Basketball: APR WBBC irisobanura na Al Ahly muri 1/2, REG igomba gushaka umwanya mwiza

Mu mikino ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w’ Afurika muri Basketball y’abagore, ikipe ya APR yamaze kugera muri 1/2 naho REG yo igomba kujya gushaka imyanya myiza.

Ikipe ya APR women basketball club iresurana na Al Ahly muri 1/2
Ikipe ya APR women basketball club iresurana na Al Ahly muri 1/2

Ikipe ya APR Women Basketball Club yageze muri 1/2 nyuma yo gusezerera muri 1/4 ikipe ya Kenya Ports Authority yo muri Kenya iyitsinze amanota 79 kuri 76 mu mukino wabaye kuri uyu wa gatanu taliki ya 12 Ukuboza 2025.

Ikipe ya APR Women Basketball Club yageze muri 1/2 nyuma yo gusezerera muri 1/4 ikipe ya Kenya Ports Authority
Ikipe ya APR Women Basketball Club yageze muri 1/2 nyuma yo gusezerera muri 1/4 ikipe ya Kenya Ports Authority

Ikipe ya REG Women Basketball Club nayo ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino, yo nti ya bashije kugera mu mikino ya 1/2 kuko yasezerewe n’ikipe ya ASC Ville de Dakar yo muri Senegal nyuma yo gutsindwa amanota 68 kuri 48 bityo yisanga igomba kujya guhatanira imyanya myiza (Ranking).

Ikipe ya REG WBBC nti yabashije kurenga imikino ya 1/4
Ikipe ya REG WBBC nti yabashije kurenga imikino ya 1/4

Nyuma yo kugera muri 1/2, ikipe ya APR WBBC iracakirana na Al Ahly yo mugihugu cya Misiri ari nayo yakiriye iyi mikino naho ikipe ya REG yo igomba gukina na Sporting Clube de Luanda yo muri Angola ba hatanira umwanya kuva kuri 5-8.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka