Umunya-Romania Laurențiu Reghecampf wari umaze umwaka atoza Al Hilal SC yo muri Sudani iri gukina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, yasubiye muri Espérance de Tunis yari yaje aturukamo.
Abakinnyi bose b’ikipe y’Igihugu ya Portugal bahawe udukomo two kwambara ku maboko twanditseho amazina ya Diogo Jota witabye Imana aguye mu mpanuka y’imodoka yabereye muri Espagne.
Umusifuzi w’Umunyasomaliya azahabwa amafaranga yose yagombaga kubona mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi yagombaga gusifura, nyuma yo kwangirwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kimwe mu bihugu bitatu byakiriye iki gikombe.
Mu gihe Igikombe cy’Isi 2026 cyirimbanyije, mu bakinnyi bakitabiriye harimo 11 bahembwa amafaranga menshi kurusha abandi, haba mu mishahara bahabwa n’amakipe bakinamo ndetse no mu masezerano y’ubucuruzi n’iyamamaza bagirana n’ibigo bikomeye.
Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza y’umupira w’amaguru The Three Lions, yahuye n’uruva gusenya nyuma y’uko ibikoresho byinshi byayo byibwe mbere y’umukino wayo wa mbere w’Igikombe cy’Isi uzayihuza na Croatia, ku wa 17 Kamena 2026.
Ikipe ya Police FC, Kiyovu Sports irifuza umutoza Hammadi watozaga w’Amagaju FC nayo yifuzaga kugumana.
Ikipe ya Mexico iri mu bihugu bitatu byakiriye Igikombe cy’Isi 2026 yafunguye iri rushanwa itsinda Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu mukino wo mu itsinda rya mbere wabaye ku wa 11 Kamena 2026.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’i Burayi(UEFA) yemeje ko umusifuzi Omar Artan wo muri Somalia uherutse kwangirwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari gusifura Igikombe cy’Isi 2026, ariwe uzayobora umukino wa UEFA Super Cup 2026, uteganyijwe ku wa 12 Kanama i Salzburg.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, umukinnyi wo hagati Nkundimana Fabio wakiniraga Marine FC uheruka gusinyira Rayon Sports yatangajwe ku mugaragaro yiyongera kuri Nshimiyimana Emmanuel Kabange na Ganijuru Ishimwe bongereye amasezerano.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ys Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije Umunya-Chad Charles Tchouplaou wakiniraga Casric Stars yo mu cyiciro cya kabiri muri Afurika y’Epfo.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 8 Kamena 2026, Uruganda rwa Skol rwari rumaze imyaka 12 ari umuterankunga mukuru wa Rayon Sports rwavuze ko iyi mikoranire yagannye ku musozo nyuma yo kurangira kw’amasezerano, bica amarenga y’imikoranire mishya iri gutegurwa.
Florentino Pérez, uherutse kongera gutorerwa kuyobora Real Madrid, kuri uyu wa Mbere yakiriye Papa Leo XIV kuri Stade ya Santiago Bernabéu, mu gikorwa cyahuje imbaga y’abakristu ba diyosezi ya Madrid, kikaba ari nacyo gikomeye mu ruzinduko rw’uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika muri uyu Murwa Mukuru.
Ikipe ya Police FC yatandukanye n’abakinnyi barindwi bose bari basoje amasezerano barimo Msanga Henry wifuzwa na Rayon Sports.
Myugariro akaba na kapiteni wungirije wa Rayon Sports, Nshimiyimana Emmanuel Kabange yongereye amasezerano y’imyaka ibiri akinira iyi kipe.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiganza ku isoko ry’abakinnyi b’imbere mu gihugu, yasinyishije myugariro Abdel Matumona Wakonda wakiniraga ikipe y’Amagaju FC mu gihe kingana n’imyaka ibiri.
Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Nkundimana Fabio wakiniraga Marine FC, yigeze kwifuza mu 2022.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Gorilla FC yatangaje ko yasinyishije rutahizamu Sunday Inemesit wakiniraga AS Kigali.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije Nisingizwe Christian wakiniraga ikipe ya Mukura VS.
Amakipe abiri yo muri Libya arimo Al Ahly Benghazi na Al Nasr nayo y’i Benghazi ndetse na CS Sfaxien yo muri Tunisia ashobora kwitabira CECAFA Kagame Cup 2026 izabera mu Rwanda kuva tariki 19 Nyakanga 2026.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Ndayishimiye Didier wakiniraga AS Kigali inyuma ku ruhande rw’iburyo ariko ushobora no gukina hagati mu kibuga.
Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’uruganda rwa Skol aho kuva mu mwaka w’imikino 2026-2027, ikipe ishobora kuzajya ihabwa miliyoni kuri buri mukino itsinze.
Kuri uyu wa Kane, ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yasinyishije rutahizamu Lola Kanda Moise wakiniragaa Gicumbi FC.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru mu Rwanda ryatangaje ko Amavubi agiye gukomereza umwiherero mu Misiri nyuma y’uko Morocco ihagaritse imikino yose ya gicuti yari kubera muri iki gihugu kubera icyorezo cya Ebola.
Umukino wa gicuti wari guhuza Amavubi na Tanzania ukabera muri Morocco wasubitswe kubera icyorezo cya Ebola.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya APR FC yashimiye abakinnyi batatu barimo Mamadou Sy, bari bamaze imyaka ibiri bayikinira bakaba batazongera amasezerano.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko butazongera amasezerano y’imikoranire n’ikipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United nyuma yo kwanga kwihuza na AS Kigali ngo zikore ikipe imwe.
APR FC yasoje umwaka w’imikino wa 2025/26 mu buryo bwiza nyuma yo gutsinda Gicumbi FC ibitego 2-0, ishyikirizwa Igikombe cya Shampiyona yegukanye ku nshuro ya karindwi yikurikiranya kuva mu 2020, cyabaye icya 24 mu mateka yayo.
Perezida Paul Kagame yashimiye Ikipe ya Paris Saint Germain yegukanye igikombe cya Shampiyona y’Amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi, UEFA Champions League
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya PSG yatsindiye Arsenal ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, penaliti 4-3 nyuma yo kunganya 1-1 mu minota 120 itwara iri rushanwa ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.