Ikiganiro EdTech Monday cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2026, kiragaruka ku ruhare rw’Ubwenge Buhangano n’Ikoranabuhanga mu guteza imbere uburezi, nk’uko ari imwe muri gahunda Leta y’u Rwanda yashyize imbere yafasha mu myigishirize.
Umushinga w’ishuri rya IFAK, wegukanye irushanwa ry’ibiganiro mpaka ku mikoreshereze n’imicungire y’ifaranga rizwi nka ‘Money Makeover’, ryabaga ku nshuro ya kane.
Mu nyubako ya Kigali Convention Centre (KCC) ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu habereye umuhango wo kwizihiza imyaka 20 y’ubufatanye hagati ya Oklahoma Christian University n’u Rwanda.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC), ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, bakomeje gahunda yo gusura ayo mashuri no kugenzura ireme ry’uburezi rihatangirwa, mu rwego rwo kuganira ku mbogamizi zihari no gushakira hamwe ibisubizo.
Raporo y’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ibibazo bikomeye mu micungire no gukoresha ibitabo mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, bigira ingaruka ku ireme ry’uburezi mu Rwanda.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashuri Makuru (HEC) kirimo kwakira ubusabe bw’Abanyarwanda bashaka kwiga mu mahanga ku nguzanyo ya Leta, mu masomo arimo na Siporo, azatangirana n’ukwezi kwa Cyenda (Nzeri) 2026. Gusaba iyo nguzanyo birakorwa muri uku kwezi kose kwa Gatanu (guhera tariki 01 Gicurasi 2026 kugeza tariki 31 Gicurasi (…)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashuri Makuru (HEC), kuri uyu wa Mbere tariki 04 Gicurasi 2026, cyatangije ku mugaragaro gahunda yo gusura amashuri Makuru na za Kaminuza hirya no hino mu Gihugu, mu rwego rwo kureba imikorere ihari no guteza imbere ubufatanye bugamije kuzamura ireme ry’imyigishirize n’imyigire mu mashuri makuru (…)
Abanyeshuri 10 bo mu ishuri rya Hope Haven Christian Secondary School berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bagiye guhagararira u Rwanda mu cyiciro cya nyuma cy’amarushanwa ya Siyansi, kizabera muri George R. Brown Convention Center.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) irakangurira abayobozi b’ibigo by’amashuri atandukanye kujya batanga amakuru-shingiro y’ukuri y’ibigo bayobora, kuko ari yo agenderwaho mu gukora igenamigambi ryo guteza imbere uburezi.
Ikiganiro #EdTechMondays kigamije guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, cyo ku wa Mbere tariki 27 Mata kizibanda ku buryo amakuru ajyanye n’ikorenabuhanga aboneka, afasha Guverinoma mu gufata ibyemezo bijyanye na politiki z’uburezi ku nzego zitandukanye.
Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryagaragaje uburyo ibikorwa byaryo bigira uruhare mw’iterambere ry’akarere ka Muhanga cyane cyane mu bucuruzi.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Joseph Nsengimana, avuga ko kugabanuka kw’abanyeshuri basibira mu ishuri bitavuze kwimura abatatsinze, ahubwo ari uko bize neza bagatsinda, hakimuka benshi.
Ikiganiro #EdTechMondays kigamije guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, cyo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Werurwe 2026 kiragaruka ku buryo bwo kongera imbaraga mu ikoranabuhanga mu mashuri yo mu cyaro binyuze mu kwagura murandasi (Internet) n’ibikorwa remezo. Ibi byafasha kugira amahirwe angana ku myigire hirya no hino mu (…)
Amakuru y’umunyeshuri wakuyemo inda, ndetse ikamugwa nabi, yamenyekanye ahagana saa yine na mirongo itatu n’ine (22h34) z’ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki 18 Werurwe 2026. Byabereye ku ishuri rya Kibisabo TSS, riherere mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Rambura, mu Kagari ka Kibisabo.
Uwabaye impunzi cyangwa uzi neza ubuzima zinyuramo, azi neza ibibazo bikomeye by’imibereho zikunda guhura na byo, bitewe n’uko baba batari mu gihugu cyabo, kandi baravuye iwabo batitwaje ibyo bakenera byose mu buzima.
Aline Nyiramahirwe ni umukobwa w’imyaka 23 w’impunzi icumbikiwe mu nkambi ya Mugombwa mu Karere ka Gisagara, akaba yarahawe akazi ko kwigisha ku Ishuri ryisumbuye rya Tekinike, Imyunga n’Ubumenyingiro rya Mugombwa (Mugombwa TSS), nyuma yo guhiga abandi mu bizamini bisoza ayisumbuye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), kiratangaza ko amashuri yose ari mu nshingano zacyo, azaba yagejejweho ibikoresho by’ikoranabuhanga ndetse na murandasi (Internet) bitarenze uyu mwaka wa 2026.
