Intore z’Urungano zasabwe kuzaba abahamya b’uko u Rwanda rumeze

Urubyiruko rugize icyiciro cya karindwi cy’Itorero ry’Urungano, basabwe kuzaba abahamya b’uko u Rwanda rumeze n’ibyo rumaze kugeraho, bagakomeza kuba urumuri n’icyitegererezo mu byo bakora.

Intore z'Urungano zasabwe kuzaba abahamya b'uko u Rwanda rumeze
Intore z’Urungano zasabwe kuzaba abahamya b’uko u Rwanda rumeze

Ni bimwe mu byo basabwe n’Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ukuboza 2025, ubwo mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba hatangizwaga Itorero ry’Urungano rugize icyiciro cya karindwi.

Ni urubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi 300 baturutse hirya no hino mu gihugu, no mu bihugu byo ku migabane itandukanye, irimo Afurika, Uburayi na Amerika, bagiye kumara igihe cy’iminsi umunani bahabwa ibiganiro bitandukanye birimo kwigishwa amateka y’u Rwanda, indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda n’ibindi.

Intego y’iri torero ni ugutanga urubuga ku rubyiruko kugira ngo baganire banasobanukirwe amateka y’Igihugu, hagamije komorana ibikomere by’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, bagasobanukirwa icyerekezo cy’Igihugu no gufatira hamwe ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bashyira imbere ubumwe mu rugendo rwo kubaka u Rwanda rwifuzwa.

Atangiza iri torero ku mugaragaro, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yababwiye ko bazahungukira byinshi bizabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi yaba mu mashuri no mu mirimo, kubera ko abantu babeshwaho n’umuco.

Yagize ati “Ndabasaba gukurikira ibiganiro mugiye guhabwa muri iri torero, mukabaza ibibazo bituma musobanukirwa, ku buryo muzava hano mufite intego yo kuba "Bandebereho", mugaharanira kuba icyitegererezo mu muryango nyarwanda n’ahandi hose muzaba muri.”

Yungamo ti “Icyo tubasaba ni ukugenda bakaba abahamya b’uko basanze u Rwanda rumeze, amahoro bahabonye, umutekano, uburumbuke bahabonye n’iterambere. Ikindi ni ugukomeza kuba urumuri, icyerekezo mu masomo biga no mu mirimo bakora, kugira ngo bashakire n’u Rwanda inshuti, kandi ubwo bufatanye bukomeze buturange, burange n’urubyiruko, bazubake u Rwanda rukomeye, nabo ubwabo biyubake.”

Mu kiganiro bahawe n’Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Eric Mahoro, basobanuriwe ko Itorero ryavanyweho n’abakoloni mu mwaka wa 1924 rigasimbuzwa amashuri, ariko mu bumenyi yatanze yirengagije umuco nyarwanda, indangagaciro na kirazira zawo, ahubwo aba imwe mu miyoboro yimakaje amacakubiri yagejeje Abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abagize iri torero bahamya badashidikanya ko nta kabuza ko bazungukiramo byinshi kandi by’ingenzi, bizatuma barushaho kumenya u Rwanda no guharanira iterambere yarwo.

Umwe muri bo ati “Nzabakorera ubuzigizi, nkore ubukangurambaga mu gukunda igihugu, harimo kwitabira umuganda, dukora ibikorwa by’ubukorerabushake birimo gukemura ibibazo byugarije abaturage n’ibindi bitandukanye biganisha ku iterambere ry’Igihugu.”

Mugenzi we ati “Inyigisho baduha aha, zizatuma dufunguka mu bwonko, kuko hari igihe uba wumva wowe hari ibyo witekerereza ku giti cyawe, ariko tuzongeraho n’iby’abandi, tubashe gusubira inyuma, turebe bamwe twasize tube twabigisha. Nzabasangiza ibyo nahakuye, ngerageze kubisigasira kugira ngo mbere urugero abandi.”

Uru rubyiruko rugizwe n’abavuye mu Turere dutandukanye tw’u Rwanda no mu bihugu by’amahanga nka Uganda, Kenya, Togo, Ububirigi, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka