Mu Kigo cya Polisi cy’amahugurwa giherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2026, habereye umuhango wo kwinjiza ba Ofisiye bashya 436 muri Polisi y’Igihugu no kwizihiza imyaka 25 y’ubufatanye butanga umutekano, ari na yo myaka Polisi y’u Rwanda imaze ibayeho.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, avuga ko muri iki gihe ikoranabuhanga ryakataje, rikoreshwa cyane no mu gukora ibyaha, bityo ko guhagarara ku miryango ya Banki urinze abajura bitagihagije.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, avuga ko urwego akuriye rwiyemeje gukora ku buryo buri mutura Rwanda atagira impungenge z’umutekano we, ariko hakabamo ubufatanye n’abaturage mu kuwucunga.
Amakuru atangwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo, aravuga ko umurambo wa Isaie Twizerimana wari ugishakishwa na wo wabonetse.
Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2026, nibwo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge haburanishijwe urubanza rudasanzwe rw’umuntu ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije wareze umunyamategeko (umuhesha w’inkiko w’umwuga), amushinja kumwita amazina amutesha agaciro, uregwa asabirwa gutanga ihazabu y’ibihumbi 200 Frw n’indishyi ya (…)
Perezida Kagame yirukanye ba Ofisiye bakuru 6, ba Ofisiye bato 13, ba Suzofisiye n’Abawada 277 mu rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS). Hari n’abazamuwe mu ntera nk’uko biri mu itangazo rya RCS.
Brig Gen Rwivanga yatangiye kuyobora Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye(EASF). Uyu mwanya azawumaraho imyaka itatu aho azaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.
Mu Ishuri rya Gisirikare i Gako, kuri uyu wa Gatandatu habereye Inama Nyunguranabitekerezo ku Mutekano w’Igihugu (National Security Symposium) ihuza abayobozi mu by’umutekano, abanyeshuri n’abashakashatsi bo mu mashuri makuru, hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, (RCS) rwatangaje ko Karasira Aimable Uzaramba yapfuye mu masaha y’ijoro ryo ku wa 7 Gicurasi 2026 ahagana saa sita nyuma y’uko afashe imiti myinshi yari asanzwe anywa, akarenza ingano yayo.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze uwitwa Imanirakiza Issa Naphtal, Noteri wigenga ukorera mu Karere ka Rubavu n’abandi bantu batandatu ari bo; Nkundimana Tharcisse, Nsabimana Straton, Harerimana Jean Paul, Mukeshimana Marie Louise, Ndagijimana Daniel na Ndagijimana Jean. Bakurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu (…)
Imvura yaguye mu ma saa saba n’igice z’amanywa mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Mpanga mu Kagari ka Bwiyorere, yumvikanyemo inkuba yakubise inka 15 n’intama 18 z’umworozi witwa Mutarambirwa Patrick zari mu rwuri rwe, zose zihita zipfa.
Mu minsi ishize, mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, narebye amashusho agaragaza neza impamvu zitandukanye zigaragaza politiki yo mu Karere kacu, n’itandukaniro riri hagati y’imvugo za dipolomasi mpuzamahanga n’ubuzima nyakuri bw’abatuye u Rwanda.
Abahagarariye inyungu za gisirikare z’ibihugu byabo mu Rwanda (Defence Attachés) basobanuriwe uko umutekano w’u Rwanda n’uwo mu Karere wifashe, ndetse bagaragarizwa n’uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro by’Umuryango w’Abibumbye no mu butumwa bw’amahoro bushingiye ku mikoranire ya gisirikare (…)
Abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Tanzania (TPDF) bahuriye mu Karere ka Karagwe mu Nama ya 15 y’Abayobozi b’Ingabo bakorera ku mipaka, igamije gukemura ibibazo by’umutekano byo ku mipaka no gukomeza kunoza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Abantu 11 berekanywe na RIB nyuma yo gufatwa kubera ibyaha bitandukanye bakurikiranyweho. Aba bantu harimo abagore 3 n’abagabo 8. Bakurikiranyweho ibyaha by’ubwambuzi bushukana, aho bakekwaho gufatanya n’abandi kugurisha imitungo itari iyabo, irimo inzu n’ubutaka.
