Umuyobozi w’Icyubahiro Wungirije wa APR FC Gen. Mubarakh Muganga yagiranye ibiganiro byihariye n’umutoza Taleb Abderrahim Taleb n’abakinnyi nyuma yo kunyagirwa na Gor Mahia 5-0 mu mukino ufungura CECAFA Kagame Cup 2026.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya APR FC yanyagiriwe na Gor Mahia FC ibitego 5-0 irushwa cyane, mu mukino wa mbere w’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 warebwe na Perezida Paul Kagame.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yemeje ku mugaragaro ko umubare w’amakipe azitabira Igikombe cya Afurika (AFCON) uziyongera ukava kuri 24 ukagera kuri 28, guhera mu irushanwa rya 2027 rizabera mu bihugu bya Kenya, Uganda na Tanzania.
Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Amerika y’Epfo (CONMEBOL), Alejandro Domínguez, yongeye gusaba ko Igikombe cy’Isi cya 2030 cyakongererwa amakipe akava kuri 48 akagera kuri 64, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 100 ishize iri rushanwa rikinwa.
Ikipe ya POLICE FC yeretse itangazamakuru abatoza, abakinnyi ndetse n’imyambaro mishya izakoresha mu mwaka utaha w’imikino.
Ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania yatangaje ko igiye kuza kwitegurira umwaka w’imikino 2026-2027 mu Rwanda aho izakina n’amakipe arimo Gasogi United.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Nyakanga 2026, ikipe ya Police FC yatangaje Umunya-Maroc Ryker Jaafar w’imyaka 55 nk’Umutoza wayo mushya mu myaka ibiri iri imbere.
Umuyobozi w’Icyubahiro Wungirije wa APR FC Gen. Mubarakh Muganga yavuze ko irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 iyi kipe irafungura kuri uyu wa Gatanu ikina na Gor Mahia rizajya mu bindi bikombe batwaye gusa asaba abakunzi bayo kuba hafi kuko ubuyobozi bwabakoreye ibyo bifuzaga bugura abakinnyi beza.
Rutahizamu w’Umunya-Ghana Boateng Mensah wari umaze imyaka ibiri akinira Mukura VS atazongeramo amasezerano yatangiranye imyitozo FC Garde Republicaine yo muri Djibouti izakina CECAFA Kagame Cup 2026.
Kuri uyu wa Mbere, myugariro w’Umunya-Burkina Faso Madou Zon uheruka gusinyira APR FC imyaka ibiri avuye muri TP Mazembe yatangiye imyitozo.
Kuri uyu wa Mbere, ikipe ya Mukura VS yatangaje ko yatandukanye n’umutoza wa Tomas Trucha wari umaze amasaha macye ageze mu Rwanda aho ari aje kuyibera umutoza mu gihe cy’imyaka ibiri.
Kuri uyu wa Mbere hatangajwe ibiciro by’imikino ifungura irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 rizabera mu Rwanda kuva ku wa Gatanu w’iki Cyumweru kugeza tariki 7 Kanama 2026 irimo uzahuza APR FC na Vipers SC.
Ibirori bya Rayon Day 2026 ’ Umunsi w’Igikundiro’ bitegurwa n’ikipe ya Rayon Sports byabereye kuri Kigali Pele Stadium ku wa 18 Nyakanga 2026, byayinjirije agera kuri miliyoni 49 Frw.
Kuri iki Cyumweru ikipe ya Espagne yatwaye Igikombe cy’Isi 2026 itsindiye Argentina ku mukino igitego 1-0, itwara iri rushanwa ku nshuro ya kabiri nyuma ya 2010.
