Minisitiri w’Uburezi yavuze ko u Rwanda rudashobora gushora imari mu mishinga idafatika, nka Kaminuza ya INATEK yahoze ikorera i Ngoma mu murenge wa Kibungo, intara y’u Burasirazuba.
Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC), yatangaje ko Politike y’uburezi budaheza, yashyizweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yatumye umubare w’abagana amashuri wiyongera uhereye mu y’inchuke.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Abanyamakuru bigenzura, yasabye ko Leta yagira amafaranga igenera ibinyamakuru, ku bw’umurimo bikora, cyane cyane wo gutanga amakuru ajyanye na gahunda Leta ishaka ku baturage.
Icyamamare ku mbuga Nkoranyambaga, Gatete Nyiringabo Ruhumuriza, yabajije impamvu u Rwanda rutarega igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC) rukomeza kuvuga amagambo asesereza, ndetse ashobora gukurura urwango ruganisha kuri Jenoside muri aka karere.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe yahishuye ukuntu, mbere yo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), babanje kwiyambaza Imana kugira ngo ayo masezerano azashyirwe mu bikorwa.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) nk’urwego rufite mu nshingano gucunga ifaranga ry’u Rwanda, iraburira abantu bose kwirinda gukoresha inoti z’amafaranga y’u Rwanda mu bikorwa bijyanye no gukora imitako, imirimbo no mu bindi byangiza.
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ikomeje kuba urubuga ruhuza abaturage n’abayobozi, aho baganira ku iterambere ry’Igihugu; aho rigenda neza, aho ribangamiwe, n’inkomyi ituma intambwe u Rwanda rwateye idakomeza nk’uko bikwiriye.
Minisitiri w’Imali n’Igenamigambi, Yusouf Murangwa, yavuze ko u Rwanda rukora ibintu byinshi byiza, ariko ko hari ibintu bine rudakora bituma rutihuta mu iterambere uko bigomba.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko Akarere ka Gicumbi kadafite ubukene bukabije ugereranyije n’ikigero buriho ku rwego rw’Igihugu, ariko kakaba kari hejuru mu igwingira, aho riri kuri 40%.
Niyishobora Kamo Faustin, umwe mu batunganyije amazi y’uruganda rwa Nzove yabwiye abitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ko yishimira kuba abatuye mu Mujyi wa Kigali babasha kubona amazi meza ku kigero cya 87%.
Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano, abayobozi mu nzego zitandukanye bagaragaje aho igihugu kigeze mu iterambere, harimo n’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yavuze ko mu butaka bw’u Rwanda buhingwa, 50% ari ubutaka busharira, ariko abaturage batuye i Nyaruguru na Nyamagabe, ngo bamaze kumva ko imiyoborere myiza ari yo y’ingenzi.
Perezida Paul Kagame asanga Umuryango w’Abibumbye (UN) ntacyo wigeze ugeraho mu myaka umaze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu bijyanye no gukemura ibibazo by’umutekano mucye bimaze igihe kinini mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasetse abuririye ku byo u Rwanda ruherutse kuvuga ko rufite uburyo rukorana na M23 mu kumenya amakuru atandukanye arufitiye akamaro ku nyungu z’umutekano warwo.
Isheja Butera Sandrine, Umuyobozozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) akaba ari we musangiza w’amagambo mu Nama y’Umushyikirano irimo kubera i Kigali kuva tariki 5 kugeza tariki 6 Gashyantare 2026, yagaragaje ko yishimira iterambere agezeho, aho yavuze ko inama nk’iyi ya mbere yabaye mu mwaka wa (…)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutazatezuka kubaza umuyobozi ibyo ashinzwe gukora, byaba ngombwa akabyishyura.
Abanyarwanda b’ingeri zose bateraniye i Kigali, abandi nabo bategereje kuri za televiziyo n’amaradiyo kugira ngo bakurikire inama y’Igihugu y’Umushyikirano iteranye ku nshuro ya makumyabiri.
Gusambanya umwana, gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, ni ibyaha bifungishije by’agateganyo, Dr Manirakiza Benjamin.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene yabwiye Abasenateri ko bakwiye gusobanurira abakiri bato kwirinda gukoresha ijambo ‘Gutwika’ kuko ari ijambo ridasobanura ibirori no kwishima kuko mu gisobanuro cy’amateka ya kera rivuga kwica.
FDLR (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda) ni umutwe w’inyeshyamba ugizwe ahanini n’Abanyarwanda basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukaba ufite icyicaro n’ibikorwa byinshi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Bitewe n’ inyota n’amatsiko Abanyarwanda benshi bafite yo kurushaho kumenya, gusobanurirwa, kumva no kureba amateka yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda, abaturage batuye mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Kicukiro basuye ku Mulindi w’ Intwari nka hamwe mu hari ibirindiro bikomeye bya RPA mu gihe cy’urugamba rwo kubohora (…)
Imirenge ya Cyeza mu bahungu na Shyogwe mu bakobwa, niyo yegukanye ibikombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup, inahabwa ibihembo by’amafaranga 500.000frw buri umwe.
Abaturage b’Umurenge wa Mushishiro bajyaga kwivuriza mu Karere ka Ngororero no mu bindi bice, barishimira kuba bashyikirijwe ivuriro ry’ibanze rizajya ritanga serivisi zisumbuyeho zirimo kuvura amenyo n’amaso.
Kugeza ubu, aho Ikigo cy"Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze(REB) gihagaze, nuko umunyeshuri witwa Abimana Hadjala yahanishijwe igihano kirenze igiteganyijwe.
Guhera kuri uyu wa 3 Gashyantare, Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC) yatangiye gusuzuma uko Itegeko rigenga amasoko ya Leta rishyirwa mu bikorwa, hagamijwe kureba uko amakosa agaragaramo yakosorwa.
U Rwanda rwatanze inkunga y’ibiribwa, ibikoresho by’ubutabazi ndetse n’imiti ku baturage ba Mozambique baherutse kwibasirwa n’imyuzure ikomeye cyane yatewe n’imvura nyinshi yaguye guhera muri Mutarama 2026.
Perezida Kagame yavuze ko nta muntu ushobora gufata Igihugu cy’u Rwanda ngo agihindure uko ashaka, kuko atari we wakiremye.
Perezida Kagame yavuze ko nta muntu ushobora gufata igihugu cy’u Rwanda ngo agihindure uko ashaka kuko nta wakiremye.
Perezida Kagame yongeye kugaragaza ko ahangayikishijwe n’umuryango, cyane cyane ingo zitana zitamaze kabiri, kandi nyamara wareba icyo abashakanye bapfa, ugasanga kidafatika.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gushima Imana ibyo yakoreye igihugu ndetse no kuyiragiza uyu mwaka utangiye.