Birazwi neza ko muri iki kinyejana ikoranabuhanga ari kimwe mu by’ingenzi bikenerwa mu iterambere rya buri rwego harimo n’urw’uburezi. KT Radio, mu mushinga uterwa inkunga na Mastercard Foundation ndetse n’ishami ry’Ikoranabuhanga ry’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera, kuri uyu wa Mbere iragaragaza uko ikoranabuhanga rishobora (…)
Mu gihe Isi ikomeje kugaragaza impinduka mu iterambere ry’ikoranabuhanga cyane cyane iry’ubwenge buhangano (AI), imyigire n’imyigishirize na yo birasaba ko ihuzwa n’aho Isi irimo igana. Ibi bitera bamwe impungenge ku ireme ry’uburezi haba ku barimu ndetse n’abanyeshuri bifashisha ubwenge buhangano, abandi bakagira impungenge (…)
Bimwe mu bibazo bibangamiye guteza imbere ubushakashatsi no guhanga udushya mu mashuri makuru na Kaminuza harimo kubura amafaranga yakwifashishwa muri ibyo bikorwa (financing) n’abashakashatsi badafite ubumenyi n’ubushobozi buhagije, umubare wabo na bo ukaba muto.
Nkuranga Alphonse wize mu ishuri ryisumbuye rya IFAK (Institut de Formation Apostolique de Kimihurura) riherereye ku kimihurura mu Karere ka Gasabo, yatangaje ko iri shuri ryanyuze mu bihe bikomeye byashoboraga gutuma ridindira, ariko ashimira cyane Umuryango w’Abasereziyani warishinze ko n’ubwo ryahuye n’ibirijegeza, (…)
Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, Mukantagara Peace, Umwarimu wo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, yashimye gahunda zitandukanye zashyizweho mu burezi harimo iy’uburezi kuri bose n’iyo kuba abanyeshuri basigaye bafatira ifunguro ku ishuri. Icyakora yagaragaje ko hari imbogamizi bahura na zo mu burezi, zo (…)
Muri iyi minsi, mu mirenge yose y’Akarere ka Muhanga hatangijwe ubukangurambaga #FresheriKuIshuri, bwateguwe ku bufatanye Minisiteri y’Uburezi, bugamije guteza imbere umuco w’isuku ihoraho mu mashuri.
Abanyarwanda batuye muri Senegal, Gambia, Mali na Guinea Bissau, bashyikirije Minisiteri y’Uburezi Miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda nk’umusanzu wabo muri gahunda ya Dusangire Lunch igamije gufasha abana kubona ifunguro rya ku manywa bari ku ishuri. Iyi nkunga ikazafasha abana 10,000.
Nyuma y’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025 n’itangira uwa 2026, yaranzwe n’ibirori mu miryango n’ahandi hatandukanye abantu bahuriye bagamije kwishimisha no kwidagadura bifurizanya umwaka mushya, ubu inkuru igezweho ni itangira ry’amashuri, igihembwe cya kabiri.
Inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kwita ku bantu bafite ubumuga mu Rwanda, zivuga ubushakashatsi bwakozwe, bwerekanye ko umubare nyawo w’abanyeshuri bafite ubumuga utazwi, ariko kandi n’abazwi ko biga ngo ugasanga batiga neza uko bikwiye.
Abanyeshuri ba Collège Gitwe mu Karere ka Ruhango biga ibijyanye n’ubumenyi rusange, bagaragarije abayobozi n’imiryango yabo ubuhanga bamaze kwiga bwo gukamura amavuta mu bihingwa, bifashishije ikoranabuhanga ry’inganda zigezweho.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Joseph Nsengimana, avuga ko kwigisha umwana ufite ubumuga atari impuhwe aba agiriwe, ahubwo ko ari inshingano ku babishinzwe kugira ngo na we yige nk’abandi bana badafite ubumuga.
Abakurikiranira hafi iby’uburezi bwifashisha ikoranabuhanga mu Rwanda, basanga amashuri yo mu cyaro agifite ikibazo gikomeye cy’ubuke bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga, bikadindiza abanyeshuri bayigamo.
Ikiganiro EdTech Monday cya Mastercard Foundation cyo kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2025, kiragaruka ku buryo u Rwanda rwakomeza kongerera Ikoranabuhanga mu mashuri yo mu cyaro, himakazwa uburezi bushingiye ku ikorabuhanga.