Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 10 Frw, zizamara imyaka 10.
Perezida Paul Kagame yashubije icyifuzo cy’abafana bari baje bamukurikiye bashaka ko bifotozanya, abaha umwanya wo gufata ifoto neza nk’uko babishakaga.
Ahantu hitwa Muthu Dosa Corner i Dadar muri Mumbai hamaze kumenyekana kubera “Rajnikant Style Dosa.”
Africa CEO Forum ni imwe mu nama zikomeye cyane muri Afurika, ihuza abakuru b’Ibihugu, za Guverinoma, abayobozi b’ibigo bikomeye (CEOs), abashoramari, amabanki, n’inzego mpuzamahanga.
Buri mwaka ku Isi hizihizwa iminsi ibiri itandukanye ariko yose ihuriye ku bagore, ku buryo hari benshi bashobora kuyitiranya. Buri ku wa 8 Werurwe, ibihugu byinshi byo ku Isi byizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore (Women’s Day), mu gihe buri ku cyumweru cya kabiri cya Gicurasi, ahenshi bizihiza Umunsi Mpuzamahanga (…)
Amatora ya Uganda yarangiye, Yoweli Kaguta Museveni yegukana intsinzi, kandi inkuru z’imigendekere y’amatora nazo zirakomeje.
Mu Buyapani, umusore w’imyaka 18, akaba umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akurikiranyweho gushyira uburozi mu byo kurya bya nyirarume agamije kumwica, kubera ko atari agishoboye kwihanganira urusaku rwo kugona kwe.
Roman Korenev, umuyobozi wa serivisi y’abahuza (bailiffs) bashinzwe gukusanya indezo zo kwita ku bana mu gace ka Tyumen mu Burusiya, aherutse gutangaza rumwe mu manza zamutangaje cyane mu zo amaze kubona mu mwuga we.
Hari abantu bajya bibwira ko ibinyobwa bidasembuye (sodas) byo mu bwoko bwa Fanta (Orange na Citron) bikorwa mu mbuto z’amaronji (Fanta Orange), n’indimu kuri (Fanta Citron), nyamara si ko bimeze.
Uko imyaka ishira indi igataha, ni ko umuco n’ururimi bigenda bihinduka bitewe na politiki n’imiyoborere by’igihugu, biba bigamije imibereho myiza y’abaturage nta busumbane hagati y’abagore n’abagabo, abakobwa n’abahungu. Ni yo mpamvu hari amagambo n’imvugo bitandukanye bigenda bicika mu rurimi, bimwe ndetse bikaba byafatwa (…)
Uko iterambere rikomeza kugenda rihindura isura kugira ngo rigendane n’ibihe, hari ibikoresho bimwe na bimwe biva ku isoko, ibindi bikaburirwa irengero burundu, bitewe n’uko abahanga muri byo baba bifuza ko abantu barushaho kubikunda no kubikoresha bitabagoye.
Muri iki gihe ubuzima bukomeza kugenda buhenda, ari na ko abantu bakomeza kuvumbura amayeri yo gushaka ifaranga, biragoye kwemeza niba ikiribwa, ikinyobwa cyangwa igikoresho runaka uguze ari icy’umwimerere keretse iyo cyakorewe ubugenzuzi n’ababifitiye ububasha n’ubumenyi.
Amafi cyangwa se amasamaki ni amafunguro akundwa n’abantu benshi, cyane cyane abaturiye amazi aho amafi aboneka mu buryo bworoshye kandi kenshi, gusa hari n’abayakunda nubwo byaba bibasaba kujya kuyagura ku isoko kure, kubera gusa ko bayafata nk’inyama nziza ku mubiri wabo, kuko avugwaho kuba agira amavuta macyeya (…)
Hari ibintu byinshi bishobora gutuma umusatsi upfuka cyangwa bikagira uruhare mu gutuma umuntu azana uruhara. Bishobora guturuka ku miterere y’umubiri, imirire, imisemburo, imiti cyangwa se uruhererekane mu miryango (heredity).
Abantu batunze telefone zigendanwa, hari abo usanga bakunda kuzikoresha igihe barimo kuzisharija, abandi bagahitamo kuzireka batiri (battery) ikabanza ikuzura umuriro 100%. Ese gukoresha telefone igihe iri ku muriro hari ikibazo?
Inkomoko y’isaha umuntu ashobora kuyirebera mu myaka isaga ibihumbi bitatu (3000). Uburyo bwa mbere buzwi bwakoreshwaga mu kugereranya igihe, kwari ugushinga inkoni mu butaka igihe harimo kuva izuba, no gukurikirana uko igicucucucu cyayo kigenda cyimuka uko umunsi ugenda ushira.
