Ikipe y’igihugu ya Tanzania yatunguwe na Liechtenstein itsindwa igitego 1-0, mu mukino wa kabiri mu itsinda rya Kabiri ry’imikino Mpuzamahanga ’FIFA Series 2026’, wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Kane mu gihe Maccau yatsinzwe na Aruba ibitego 4-1.
Igihugu cy’u Rwanda kigiye kwakira imikino ya gicuti Mpuzamahanga itegurwa n’Ishyiraramwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA ’FIFA Series’, iteganyijwe kuba hagati ya tariki 26 kugeza 30 Werurwe 2026, aho ibihugu umunani bigabanyije mu matsinda abiri.
Kuri uyu wa Kabiri, Mohamed Salah yasezeye ikipe ya Liverpool azavamo mu mpera z’umwaka w’imikino 2025-2026 nyuma y’imyaka icyenda ayikinira.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoze imyitozo ya mbere yitegura irushanwa rito rikubiyemo imikino ya gicuti Mpuzamahanga izabera mu Rwanda hagati y’itariki 26 na 31 Werurwe 2026.
Nyuma y’uko Gasogi United yanze gukina umukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona yatewemo mpaga na Rayon Sports ku wa 22 Werurwe 2026, hakomeje kwibazwa impamvu yaba yarabiteye ahavugwa nyinshi zirimo no kuba yarifuzaga guhabwa amafaranga yatanzwe na Al Hilal SC kugira yemere impinduka zakozwe.
Ku Cyumweru, tariki 22 Werurwe 2026, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti izakinirwa mu irushnwa rito rizabera mu Rwanda kuva tariki 26 Werurwe 2026.
Ikipe ya 1º de Agosto yatewe mpaga na Petro de Luanda mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wagombaga kuba ku wa 22 Werurwe 2026 ariko iyi kipe ikabura ku kibuga.
Ikipe ya Gasogi United itewe mpaga y’ibitego 3-0 nyuma yo kubura ku kibuga ku mukino w’umunsi wa 25 wa Rwanda Premier League yagombaga kwakirwamo na Rayon Sports kuri Stade Amahoro kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2026.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Manchester City yatsindiye Arsenal ibitego 2-0 kuri Stade ya Wembley ku mukino wa nyuma wa Carabao Cup iyitwara igikombe.
Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani ariko iri gukina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yasezerewe muri CAF Champions League nyuma yo gutsindirwa na RS Berkane kuri Stade Amahoro igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wabaye kuri iki Cyumweru.
Ikipe Police FC yanganyije na Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 25 wa Rwanda Premier League wabereye kuri Kigali Pele Stadium igitego 1-1 wabaye kuri iki Cyumweru, Kiyovu Sports itsinda Rutsiro FC.
Umunyezamu wa Rayon Sports Kwizera Olivier yongerewe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri kwitegura imikino ya gicuti iri mu mpera za Werurwe 2026.
Ishyirahamwe rya Ruhago muri Guinea ryasabye ko Maroc yamburwa igikombe cya Afurika cyo mu 1976, ivuga ko ibyatumye Senegal yamburya icya 2025 bitewe n’uko abakinnyi bivumbuye bakava mu kibuga umukino ugikomeje, Maroc nayo yabikoze mu mukino wa nyuma wabahuje wagombaga kugena uwegukana igikombe.
Ikipe APR FC yatsinze Amagaju FC mu mukino w’umunsi wa 25 wa Rwanda Premier League wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Werurwe 2026, ifata umwanya wa mbere ku urutonde rwa Shampiyona by’agateganyo.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko ku bwumvikane yatandukanye n’umutoza Bruno Ferry wari umaze amezi atatu ayitoza.
Ikipe ya Rayon Sports yageze muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezerera Police FC kuri penalito 4-2 mu mukino wo kwishyura wa 1/4 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kabiri, aho umukino usanzwe warangiye ari 0-0.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru muri Senegal ryatangaje ko rirajuririra umwanzuro wafashwe n’Akanama ku Bujurire ka CAF wo kuyambura Igikombe cya Afurika 2025 cyigahabwa Maroc.
Akanama ku bujurire mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika kanzuye ko Senegal iterwa mpaga y’ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika 2025 yatsinzemo Maroc yakiriye 1-0, inamburwa Igikombe.
Ikipe ya APR FC yageze muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Gasogi United ibitego 4-0 mu mukino wo kwishyura wa 1/4 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kabiri.
Ikipe ya Rayon Sports yanganyije 0-0 na Al Merriekh SC mu mukino w’umunsi wa 24 wa Rwanda Premier League, wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2026 yuzuza imikino ine idatsinda.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) umwongereza Stephen Constantine yahamagaye abakinnyi 31 agomba kwifashisha muri FIFA Series, iteganyijwe muri uku kwezi kwa Werurwe, Kwizera Olivier ateza urujijo.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ryashyize umucyo ku byuwahoze ari umutoza w’Amavubi wareze u Rwanda muri FIFA.
Ikipe ya AS Muhanga na Kiyovu Sport zabonye intsinzi, Mukura VS itsikirira I Muhanga.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye amakipe ya Kiyovu Sports, AS Kigali na Gasogi United kwihuza agakora ikipe imwe y’Umujyi izatangirana n’umwaka w’imikino 2026-2027.
Kuwa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2026, kuri Stade Kamena mu Karere ka Huye hatangirijwe amarushanwa y’abakiri bato muri ruhago binyuze muri gahunda y’Impuzamashgirahamwe ya Ruhago ku Isi izwi nka ’ FIFA Talent Development Scheme(TDS)’ igamije kuzamura impano zabo bakurikiranwa icyiciro ku cyiciro.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya APR FC yafashe umwanya wa mbere by’agateganyo muri shampiyona nyuma yo gutsindira Musanze FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium, yazimyeho amatara iminota 20.
Ikipe ya Police FC yanganyije na Rayon Sports 0-0 mu mukino ubanza wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Kigali Pele Stadium amakipe yombi ategereza umukino wo kwishyura kugira ngo yisobanure.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje Umwongereza Stephen Constantine nk’Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagabo (Amavubi) ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23, mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere ishobora kongerwa hashingiwe ku musaruro azatanga.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Gasogi United yatsindiye APR FC kuri Kigali Pele Stadium igitego 1-0 mu mukino ubanza wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro, Bugesera FC mu rugo ihatsindira Etincelles FC.
Umunsi wa 23 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, Rwanda Premier League wasize ikipe ya APR FC na Rayon Sports zitakarije amanota abiri i Rubavu, Amagaju abona itsinzi ya mbere iri mu rugo, Gasogi United na Police FC zikomeza kubura itsinzi n’aho Gicumbi FC inyagirwa na Al Hilal SC 5-0.