Perezida Kagame yakiriye Mohamed Ali Janah, umushoramari ukomeye mu by’amahoteli

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Mohamed Ali Janah, Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi (Group Chairman) wa Hotels and Resorts Investment Maldives.

Mu itangazo rwashyizwe ku rukuta rwa X rwa Perezidanse ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ukuboza 2025, rivuga ko kuri uyu mugoroba Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi (Group Chairman) wa Hotels and Resorts Investment Maldives, Mohamed Ali Janah, hamwe n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi wa JIH Global Investments, ari kumwe na Ghassan Aboud na Ahmad Aboud, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi n’Umuyobozi ushinzwe Imari (CFO) wa Ghassan Aboud Group.

Ibiganiro byabo byibanze ku mahirwe y’ishoramari n’iterambere, ashobora kuboneka mu Rwanda, by’umwihariko mu rwego rwa hoteli zo ku rwego rwo hejuru n’imiturire n’inyubako.

Maldives ni igihugu kigizwe n’ibirwa birenga igihumbi, kikaba kizwi cyane ku rwego mpuzamahanga kubera ibikorwa by’ubukerarugendo bwo ku rwego rwo hejuru bwiganjemo amahoteli y’inyenyeri 5, yubatswe ku birwa byihariye, inyanja nziza n’ubwiza karemano.

Giherereye mu majyepfo ya Aziya, hafi ya Sri Lanka n’u Buhinde, kikaba gifatwa nk’igihugu cy’indashyikirwa mu bukerarugendo bwo ku rwego rwo hejuru, kubera ubunararibonye bafite mu micungire y’amahoteli n’ishoramari ry’ubukerarugendo.

Ikaba ari yo mpamvu ikomeye ituma abantu cyangwa ibigo byaho nka Hotels and Resorts Investment Maldives, bikunze gushora imari mu mahanga, cyane cyane mu rwego rw’amahoteli agezweho.

Bivugwa ko Ibigo by’ishoramari byo muri Maldives bizwi cyane mu guteza imbere amahoteli yo ku rwego rwo hejuru n’imitungo itimukanwa, biri mu biganiro n’u Rwanda ku mahirwe y’ishoramari ashobora kuhaboneka akaba yashyirwa mu bikorwa mu gihe kiri imbere bigenze neza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka