AFC/M23 yatangaje ko yiteguye kurekura Uvira ariko hagashyirwa ingabo zitabogama

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rivuga ko uyu mutwe witeguye kurekura umujyi wa Uvira uheruka gufata, mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’Amahoro ya Doha, ndetse ikabikora ku busabe bw’umuhuza muri ibi bigaro ari we Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa uyu mutwe ugasaba ko icyo gihe hashyirwa ingabo z’amahanga zitabogama, zo kurindira umutekano abaturage.

Corneille Nangaa ni we washyize umukono kuri iri tangazo
Corneille Nangaa ni we washyize umukono kuri iri tangazo

Mu byo uyu mutwe usaba kugira ngo wubahirize ibyo wiyemeje, harimo kandi ko umujyi wa Uvira wakurwamo abasirikare n’abandi bose bitwaje intwaro bahasanzwe, hakabaho kurinda abaturage n’ibikorwa remezo, ari yo mpamvu usaba ko hashyirwaho ingabo zitabogama zanafasha kubahiriza ihagarikwa ry’imirwano (ceasefire).

Icyakora AFC/M23 yagarutse ku ngabo z’u Burundi n’indi mitwe ishyigikiye Leta ya RDC, aho ivuga ko itazihanganira abakiri muri iki gihugu bahita bafata aho uyu mutwe urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa warekuye, ngo bakomeze kuhifashisha mu bikorwa byabo.

Umutwe wa AFC/M23 uvuga ko wiyemeje kurekura umujyi wa Uvira, mu rwego rwo guha amahirwe yuzuye inzira y’amasezerano y’Amahoro ya Doha, bityo habe haboneka igisubizo kirambye cy’amakimbirane amaze igihe.

Umujyi wa Uvira wo muri Kivu y’Amajyepfo, uherutse gufatwa na AFC/M23 ku itariki 12 Ukuboza 2025, iwambuye ingabo za RDC, iz’Abarundi, Wazalendo n’indi mitwe ishyigikiye iki gihugu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka