Amafaranga akoreshwa mu Bwongereza(British Pounds), akaba angana na Miliyari 200.4 ubazw mu Mafaranga y’u Rwanda.
Uko imyaka ishira indi igataha usanga imivugire n’imyandikire y’ururimi rw’ikinyarwanda cyane cyane mu bakirimo kubyiruka igenda ita umwimerere, ahanini bigaterwa no kuvangavangamo izindi ndimi ziganjemo Igifaransa cyangwa Icyongereza.
Umubare w’Abanyarwanda bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe biturutse ku gukoresha inzoga n’ibiyobyabwenge wavuye kuri 1,6% kuva mu mwaka wa 2018 bigera kuri 2,4% mu mwaka 2025.
Mu Bufaransa, kuri uyu wa kabiri, tariki ya 27 Mutarama 2026, Abadepite bemeje umushinga w’itegeko ribuza abana bari munsi y’imyaka 15 gukoresha imbuga nkoranyambaga. Uwo mushinga ushyigikiwe cyane na Guverinoma y’icyo gihugu ugamije kurinda ubuzima bwo mu mutwe bw’ingimbi n’abangavu.
Senateri Niyomugabo Cyprien yasabye ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasubizaho gahunda y’ubuvanganzo bw’inka bwahozeho Kera.
Guverinoma y’u Buyapani ibinyujije muri Ambasade yayo mu Rwanda, yasinyanye amasezerano n’Ikigo cyita ku bana b’abakobwa n’abahungu bafite Ubumuga bwo mu mutwe (Association des Volontaires pour l’Assistance aux Enfants Handicapés/ AVEH Umurerwa), yo gutera inkunga yo kubaka amacumbi.