BK na The Ben bagiye gutangiza neza umwaka Abanyarwanda bishimye
Banki ya Kigali (BK), ku bufatanye n’umuhanzi The Ben, babinyujije mu gitaramo The Nu Year Groove, bagiye gutangiza neza umwaka Abanyarwanda bishimye.
Ni igitaramo ngarukamwaka kizabera i Kigali muri BK Arena, ku wa 1 Mutarama 2026, kikazahuriza hamwe abahanzi b’ibihangange bafatwa nk’aba mbere mu Rwanda, ari bo The Ben na Bruce Mélodie.
Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, gisanzwe gitegurwa n’umuhanzi The Ben cyangwa Tiger B nk’uko bakunze kumwita, hagamijwe gufasha Abanyarwanda by’umwihariko Abanyakigali kwishimira umwaka mushya, no kugaragariza amahanga ko ariho ha mbere ibikorwa byose by’imyidagaduro bibera.
Kuri iyi nshuro harimo akarusho ku bazacyitabira, kubera ko uretse kuba BK ari umwe mu baterankunga bakomeye b’icyo gitaramo, ariko yanashyizeho uburyo bw’umwihariko ku bazagura amatike n’abazahafatira ibyo kunywa no kurya bakoresheje amakarita ya Banki ya Kigali ya Credit cards hamwe na Prepaid cards, aho bazagabanyirizwa ibiciro (discount) ku kigero kizatangazwa mu minsi ya vuba.
Ubuyobozi bwa BK, buvuga ko kimwe mu byo bifuzaga bajya kwitirirwa inyubako ya BK Arena, ari ukubona abahanzi b’Abanyarwanda bahabwa amahirwe yo kuhakorera ibitaramo.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’itangazamakuru n’itumanaho muri BK, Thabit Habineza, avuga ko akarusho kari mu gitaramo ‘The Nu Year Groove’, ari uko abakiriya ba BK n’abandi bose bashobora kuzagura amatike no kuhafatira ibyo kunywa no kurya bakoresheje amakarita yayo, bazagabanyirizwa ibiciro.
Ati “Turimo turagira ngo dufashe abakiriya bacu bashobora kugura amatike, bakoresheje amakarita ya BK, turimo gukorana n’itsinda rya The Ben kugira ngo tube twabasha kubaha n’igabanyirizwa mu gihe baramuka baguze amatike bakoresheje amakarita ya BK. Ibiganiro turimo kubinoza, guhera kuri uyu wa kabiri turaza guhita dutangaza uko igabanyirizwa rizaba ringana n’igihe rizageza.”
Ubuyobozi bwa BK buvuga ko ibikorwa byabo bitagarukira gusa mu bijyanye n’imari, kubera ko bafite n’inshingano zo gushyigikira abantu bari mu byiciro bitandukanye, ku buryo hari na gahunda zihariye barimo gutegurira abari mu byiciro by’ubuhanzi n’ubugeni hagamijwe kubafasha kwiteza imbere.
Bavuga ko guhera mu mwaka utaha bashaka kwinjira cyane mu bikorwa by’imyidagaduro na siporo, nka hamwe mu hantu batagaragaraga cyane, kugira ngo barusheho gushimangira gahunda yabo ya ‘Nanjye Ni BK’, ku buryo buri rwego rurushaho kwibona muri iyo Banki ya mbere y’Abanyarwanda kandi ikorera mu Rwanda.
Benjamin Mugisha uzwi nka The Ben, nk’umwe mu bahanzi bakuru kandi bakunzwe cyane mu Rwanda, avuga ko igitaramo ‘The Nu Year Groove’, kigamije gutanga ibyishimo ku Banyarwanda.
Ati “Mvugishije ukuri ni igitarambo kigamije kugira ngo duhe ibyishimo Abanyarwanda, kuko ni byo mukwiye, mukwiye umunezero.”
Bruce Itahiwacu uzwi cyane nka Bruce Mélodie, avuga ko yishimiye igitekerezo cyo kuba The Ben yarabegereye akabasaba ko bazifatanya muri icyo gitaramo ngarukamwaka, kandi ko nta kabuza ko Abanyarwanda bazabona ibyiza kuri uwo munsi.
Ati “Nta cyambuza gushyiraho itafari ryanjye nk’Umunyarwanda kuko twese turi abahanzi b’Abanyarwanda, ndetse no kubashimisha kuko ni mwe tubikorera (abafana). Niteguye neza, muzabibona kuri uwo munsi.”
Guhuriza hamwe The Ben na Bruce Mélodie mu gitaramo, ni kimwe mu bintu byifuzwaga n’abatari bake, bitewe n’ibihangano bafite byatumye bigarurira imitima y’abantu batandukanye biganjemo Abanyarwanda.
Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|