Nyuma y’amezi hafi atatu bategereje guhabwa igihembo cyo gukosora ibizamini bya Leta, abarimu bari bafite iki kibazo akanyamuneza ni kose nyuma y’uko bahembwe.
Ikigo gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko abanyeshuri bose bari basabye guhindurirwa ibigo by’amashuri bari baroherejweho bose bamaze gusubizwa.
Bamwe mu banyeshuri biga ku kigo cya Rambo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu batangaza ko hari bagenzi babo batagarutse ku ishuri kubera kubura ubushobozi, nyuma y’uko ibiza byibasiye Akarere ka Rubavu bibasenyeye, imiryango yabo ikabura ubushobozi.
Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Twagirayezu Gaspard, arasaba ababyeyi n’Abanyarwanda muri rusange guhindura imyumvire ndetse no gufasha abana kumva ko kuba umwana watsinze neza ibizamini bya Leta abamurera bakabura ubushobozi bwo kumujyana mu kigo aba yoherejwemo, bidasobanuye kureka ishuri.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bugiye gutangira isuzuma n’isesengura, ku bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu Mirenge yatsindishije abana bake umwaka ushize w’amashuri, mu rwego rwo kurebera hamwe icyabiteye n’uko bahangana nacyo.
Ku munsi mpuzamahanga wa mwarimu uba tariki ya 5 buri mwaka, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’ibanze (REB), cyatangaje ko umwarimu azakomeza gushyigikirwa kugira ngo arusheho gutanga uburezi bufite ireme.
Umushinga wa Leta y’u Bwongereza utera inkunga Uburezi bw’u Rwanda, uzwi nka Building Learning Foundations (BLF), wasoje ibikorwa byawo, abakoranye na wo basabwa kwita ku bwo ubasigiye.
Bimwe mu byo mwarimu akeneye kugira ngo abashe gutanga uburezi bufite ireme, harimo no kwifashisha ikoranabuhanga mu gutegura no kwigisha amasomo, nk’uko impuguke mu burezi zibigaragaza.
Ikiganiro Ed-Tech Monday cyo kuri uyu wa 25 Nzeri 2023, kiragaruka ku gusesengura uko ikoranabuhanga rifasha umwarimu n’umunyeshuri mu burezi bukoresha ikoranabuhanga, akamaro ryitezweho, n’ibikenewe ngo koko ikoranabuhanga ribashe gufasha kuzamura ireme ry’uburezi ryifuzwa.
Ihuriro Nyafurika ry’Abagore bita ku Burezi n’Uburere bw’Abakobwa(FAWE) ririzeza abakobwa baturuka mu miryango itishoboye ariko b’abahanga, ko rizakomeza kubishyurira amasomo kugera muri Kaminuza cyangwa mu myuga n’ubumenyingiro.
Umukozi w’Intara y’Iburasirazuba ushinzwe imiyoborere myiza, Byukusenge Madeleine, arasaba ababyeyi kohereza abana ku mashuri ku gihe cyagenwe, kuko imyiteguro ku mashuri yarangiye.
Rwanda Coding Academy (RCA), ni ishuri ryatangiye kumvikana mu Rwanda muri 2018, rigamije kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga, aho abenshi baba bifuza ko abana babo baryigamo.
Abatuye Umurenge wa Matyazo Akarere ka Ngororero, barinubira uburyo ishuri barereragamo ryasambuwe n’imvura ntirisakarwe, hakaba hashize imyaka itanu abanyeshuri biga bacucitse.
Madamu Jeannette Kagame yashimiye Kelie Umutoniwase, wahize abandi banyeshuri bo mu Rwanda mu bizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.
Minisiteri y’Uburezi (MNEDUC) ihamagarira abakuze batazi gusoma no kwandika, kwihutira kwiyandikisha ku biro by’akagari batuyemo kugira ngo na bo bazatangire kwiga kuva tariki 25 Nzeri 2023.
Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira ku ishuri gutangira amasomo y’igihembwe cya mbere, guhera ku itariki (…)
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP), Dr Sylvie Mucyo, yatangaje ko mu gihe kidatinze abanyeshuri biga muri za IPRC bazatangiza kwigira impamyabushobozi za A0 mu mashami atanu yandi.
Kwizera Regis ni umunyeshuri wigaga ku Ishuri ribanza rya EP Espoir de l’Avenir riherereye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Yabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.
Kevin Munyentwali w’imyaka 15, urangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye muri Petit Seminaire Saint Jean Paul II Gikongoro, ari mu banyeshuri bahembwe ku rwego rw’Igihugu kuko yabaye uwa gatanu, akavuga ko atari yizeye kugira uwo mwanya nubwo n’ubusanzwe ari umuhanga.
Mu gihe kuri ubu u Rwanda ruri mu kwezi ko gusoma guherutse gutangizwa na Minisiteri y’Uburezi, biteganyijwe ko kuzarangira Abanyarwanda benshi bagejejweho ibitabo byo gusoma, no gushishikariza ababyeyi gusomera ibitabo abana.
Minisiteri y’Uburezi ubwo yatangazaga ku mugaragaro amanota y’ibizamini bya Leta kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri 2023, yahembye abanyeshuri 10 batsinze ibizamini by’amashuri abanza ndetse n’abatsinze ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.
Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri 2023 yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, igaragaza ko umubare munini w’abanyeshuri bakoze ikizamini batsinze.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), iramenyesha Abanyarwanda ko ejo ku wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri 2023, saa tanu z’amanywa, izatangaza amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, umwaka w’amashuri 2022/2023.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), kiratangaza ko amanota y’abanyeshuri ari hafi gusohoka, kandi ko abantu bakwiye kumenya uko ayo manota abarwa, uko abanyeshuri bashyirwa mu myanya n’uko wajurira igihe utishimiye uko byakozwe.
Abarezi bo mu mashuri ya Tekiniki Imyuga n’Ubumenyingiro, baratangaza ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo ari uguhuza umubare w’abanyeshuri n’ibikoresho bafite, kubera ko bikiri bicye, bagasaba ko byakongerwa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi bw’amashuri abanza n’ayisumbuye (REB), cyatangaje gahunda y’uko abarimu babyifuza batangira gusaba kugurana imyanya, (Permutation) aho batangira kubikorera mu ikoranabuhanga rishinzwe abarimu (TMIS).
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda TVET Board/RTB), ruravuga ko mu Mirenge 416 igize Uterere tw’Igihugu, 24 gusa ari yo itaragezwamo amashuri ya TVET, ariko na irizezwa ko umwaka utaha azaba yabonetse.
Kaminuza y’u Rwanda (UR) yatangaje ko igiye gusubukura gahunda yo gutanga za mudasobwa zigendanwa ku banyeshuri.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ingengabihe y’umwaka w’amashuri 2023-2024, igaragaza ko abanyeshuri bazatangira kwiga ku itariki 25 Nzeri 2023.
I Kigali hatangiye inama nyunguranabitekerezo yiga ku burezi bw’umwana w’umukobwa mu Rwanda, hifashishwa ubushakashatsi bwakozwe ku bikibangamira imyigire ye.