Ihame n’umuhate byo kurwanya ruswa ntibigomba guhinduka - Perezida Kagame
Perezida Kagame akaba na Chairperson w’Umuryango FPR-Inkotanyi, yashimangiye ko mu mahame Abanyamuryango bagomba gukomeraho, harimo no kurwanya ruswa kuko iryo hame ridakwiye guhinduka.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025, ubwo yitabiraga Kongere ya 17 ya FPR-Inkotanyi, yahurije hamwe muri Intare Arena abanyamuryango barenga 2200, aho baganiriye ku ngingo z’ingenzi z’iterambere ry’u Rwanda.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi Kongerera, Perezida Kagame yagize ati "Mu miyoborere, amahame tugomba gukomeraho ashingiye ku mateka yacu, ku byo tuvuga, no ku bikorwa duharanira gushyira mu ngiro. RPF yahoraga ivuga ko tugomba kurwanya ruswa."
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko iryo hame ridakwiye guhinduka, ati "Iryo hame ntirihinduka. Igitekerezo cyo kurwanya ruswa cyatangijwe hashize imyaka 31 ntigishobora kureka gukurikizwa ngo ni uko ubu turi mu Isi ishobora kwihanganira ruswa, uko yaba imeze kose."
Perezida Kagame yavuze ko igikwiye guhinduka ari uburyo bukoreshwa mu kurwanya rusawa, ariko ihame ryo kuyirwanya ridahinduka.
Yakomeje agira ati "Uburyo bwo kurwanya ruswa bushobora guhinduka bitewe n’ibihe n’iterambere ryabayeho. Ariko igitekerezo n’umuhate wo kurwanya ruswa ntibihinduka."
Muri iyi Kongere kandi Abanyamuryango bagejejweho amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’Umuryango, hashyirwaho urwego rw’inararibonye.
Hemejwe kandi abagize Komite Nyobozi bashya aribo, Uwimana Consolée nka Visi Perezida wa mbere; Kayisire Marie Solange yemejwe ko ari Visi Perezida wa Kabiri.
Bazivamo Christophe yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru naho Gasana Karasanyi Stephen yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru wungirije.
Bazivamo akaba yasimbuye ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru, Hon Gasamagera Wellars.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|