Ikipe ya Police FC yabonye Umunyamabanga Mukuru mushya aho SP Diane Ntakirutimana yasimbuye CIP Claudette Umutoni wari umaze imyaka itatu kuri uyu mwanya.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yatsindiye GorMahia ibitego 2-0 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino wa gicuti wakinwe ku Munsi w’Igikundiro ’Rayon Day 2026’ ibirori iyi kipe yerekaniraho abakinnyi izakoresha mu mwaka mushya.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yerekanye abakinnyi 27 izakoresha mu mu mwaka w’imikino 2026-2027 barimo 16 bashya mu birori by’Umunsi w’Igikundiro byabereye muri Kigali Pelé Stadium.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imikoranire y’imyaka itanu n’igice y’imikino na Banki ya Kigali igiye kuba umufatanyabikorwa wayo mukuru izajya yambara mu gatuza aho afite agaciro kayingayinga miliyari 1 Frwn ku mwaka.
Mu gihe Isi y’umupira w’amaguru iri guhanga amaso impano idasanzwe ya Lamine Yamal, ifoto ya kera imugaragaza akiri uruhinja ari mu maboko ya Lionel Messi yongeye kugarukwaho cyane, ivugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, ihinduka imwe mu nkuru zidasanzwe zihuza amateka n’ahazaza h’umupira w’amaguru.
Binyuze muri kompanyi ya Ishet LTD ibarizwamo, Ikipe ya Impeesa FC ifatanyije na Norge Africa League yo muri Norvège ifasha abakinnyi mu kubashakira amakipe yateguye umwiherero w’ibyumweru bine uzabera muri Camp Kigali ahazahurira abana babarirwa muri 300 hagati y’itariki 27 Nyakanga na 28 Kanama 2026.
Ikipe y’igihugu ya Espagne igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi 2026 nyuma yo gutsinda Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ibitego 2-0 mu mukino wa 1/2 cy’irangiza, aho itegereje, izava hagati ya Argentine na Ubwongereza.
Kuri uyu kabiri taliki ya 14 Nyakanga, nibwo u rwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), rwatangaje ko rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Aston Villa yo mu bwongereza ajyanye na gahunda ya Visit Rwanda, yo kwamamaza ibyiza nyaburanga by’u Rwanda.
Kuri uyu kabiri taliki ya 14 Nyakanga, nibwo u rwego rw’igihugu rw’iterambere RDB, rwatangaje ko rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Aston Villa yo mu bwongereza.
Mu gihe Igikombe cy’Isi 2026 kigeze muri 1/2 gitangira kuri uyu wa Kabiri, amakipe 48 yose yakitabiriye kuri ubu hakaba hasigayemo ane, azagabana ibihembo bifite agaciro ka miliyoni 871 z’amadolari ya Amerika, angana n’arenga miliyari 1,200 Frw aho uwa mbere azahabwa miliyoni 50 z’Amadolari z’uwo mwanya gusa.
Kuri iki Cyumweru kuri Kigali Marriott Hotel habereye ibirori byo gutanga ibihembo by’abakinnyi ndetse n’abandi bitwaye neza muri Shampiyona 2025-2026 aho Umurundi Girumugisha Jean Claude ukinira Al Hilal SC ariwe wabaye umukinnyi mwiza w’umwaka.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije rutahizamu Junior Kameni ukomoka muri Cameroon watwaye igikombe cy’irushanwa rya kabiri rikomeye ku mugabane wa Asia, wakiniraga Khor Fakkan yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu nk’umukinnyi wayo mushya.
Umujyanama w’umukinnyi w’Ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo, Jayden Adams wakinaga hagati mu kibuga witabye Imana nyuma y’iminsi micye avuye mu Gikombe cy’Isi 2026, Brendine Johnson yavuze ko ku wa Kane w’iki cyumweru bavuganye ameze neza nta kibazo afite.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko ibirori ngarukamwaka bya Rayon Day ’Umunsi w’Igikundiro’ bya 2026 byimuriwe kuri Kigali Pele Stadium bivanywe kuri Stade Amahoro.
Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball (FERWABA) ryatangaje ko ryakuyeho ibihano byari byarafatiwe abakinnyi Ntore Habimana na Mpoyo Axel Olenga nyuma yo kwakira amabaruwa yabo asaba imbabazi no kugirana ibiganiro n’ikipe ya APR BBC basanzwe bakinira.
Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani yateye inkunga y’ibihumbi 100 by’amadolari, irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 izabera mu Rwanda kuva tariki 24 Nyakanga 2026.