Ikibazo cyo kubura ibitotsi gikunze kubaho ku bantu benshi mu gihe runaka cy’ubuzima bwabo, rimwe na rimwe bigakemuka vuba, umuntu akongera kujya asinzira uko bisanzwe, ariko hari nubwo icyo kibazo kigera aho kikaba icy’igihe kirekire ku muntu, bitewe n’impamvu zitandukanye nk’uko bisobanurwa na Dr Faith Orchard, inzobere mu (…)
Bamwe mu bagore batwite ndetse n’imiryango yabo, ngo bakunze guhura n’ikibazo cyo kwibaza niba byaba byiza gukora imyitozo ngororamubiri mu gihe batwite, rimwe na rimwe ababegereye bakababwira ibitandukanye. Hari abavuga ko siporo ari nziza, abandi bakavuga ko itemewe ku batwite, ibyo bitekerezo binyuranye bikabashyira mu (…)
Hari abantu bagira umuco wo kugendagenda cyangwa se gutembera gato n’amaguru, nyuma yo gufata amafunguro yabo bagamije kugira ngo igogora ry’ibyo bariye rigende neza, ariko ubushakashatsi bwerekana ko kugendagenda nyuma yo gufata amafunguro, bigira ibyiza bitandukanye, byagombye gutuma n’abadasanzwe babikora batangira (…)
Mu Buhinde, Urukiko rwitwa Karnataka High Court, rwakiriye ikirego cy’umugore ushinja umugabo we kuba akunda injangwe ye ndetse akayitaho kurusha uko amukunda, ndetse ko atamwitaho nk’uko yita kuri iyo njangwe.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), General Muhoozi Kainerugaba, ni umuhungu w’imfura wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Janet Kataaha. Yavukiye mu buhungiro ku itariki 24 Mata, 1974 i Dar es Salaam muri Tanzania.
Kurya vuba vuba, umuntu ntagire umwanya wo gukanjakanja neza, ubushakshatsi bwagaragaje ko bigira inguruka ku mubiri kuko bishobora kuba intandaro yo kurwara indwara zitandukanye harimo na Diyabete yo mu bwoko bwa 2 ndetse n’umuvuduko w’amaraso ukabije bijyana no kugira ibiro byinshi.
Kubera ko telefone zigezweho zizwi nka smart phone zikoze mu buryo zishobora kwangirika ubusa, abazikoze bateganyije n’ibirahure byo kuzirinda (screen protector), kugira ngo zidashwaraduka cyangwa zikaba zameneka igihe zituye hasi zikazamo imitutu ituma ikirahure kidakora neza.
Muri iki cyegeranyo, harimo amagambo ya nyuma n’ubutumwa bwasizwe n’abantu b’ibyamamare babayeho mu buzima butandukanye, aribo: Mahatma Gandhi, Edson Arantes do Nascimento (Pelé), Nelson Mandela na Kobe Bean Bryant.
Ikigo cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Ubumenyi bw’Isanzure (NASA), cyatangaje ko mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki 17-18 Nzeri 2024, hazaba ubwirakabiri bw’ukwezi.
Iki ni icyegeranyo ku magambo yavuzwe na bamwe mu bantu b’ibyamamare babayeho mu buzima butandukanye, uhereye ku bavugwa mu iyobokamana, muri filimi, muri politike, mu mikino n’imyidagaduro, abahanzi n’abandi. Ni amagambo bavuze mu minota ya nyuma y’ubuzima bwabo, hari n’abo habaga habura gato ngo bashiremo umwuka.
Iyo imvura irimo kugwa umuntu aryamye haba ari ninjoro cyangwa ari ku manywa ku buryo urusaku cyangwa ijwi ry’imvura rikugeraho, usanga abantu benshi bagubwa neza no kuryumva, ndetse bamwe bigatuma babasha gusinzira bitabagoye, bitandukanye n’igihe barimo kumva andi majwi asakuza.
Amashyaka ya Politiki mu Rwanda agira ibirango bitandukanye birimo Ibendera, ibimenyetso ndetse n’intero abarwanashyaka bahuriraho.
Uburyo imbwa zizunguza umurizo bushobora kugira ibisobanuro bitandukanye. Mu gihe injangwe zigaragaza uko zimerewe zikoresheje uburyo bwo guhirita, imbwa zo zibanda cyane ku gukoresha umubiri wazo nk’uko byemezwa n’ikinyamakuru Psychology Today.
Hari abakunda kwibaza ku myambaro y’Abapadiri bo muri Kiliziya Gatolika, ibisobanuro by’amabara yayo, igihe yambarirwa, ndetse n’ibirango biyiriho. Kigali Today yegereye Padiri Nkundimana Theophile, ushinzwe ibya liturujiya muri Arikidiyosezi ya Kigali maze abitangaho ibisobanuro mu buryo burambuye.