Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR) bwatangaje ko kuva ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, abanyeshuri bayigamo batangira gahunda yo gusaba guhabwa mudasobwa zibafasha mu masomo, nk’uko byari bisanzweho bikaza guhahagara. Abanyeshuri bagaragaje ko bishimiye iyi gahunda kuko bizabafasha kunoza imyigire yabo.
Mu biganiro byahuje Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr Rose Mukankomeje n’Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko, tariki 20 Kamena 2023, hagaragajwe raporo ivuga ko abarimu bagera kuri 666 bari mu kazi ariko badafite ‘Equivalence’ (...)
Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yabwiye abiga ibyerekeranye na Tekinike kubikora neza kuko ari ibintu by’ingenzi, kandi ko ababyize bakenewe cyane ku isoko ry’umurimo, bikabafasha kwiteza imbere, bakanateza imbere Igihugu.
Abanyeshuri biga muri IPRC Musanze, bakomeje kubyaza umusaruro ubumenyi ibyo biga, aho imishinga yabo igenda ikundwa ku isoko ry’umurimo, n’ubwo bamwe bakiri ku ntebe y’ishuri.
Mu Kagari ka Rubindi mu Murenge wa Gataraga Akarere ka Musanze, hari umwana w’umuhungu w’imyaka 17 wiga ku kigo cy’Amashuri cya Nyarubara uvugwaho kunywa umuti witwa Tiyoda, bamutabara agihumeka, ajyanwa kwitabwaho mu bitaro bya Ruhengeri.
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori byo gusoza amashuri yisumbuye ku banyeshuri barangije muri Green Hills Academy (GHA), ku nshuro ya 20 kuva iryo shuri ryashingwa, ashimira abiga muri icyo kigo muri rusange, kubera ibikorwa byabo by’indashyikirwa mu gukemura ibibazo byugarije sosiyete.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG) y’umwaka wa 2021-2022 ivuga ko Ishuri rya Ntare School mu Rwanda ryatinze kuko ngo ryari kuba ryaratangiye kwigisha mu mwaka wa 2019.
Ku wa 15 Kamena 2023, Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 22 b’Abanyarwanda, baminuje mu Ishuri ry’Ubucuruzi rya Alibaba (Alibaba Business School), ryo muri Kaminuza ya Hangzhou Normal University iri mu Bushinwa.
Umwana w’umukobwa w’umunyeshuri uherutse gufotorwa yicaye iruhande rw’umuhanda yigira ku matara yo ku muhanda, yahawe amashanyarazi azajya yigiraho iwabo mu rugo atekanye.
Nubwo mu 2020 hubatswe ibyumba by’amashuri byinshi mu Rwanda, na n’ubu hakaba hari ibigenda byubakwa buri mwaka, ikibazo cy’ubucucike no kuba hari abatabasha kwiga umunsi wose nyamara biteganyijwe, i Nyaruguru, ngo cyakemuka ari uko bubatse ibyumba 707.
Abana bafite ubumuga bagiye kubakirwa amashuri yihariye, afite ibyangombwa byose bikenerwa byaborohereza mu kwiga, kubera ko kutayagira ngo hari abo bikoma mu nkokora bigatuma bareka ishuri.
Abanyeshuri baje gutangira amasomo tariki 5 Kamena 2023 mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, bibaza niba iriya tariki yo gutangira yaratunguye abacunga amacumbi, kubera akavuyo kagaragaye mu kuyatanga.
Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Birembo, Rukundo Jean Baptiste, mu Kagari ka Mpushi, Umurenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi, avuga ko ibyumba bitatu barimo kubakirwa bigiye gukemura ikibazo cy’abana basangiraga icyumba kimwe cy’ishuri batiga mu mwaka umwe.
Manayubahwe Kazana Leonidas, umunyeshuri wa Kaminuza ya Kigali muri Master’s (University of Kigali graduate), ni we wegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa yateguwe na Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) mu 2022, yiswe ‘Inaugural 2022 National Bank of Rwanda (BNR) Postgraduate Research Competition’.
Abanyeshuri 128 ba Kaminuza y’u Rwanda muri Koleji y’Ubucuruzi n’Ubukungu (CBE), mu mwaka wa Kabiri bigiraga mu Ishami rya Nyagatare, bavuga ko batunguwe no kwimurwa aho bigiraga bamaze kuhagera no kwitegura kuhigira. Ni mu gihe Ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwo buvuga ko hari ubufasha bw’umwihariko bugenewe aba banyeshuri, (...)
