Gusora ni igikorwa kigaragaza agaciro duha Igihugu- Minisitiri w’Intebe
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva yagaragaje ko gusora ari kimwe mu bikorwa bigaragaza agaciro abasora baha igihugu, kubera ko bibafasha kubaka u Rwanda rwihagije, rufite ubushobozi bwarwo kandi rutekanye.
Ibi uyu muyobozi yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu mugoroba, mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye umuhango ngarukamwaka wo gushimira abasora, no kuzirikana uruhare bagira mu Iterambere ry’Igihugu.
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yavuze ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ruhanganye n’ingaruka zo kugabanuka kw’inkunga zituruka mu mahanga, aho yakomeje kugabanuka bigaragara mu ngengo y’imari ikava ku kigero cya 37% muri 2010-2011, ikaba igeze ku kigero cy’8.3%, kandi ko izakomeza kugenda igabanuka.
Agendeye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Sora. Nsore, Twigire, Minisitiri w’Intebe yavuze ko igabanuka ry’inkunga z’amahanga atari ikibazo ahubwo ari impuruza isaba Abanyarwanda kongera imbaraga zabo.
Yagize ati “Bitwibutsa ko tugomba kongera imisoro, nk’inkingi y’iterambere yizewe kurusha ibindi byose mu kubona ubushobozi bw’imbere mu gihugu. Twibuke ko iyo nkunga badutera n’imisoro y’abaturage b’ibyo bihugu. Insanganyamatsi y’uyu mwaka iragira iti ‘Sora, Nsore, Twigire’ aya ni amagambo yoroheje ariko afite uburemere.”
Yongeyeho ati “Atwibutsa ko gusora bidufasha kubaka u Rwanda rwihagije, rufite ubushobozi bwarwo, rutekanye, kandi rufite ijambo mu ruhando mpuzamahanga. Gusora ni igikorwa kigaragaza agaciro duha igihugu. Twibuke ko urugendo rwo kwigira k’u Rwanda atari inshingano z’abantu bake, ni umurimo wa twese. Umusoro wawe n’uwanjye, niyo nzira iduha kugera ku bwigenge nyabwo.”
Yavuze ko uko abasora bazajya barushaho gusora neza, ari nako Leta izagenda igabanya gukenera inkunga yo hanze, no kurushaho gukenera imari mu bikorwa na serivisi bakeneye nk’Abanyarwanda, kandi ko nta wundi uzigera akemura ibibazo by’Abanyarwanda uretse bo ubwabo.
Imisoro y’Abanyarwanda niyo ifasha Leta kurangiza inshingano nyinshi iba ifite, zirimo kubungabunga umutekano, guteza imbere ubwisungane mu kwivuza, gushyira mu bikorwa gahunda yo kugaburira abana mu mashuri no gushora imari mu bikorwa remezo bifasha korohereza ishoramari n’ubucuruzi.
Dr. Nsengiyumva ati “Leta y’u Rwanda irabizi neza ko gusora neza bidakwiye kuba umutwaro ku basora, ni muri urwo rwego Guverinoma izakomeza kunoza uburyo bw’imisorere, binyuze mu gukomeza kunoza ikoranabuhanga mu misoro, gukuraho imbogamizi mu by’amategeko n’imiyoborere.”
Bazakomeza kandi kuvugurura politike y’imisoro mu buryo buboneye kandi bujyanye n’ibihe, hongerwa ubujyanama n’ubumenyi ku basora no kunoza ibibazo bijyanye n’imisorere, hagamijwe kubaka uburyo bw’imisorere bworoshye kandi bugezweho.
Komiseri Mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti, yavuze ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari 2024-2025, bakusanyije amafaranga y’u Rwanda agizwe n’imisoro n’andi atari imisoro, angana na miliyari 3,099, ku ntego bari bafite yanganaga na miliyari 3,041 na miliyoni 200.
Ati “Abasora bashya nabo bariyongereye, aho umwaka ushize twabashije kwandika abagera ku 128,166 binjiye mu basora bacu. Kongera imbaraga mu kwigisha abasora, byazamuye igipimo cyo kumenyekanisha no kwishyura ku gihe.”
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026, RRA ifite intego yo gukusanya umusoro n’andi atari umusoro miliyali 3,728, bizagira izamuka rya 20.3%, bingana na miliyari 629 na miliyoni 200, ugereranyije n’umwaka wa 2024-2025.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|