Abasirikare 100 b’u Rwanda, bari boherejwe mu butumwa bw’ubutabazi muri Jamaica, bageze i Kigali, aho bashimiwe ubwitange, umurimo mwiza kandi unoze bakoze ndetse n’ikinyabupfura cyabaranze muri izo nshingano bari bahawe.
Ni amakuru yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2026, mu kiganiro ‘BURAKEYE’ cya KT Radio, aho umuturage yatanze amakuru y’uburyo i Muhanga bwakeye hari inkuru y’incamugongo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutasi ku Mari (FIC) cyasabye ibigo by’imari n’Abanyarwanda muri rusange kwitwararika ku bantu bari ku rutonde rw’ibihano mpuzamahanga, kibaburira ko gutanga amafaranga, umutungo cyangwa izindi serivisi ku bantu bafatiwe ibihano bishobora kubakururira ibihano bikomeye biteganywa n’amategeko.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha - RIB rwafunze Sebahizi Jean Chrysostome na Twagirayezu Jean Marie Vianney bakurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya umwana, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rudashobora kwirengagiza ibibazo bibangamira umutekano warwo, cyane cyane ibituruka ku mutwe witwaje intwaro wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Abofisiye n’abandi basirikare bafite andi mapeti bo mu mutwe udasanzwe (Special Operations Force), mu Ngabo z’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu basoje imyitozo y’ibanze yo kurwanya iterabwoba bari bamazemo ibyumweru 22, yaberaga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.
Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-1) ziri mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zambitswe imidali y’ishimwe hagamijwe kugaragaza uruhare rwabo mu bikorwa byo kugarura no kubungabunga amahoro.
Ubuhamya n’ibiganiro bitangwa n’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi, bigaragaza ko impamvu zikururira abantu gucuruzwa harimo kwizezwa inyungu z’amafaranga n’uburangare bw’ababyeyi ku bana babo bagiye gushaka akazi.
Kompanyi yubatse urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo (Rusumo Power Company Limited) ruhuriweho n’ibihugu bitatu (Rwanda, Burundi na Tanzania) kuri uyu wa Gatanu yashyikirije Polisi y’u Rwanda imodoka ya Kizimyamwoto (Fire engine) iyo Kompanyi yageneye u Rwanda nk’impano. Buri gihugu muri bitatu bihuriye kuri uru rugomero, (…)
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu babiri bari bashikuje telefoni n’igikapu umuntu mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Gashyantare 2026 bakinjira mu nzira y’amazi (rigole) i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, bavuyemo.
U Rwanda rwitabiriye irushanwa mpuzamahanga rihuza imitwe yihariye ya Polisi n’Ingabo (SWAT/ Special Forces) iturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Nibakure Florence, Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigega cyihariye cy’ingoboka ku bwishingizi bw’uburyozwe bw’impanuka z’ibinyabiziga bifite moteri bigenda ku butaka n’izikomoka ku nyamaswa aherutse kubwira Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, ko ikinyabiziga kidafite (…)
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), itangaza ko mu bantu 51 bapfuye bazize ibiza mu mezi atatu ashize, ni kuvuga kuva mu kwezi k’Ukwakira 2025 kugeza ubu muri Mutarama, 35 muri bo bishwe n’inkuba, abaturage bagasabwa gukurikiza amabwiriza yo kwirinda ibyo byago.
Mu kiganiro kigaruka ku mutekano wo mu muhanda n’uburyo impanuka zagabanuka, kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Mutarama, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yavuze ko hasabwa ubufatanye n’uruhare rwa buri wese, kuko bidashoboka ko impanuka zagabanuka bikozwe na Polisi yonyine.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwihanganishije abaturage babuze ababo, abahungabanye ndetse n’abagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’inkuba yakubise abaturage ku Cyumweru, tariki ya 4 Mutarama 2026 mu Murenge wa Jarama.