Abanyeshuri 1274 bo mushuri abanza n’ayisumbuye bitabiriye amarushanwa yo kwandika ibitekerezo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe, aho 48 muri bo bahembewe kuba barayatsinze neza kurusha abandi.
Urubyiruko by’umwihariko abari bararangije amashuri yisumbuye bakabura ubushobozi, barishimira amahirwe bahawe n’umuryango mpuzamahanga utera inkunga urubyiruko binyuze mu nguzanyo babaha (CHANCEN International), yabishyuriye bagashobora gukomeza amashuri yabo ya Kaminuza, kuko byongeye kubaremamo icyizere cy’ejo hazaza.
Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), batanze impamyabumenyi ku barangije kwiga muri za IPRCs (amakoleji agize RP), barimo uwatangiye umushinga wo gukora imbaho mu bisigazwa bya pulasitiki n’ibarizo.
Ku Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Faransisiko d’Assise Remera (GS St François d’Assise Remera), giherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Musanze, huzuye Salle abanyeshuri bazajya bafatiramo ifunguro rya saa sita.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga, n’abafatanyabikorwa bayo baravuga ko hari gahunda yo kuzamura ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga, kugira ngo abiga mu mashuri atandukanye barusheho kurikoresha, biborohereze mu myigire yabo.
Umujyi wa Kigali wateguye imurikabikorwa rihuza abanyeshuri biga Tekiniki (Technical Secondary schools), ndetse n’amashuri y’imyuga (Vocational Training Centers), mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha no gukugaragaza inyungu zo kugana ayo mashuri, aho bahamya ko ibyo biga bibarinda ubushomeri.
Mu gihe hasigaye igihe kitari kirekire ngo abanyeshuri batangire ibizamini bisoza umwaka, abana biga mu ishuri Elena Guerra riherereye mu mujyi wa Huye, beretswe ibihembo byagenewe abazitwara neza kurusha abandi, mu rwego rwo kubashishikariza kwiga bashyizeho umwete.
Ikiganiro EdTech igice cyo mu kwezi kwa Gicurasi 2023 kiribanda ku bumenyi mu ikoranabuhanga nk’igice cy’ingenzi cyane muri iki kinyejana cya 21, mu gusubiza bimwe mu bibazo birimo uburyo bw’ishoramari, kubasha kugera no gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu burezi.
Ubuyobozi bw’Inama y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), bwashyize ahagaragara abanyeshuri bemerewe inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka w’amashuri 2022-2023. Ni nyuma y’uko benshi mu banyeshuri muri iki cyumweru bari bakomeje kugarargaza ko batindiwe no kubona ibi bisubizo, kuko itangira ry’amasomo muri iyi (...)
Mu Muremge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru, hari imidugudu yiyubakiye ibyumba by’amarerero yo mu ngo, kandi ba nyiri ingo abana bahuriramo bavuga ko byabafashije.
Abayobozi b’amashuri abanza ya Leta n’afashwa na Leta, abayobozi b’amashuri yigisha uburezi (TTC) ndetse n’abashinzwe uburezi mu Turere, barishimira ubumenyi bahawe mu mahugurwa baherutse gusoza, kuko buzabafasha kunoza imikorere, bityo imyigishirize irusheho kugenda neza.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yabwiye Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’uburenganzira bwa muntu, ko mu rwego rwo kwimakaza uburezi budaheza, ubu inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga nyarwanda yamaze gutegurwa, hategerejwe ko yemezwa ubundi ururimi rw’amarenga rugatangira kwigishwa hose (...)
Ubuyobozi bukuru bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR), bwasobanuye uburyo itoranywa ry’abanyeshuri basabye kuyigamo rikorwa ndetse n’impamvu uyu mwaka mu bayeshuri basaga ibihumbi 21 bari basabyemo imyanya, abagera ku bihumbi hafi 8 gusa ari bo babyemerewe. Ni nyuma y’uko iyi kaminuza itangaje abemerewe kuyigamo, ariko hakumvikana (...)
Urwego rushinzwe Uburezi mu Rwanda (REB) hamwe n’abafatanyabikorwa, bizihije Umunsi mpuzamahanga w’Umugore mu Mibare ku wa 12 Gicurasi 2023, bakoresha abana ikizamini cy’iryo somo mu mashuri 15 yo mu turere tugize Umujyi wa Kigali.
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda kuri uyu wa 12 Gicurasi 2023, bwashyize ahagaragara urutonde rw’abanyeshuri bemerewe kwiga muri iyi kaminuza mu mwaka w’amashuri 2023. Umunyeshuri wasabye kuhiga yireba anyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga buteganyijwe, akamenya niba yaremerewe umwanya.