Ikipe ya Etincelles FC yujuje imikino itanu idatsindwa yahagamye Rayon Sports yujuje itatu idatsinda banganya 1-1 mu mukino w’umunsi wa 23 wa Rwanda Premier League wabereye kuri Stade Umuganda kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2026.
Ikipe ya APR FC yanganyije na Marine FC 2-2 mu mukino w’umunsi wa 23 ya Rwanda Premier League, wabeyere kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Werurwe 2026, ikomeza kugenda biguru ntege inyuma ya Al Hilal SC iyoboye urutonde.
Haruna Niyonzima wabaye kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yahakanye ibyo gusezera gukina umupira w’amaguru burundu.
Indenge bwite ya Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Al Nassr muri Saudi Arabia yavuye muri iki gihugu yerekeza muri Espagne kubera ibitero Iran iri kugaba ku bikorwa bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika hirya no hino ku Isi kubera ibitero zayigabyeho zifatanyije na Israel.
Mu gihe Igihugu cya Iran kiri kugabwaho ibitero na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel ndetse bikaba byarahitanye Umuyobozi w’Ikirenga, iki Gihugu kizitabira Igikombe cy’Isi 2026 aho imikino itatu y’itsinda rya karindwi giherereyemo izabera muri Amerika?
Nyuma y’imvura nyinshi yaguye kuru stade ya Muhanga bigatuma umukino As Muhanga yakinagamo na Police usubikwa, urasubukurwa bakomereza aho bari bageze.
Ikipe ya APR FC yatsinze Gorilla FC 2-1 mu mukino w’umunsi wa 22 ya Rwanda Premier League, wabeyere kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2026, ibona itsinzi nyuma y’imikino ine idatsinda.
Kuri uyu wa Kane, Umudage Zemke Jermaine w’myaka 20 y’amavuko ukinira ikipe ya Rembe Rad-Net yegukanye Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2026 kangana n’ibilometero 82 kakinwe hazengurukwa Umujyi wa Rubavu abasiganwa bagezemo ku wa 25 Gashyantare 2026 hakina agace ka kane katurutse mu Karere ka Karongi.
Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Al Hilal SC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 19 wa Rwanda Premier League yongera gutanga ikizere cyo kuzanzamuka.
Mu mukino wateje impaka, ikipe ya Rayon Sports itsinze Mukura VS 2-1 mu mukino w’umunsi wa 21 wa Rwanda Premier League, yigira imbere ku rutonde rwa shampiyona.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwashimiye amakipe y’abagabo n’abagore mu mupira w’amaguru yabonye itike yo kuzahagararira Akarere ku rwego rw’Umujyi wa Kigali mu marushanwa azwi nka ‘Umurenge Kagame Cup 2026’.
Ikipe ya APR FC yanganyije na Police FC 1-1 mu mukino ufungura umunsi wa 21 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2026.
Kimenyi Yves wabaye umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’amakipe arimo APR FC, Rayon Sports na Kiyovu yatangaje ko asezeye umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga kubera imvune ikomeye yagize mu myaka itatu ishize.
Ikipe ya Al Merreikh SC yatsinze Al Hilal SC ibitego 2-1 mu mukino w’ikirarane cy’ umunsi wa 15 gisoza imikino ibanza ya Rwanda Premier League, wabereye kuri stade Amahoro, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Gashyantare 2026.
Kuri uyu wa Kabiri kuri Kigali Pele Stadium hakiniwe imikino ibiri ibanza ya 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, ikipe ya Police FC inganya na Gicumbi FC 1-1 mu gihe APR FC yatsinze Kiyovu Sports 2-0.
Umukino w’ikirarane cy’Umunsi wa 15 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu 2025-2026 uzahuza Al Hilal SC na Al Merrikh SC zo muri Sudani washyizwe kuri Stade Amahoro ku wa 17 Gashyantare 2025, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Ikipe ya Gasogi United yanganyije na Mukura VS 1-1 mu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yakinwe kuri iki Cyumweru, Amagaju FC atsindwa na AS Kigali 2-0, Etincelles FC itsinda AS Muhanga 2-1.
Ikipe ya APR FC yanganyirije na Kiyovu Sports igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 20 Shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu.
Ikipe ya Al Hilal SC ikatishije itike ya 1/4 mu mukino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo CAF Champions League 2025-2026, nyuma yo gutsinda ikipe ya FC Saint-Eloi Lupopo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo 1-0, mu mukino w’umunsi wa nyuma, wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Police FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa 20 w’imikino ya Rwanda Premier League ikomeza kongera amanota ifata umwanya wa Gatanu ku rutonde rwa shampiyona by’agateganyo.
Umukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere APR FC izakiramo Kiyovu Sports wari kubera kuri Kigali Pele wimuriwe kuri Stade Amahoro.
Ikipe ya FC Saint-Eloi Lupopo yo muri Rupubulika Iharana Demokarasi ya Congo yageze mu Rwanda aho ije gukina na Al Hilal SC umukino usoza amatsinda ya CAF Champions League 2025-2026 na Al Hilal SC.
Ikipe ya Al Hilal yatsinze APR FC ibitego 2-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 15 wa Rwanda Premier League ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda by’agateganyo.
Umusifuzikazi Adeline Djonreba ukomoka muri Cameroon yatangaje abantu kubera gusifura umukino atwite inda y’amezi atanu.
Ikipe ya AS Kigali yatsinze Police FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona ikomeza kongera amanota ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda by’agateganyo.
Ikipe ya Bugesera FC yanganyije na APR FC ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wabereye mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa Gatandatu.
Ikipe ya Rayon Sports itsinze As Kigali igitego 1-0 mu mukino wa shampiyona nyuma y’igihe kirekire itabona intsinzi.
Ikipe ya Gasogi United yatsizwe na APR FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 18 ufungura imikino yo kwishyura ya Rwanda Premier League ku makipe yombi wabereye ku Kigali Pele Sta i Nyamirambo, kuri uyu wa Gatatu ifata umwanya wa mbere by’agateganyo.
Ikipe ya APR FC yatangaje myugariro Ishimwe Abdoul nk’umukinnyi wayo mushya mu gihe Mukura VS yajuriye ivuga ko uburyo yayivuyemo budakurikije amategeko.
Nshimiyimana Abdou ’Papy’ wari kapiteni wa Etincelles FC yagizwe ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe asimbuye Izabayo Djuma wirukanwe.